Nyagatare: Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ishoramari rikomeye- Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ishoramari rikomeye bityo ntawe ukwiye kwemera ko buhungabanywa.

Yabivuze ku wa 12 Mata 2015, ubwo yatangaga ikiganiro muri Kaminuza y’u Rwanda/ Ishami rya Nyagatare ku butabera n’imiburanishirize y’imanza za Jenoside.

Minisitiri Busingye yavuze ko igihugu gitegura Jenoside kiba kitagira ubutabera, kitagendera ku mategeko, agaciro ka muntu kakabura.

Ngo ibyo byose bibyara umuco wo kudahana no kudaha agaciro umuntu ahubwo agategekeshwa igitugu.

Minisitiri Busingye asanga Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kubera ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bumaze kubura.

Yagize ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ishoramari rikomeye dukora ntawe ukwiye kongera kugira uburenganzira bwo kubuhungabanya, kuko ni bwo bwatuma dukemura ikibazo cyose twagira. Ntidukwiye kwemera ko hari uwabuhungabanya.”

Minisitiri Busingye yasabye urubyiruko gushingira ku bimaze gukorwa mu rwego rw’ubutabera, bakabishyigikira ntahazagire uwongera kurengana kubera impamvu zitandukanye zirimo amacakubiri, bakubaka igihugu kizira akarengane.

Abanyeshuri n'abaturage bateze amatwi impanuro za Minisitiri Busingye.
Abanyeshuri n’abaturage bateze amatwi impanuro za Minisitiri Busingye.

Agaruka ku ipfobya n’ihakana rya Jenoside, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko babiterwa no kuba bari bizeye ko ibyo bateguye bazabigeraho ijana ku ijana no guhishirana kugira ngo ukuri kutamenyekana.

Mu bibazo byabajijwe hafi ya byose byibanze ku bakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi, imitungo y’abarokotse idasubizwa no kuba Loni ntacyo ifasha ngo abasize bakoze amahano bahanwe aho bari hose.

Minisitiri Busingye yizeje ko byose bizashoboka kuko aho abasize bakoze Jenoside bahungiye ari na bo kenshi babashyigikiye kuyikora.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka