Nyabihu: Arasaba ubufasha mu kurangiza igitabo cye “Ibango rya Jenoside yakorewe Abatutsi”

Nsengiyumva Athanase warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ahahoze ari Komini Nkuli, Segiteri Kareba, Selire Rusiza ,ubu hakaba ari mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira, arasaba gufashwa kugira ngo igitabo arimo kwandika kigire amakuru menshi kandi kizagere kure hashoboka.

Avuga ko yavukanaga n’abana 9 barimo abakobwa 4 n’abahungu 5 ariko ababyeyi be n’abavandimwe be bakicwa muri Jenoside ku buryo barokotse ari babiri gusa.

Nsengiyumva Athanase wanditse igitabo "Ibanga rya Jenoside yakorewe Abatutsi".
Nsengiyumva Athanase wanditse igitabo "Ibanga rya Jenoside yakorewe Abatutsi".

Amateka ya Nsengiyumva muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyabaye mu Karere ka Nyabihu muri Jenoside bigaragaza amateka yaho n’utundi turere twari tugakikije, ndetse na bimwe mu bigaragaza uko Jenoside yateguwe n’andi makuru menshi ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yabikubiye mu gitabo kitarasohoka yise “ Ibango rya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ngo yanditse iki gitabo, kitarasohoka, agira ngo agaragaze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atazibagirana kugira ngo n’umwana uvuka ubu azamenye uko byagenze.

Yongeraho ko impamvu yanditse aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyabihu ari uko, uretse kuba harabereye Jenoside mu 1994, ngo ni ahantu hanabereye igerageza rya Jenoside mbere y’uko iba kandi ibyahabereye akaba abizi kandi abyibuka neza.

Mu gitabo cye usangamo n'amafoto ya bamwe mu banyapolitiki bariho mu gihe cya Jenoside n'uruhare bayigizemo.
Mu gitabo cye usangamo n’amafoto ya bamwe mu banyapolitiki bariho mu gihe cya Jenoside n’uruhare bayigizemo.

Agira ati “Ibyanditswe birasigara ariko ibyavuzwe biribagirana! Nshaka ko n’abazadukomokaho,abanyamahanga ,abatarabibonye batazajya babyumva nk’umugani. Twemera ko Jenoside yabayeho kandi yakorewe Abatutsi.”

Muri icyo gitabo ngo harimo ubuhamya bwe, ibisobanuro by’ijambo Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo igaragariramo, umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi,I nshamake y’amateka y’u Rwanda yaganishije kuri Jenoside n’amazina ashoboka yose y’abantu baguye mu gace bari batuyemo.

Muri iki gitabo usangamo n’amafoto y’abayobozi bamwe bagize uruhare muri Jenoside na bimwe mubyo bakoze.

Nsengiyumva yifuza ko igitabo cye cyajyamo amakuru menshi ashoboka yo mu Rwanda ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asaba abacitse ku icumu rya Jenoside kumufasha kubona amafoto y’abazize Jenoside n’ubuhamya, abakoze Jenoside na bo bakamuha ubuhamya kandi n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye bukabimufashamo.

Mu bufasha asaba harimo n’ubw’amafaranga kugira ngo igitabo yanditse kizasohoke kandi kigere henshi hashoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif kimwe n’uwa IBUKA muri aka karere Juru Anastase, bakaba bamwijeje ubufatanye mu buryo butandukanye kugira ngo umurimo yatangiye wo kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no muri Nyabihu by’umwihariko, azawurangize neza kuko ngo ari ingenzi.

Nsengiyumva kuri ubu atuye mu Murenge wa Gikondo, Akagari ka Rwampara mu Karere ka Kicukiro akaba ari n’umurezi mu Karere ka Kamonyi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

oh nibyiza cyane amateka y’Icyahoze ari commune nkuli arakenewe cyane ndetse bibaye byiza bakwifashisha na munyanshoza aka haririmba nkuko yagiye abikora ahandi .

kamali yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

iki kintu ni cyiza cyane kandi dukeneye ko abanyarwanda benshi bandika ku mateka yacu, no kuri jenoside yakorewe abatutsi

karambizi yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka