Kirehe: Ni tuvuge ibintu mu nyito yabyo tureke kugoreka imvugo-Hon Mujawamariya

Mu kiganiro Hon Berthe Mujawamariya yatangiye m’Urwunge rw’Amashuri rya Rusumo kuri uyu wa 11 Mata 2015 yasabye abaturage kureka kugoreka imvugo kuko bishobora kuba imwe mu ntwaro yo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Yavuzeko hari imvugo bamwe bakoresha ugasanga zitajyanye n’ukuri ati“ ngo “bagize ibyago, ya mahano cyangwa ibyabaye, intambara yo muri 94, n’ibindi ni tuvuge ibintu mu nyito yabyo tureke kugoreka”.

Hon. Depite Mujawamariya avuga ko urubyiruko rukwiye gutozwa kuzaba abayobozi beza b'ejo hazaza.
Hon. Depite Mujawamariya avuga ko urubyiruko rukwiye gutozwa kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Yavuze ko bikwiye kumvikana neza ko Jenoside ntaho ihuriye n’intambara, ngo iyo havugwa Jenoside undi akabyita intambara byumvikanamo ipfobya nubwo bamwe babivuga batabizi badafite n’umugambi wo gupfobya.

Ati“ dukwiye gutandukanya izo nyito zombie n’abana bakabisobanukirwa neza, birazwi ko mu Rwanda ubwoko bumwe bwibasiye ubundi bushaka kubutsemba ni abahutu bishe abatutsi iyo si intambara ni Jenoside yakorewe abatutsi”.

Yavuze ko byaba byiza aho umuntu adasobanukiwe neza akabaza ati“ibyo nitubirwanya tukihatira kumenya gukoresha neza amagambo tuzaba turi gukira kandi n’abana tuzabafasha kumenya neza Jenoside yakorewe abatutsi n’ububi bwayo”.

Abaturage bari bitabiriye ibiganiro ari benshi.
Abaturage bari bitabiriye ibiganiro ari benshi.

Mu kiganiro yatanze ku nzira y’ukwiyubaka k’u Rwanda no kwiyubaka kw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi yishimiye uburyo abaturage bitabiriyeb ikiganiro ibyo ngo bikaba bigaragaza ko hari ubumwe.

Ati“nishimiye uburyo ubwitabire bugenda neza kandi abaturage bishimira ibyo igihugu kigezeho cyiyubaka gihereye kuri zero aho bagize bati“hashizweho ubutabera bwunga, inkiko gacaca, ubutabera rusange, urukuko mpuzamahanga bwashiriweho u Rwanda rwa ARUSHA,n’ibindi”.

Yavuze ko hashimwe n’ibindi bati “nyakatsi taracitse ibishorobwa ntibikiturya, abana bariga hari inkunga z’ingoboka,turivuza hari FARG”.

Icyo yanenze ngo ni uko mubabaza ibibazo usanga abenshi ari abacitse ku icumu gusa ugasanga abandi bariyicariye basa nkaho bitabafasheho.

Yatanze ubutumwa bwo gushyira imbaraga mu rubyiruko ngo aho igihugu kigeze cyiyubaka urubyiruko ruzatere ikirenge mu cyabayobozi u Rwanda rufite beza ariko kandi ruzi neza amateka,rushobora gusobanura neza Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ruzi ingaruka yateje kandi rufata ingamba ko Jenoside itazongera ukundi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka