Nyaruguru: Abishe n’abiciwe barahamya ko biyunze

Abagize amatsinda y’ubutwari bwo kubaho ahuje abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 n’abayigizemo uruhare akorera mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru barahamya ko ubu biyunze, basigaye bahuriza hamwe ibitekerezo bigamije kubaka.

Icyakora haba ku ruhande rw’abarokotse Jenoside ndetse no ku bayigizemo uruhare, bavuga ko mbere y’uko aya matsinda abaho ngo byari bibagoye kwiyumvisha ko bahurira hamwe, kuko bumvaga bidashoboka.

Amatsinda "Ubutwari bwo kubaho" ahuriyemo abarokotse Jenoside n'abayigizemo uruhare.
Amatsinda "Ubutwari bwo kubaho" ahuriyemo abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare.

Mukangoga Peruth ni umugore wari ufite umugabo ufungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse aza no kugwa muri gereza. Avuga ko yari yarasabwe kenshi n’abagize amatsinda y’Ubutwari bwo kubaho kubasanga ariko ngo akumva atabasanga, kuko we ngo yumvaga abantu bamufungishirije umugabo kugeza n’ubwo aguye mu buroko ntacyo yaganira nabo.

Ati “Bari baransabye kujyayo ariko nkumva ntabishaka, kuko umugabo wanjye nibwo twari tugishakana tubyaye rimwe ahita afungwa azira Jenoside, amazemo imyaka 3 ahita agwamo. Numvaga ko aribo batumye apfa, nkumva nta n’ikintu twaganira rwose”.

Kankindi avuga ko bageze kure mu bumwe n'ubwiyunge.
Kankindi avuga ko bageze kure mu bumwe n’ubwiyunge.

Uwiyubashye Emile we wari warafunzwe kubera uruhare yagize muri Jenoside avuga ko agifunze umugore we yajyaga aza kumusura akamubwira ko hari itsinda bahuriyemo n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ariko umugabo ngo akumva atabyemeye kuko we ngo yumvaga bitashoboka. Aho afunguriwe ngo yashatse kubuza umugore gusubira mu itsinda, ariko gahoro gahoro nawe aza kwigishwa, agahamya ko ubu abanye neza n’abo yahemukiye.

Umukecuru Kankindi Cansilde ukuriye amatsinda y’Ubutwari bwo kubaho mu Karere ka Nyaruguru, akaba kandi yaranarokotse Jenoside, avuga ko aya matsinda yashyizweho ngo ahuze abantu bareke guhora mu rwikekwe kandi akemeza ko byagezweho, ndetse ubumwe n’ubwiyunge mu bagize aya matsinda ngo bugeze heza.

Ati “Tugeze heza rwose kuko nta na kimwe tudakorerana, niba tugize ubukwe tubuhuriramo, niba ari ibyago nabyo tukabihuriramo. Mbese ibikorwa byose turabifatanya kandi tutarebye ngo uyu ni uyu”.

Uwiyubashye Emile avuga ko yasabye imbabazi abifashijwemo n'itsinda "ubutwari bwo kubaho".
Uwiyubashye Emile avuga ko yasabye imbabazi abifashijwemo n’itsinda "ubutwari bwo kubaho".

Uhagarariye wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin nawe yemeza ko amatsinda nk’aya ahuriramo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare ari imwe mu nzira ziganisha ku bumwe n’ubwiyunge nyakuri, aho we yemeza ko nibura mu karere kose ubu gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igeze ku kigero cya 97%.

Amatsinda y’Ubutwari bwo kubaho yashinzwe mu mwaka wa 1995, atangirana n’abarokotse Jenoside bo mu yahoze ari komini Runyinya yo muri Perefegitura ya Butare. Kuri ubu ayo matsinda agizwe n’abarokotse Jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare batuye mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, ndetse n’abatuye mu Murenge wa Karama wo mu Karere ka Huye.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka