Jali: Abarokotse Jenoside bababazwa no kuterekwa ahari imibiri y’ababo ngo bayishyingure

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 bo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, batangaza ko abaturanyi babo, baba abagize uruhare muri Jenoside n’abatararugize ntawe urerura ngo asabe imbabazi cyangwa ngo yerekane aho imibiri itaraboneka yaba iherereye.

Jean Baptiste Munyankindi, umwe mu barokotse Jenoside yemeza ko ku ruhande rwabo bamaze gutanga imbabazi kubera ahazaza h’igihugu no gushyigikira gahunda za leta z’ubumwe n’ubwiyunge, ariko ugasanga ku rundi ruhande atari ko bimeze.

Agira ati “Twategereje ko hari uwadusaba imbabazi turamubura ariko twebwe nk’abazi icyerekezo igihugu kirimo uyu munsi nk’abareba ahazaza heza hacu, abana bazadukomokaho twatanze imbabazi tubana n’abantu”.

Munyankindi yemeza ko abarokokeye mu Murenge wa Jali bahisemo kubabarira n'ubwo ntawabasabye imbabazi.
Munyankindi yemeza ko abarokokeye mu Murenge wa Jali bahisemo kubabarira n’ubwo ntawabasabye imbabazi.

Akomeza agira ati “Bamwe twabahaye imirima yacu baraduhingira waba utanahari uba mu kindi gice cy’igihugu ukahashyira inka akorora. Nta bundi bwiyunge burenze ubwo ngubwo. Tubana nabo amahoro kuko tuzi inyungu y’ubwiyunge icyo ari cyo n’ubwo aribo bakagombye kubimenya kuko nibo bagize amahirwe akomeye ukurikije ibyaha bakoze”.

Yemeza ko kugeza ubu nta rugero na rumwe azi rw’umuntu waba warasabye imbabazi ndetse no muri gacaca bahuriyemo nta wigeze yerura ngo agire icyo atangaza ku byabaye. Avuga ko nta wakwemeza ko nta bwiyunge buhari ariko na none akaba atakwemeza ko bose ari ko babwiyumvamo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Jali.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Jali.

Ibi abitangaza mu gihe ku cyumweru tariki 12 Mata 2015 mu Murenge wa Jali ari ho bibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, ariko by’umwihariko ukaba n’umunsi ingabo za RPF-Inkotanyi zanafatiye aka gace kagizwe n’umusozi munini uhuriweho n’imirenge ine ari yo Jali, Rubingo, Cyungwe, na Gihogwe.

Alphonse Twizeyimana wavukiye muri uyu murenge ariko akaba atari mu bahigwaga, nawe yemeza ko nta gikorwa kigeze kiba cyo gusaba imbabazi mu buryo rusange ku biciwe ndetse n’ingero z’abashoboye gusaba imbabazi zikaba ari nke cyane.

Ati “Nta mbabazi rusange zasabwe n’izasabwe zabaye ku muntu ku giti cye ku mpamvu ntaramenya, cyane cyane ko benshi bagira ngo bagabanyirizwe ibihano ariko nta bantu bicaye ngo biyumve ko bagomba gusaba imbabazi rusange”.

Abayobozi bari bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Murenge wa Jali.
Abayobozi bari bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Murenge wa Jali.

Kugeza ubu abatuye muri aka gace baba abagize uruhare muri Jenoside batasabye imbabazi cyangwa abayirokotse benshi muri bo batarabona n’imibiri y’ababo, bose bahuriza ko bagomba kubana neza ku bw’inyungu z’igihugu n’ahazaza h’abazabakomokaho.

Urwibutso rwa Jali rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 26 bose bishwe ku bufatanye n’abaturage n’abasirikare ba leta yari iriho icyo gihe.

Abaturage benshi bari bitabiriye uyu muhango.
Abaturage benshi bari bitabiriye uyu muhango.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka