Huye: Yasoneye abari bamurimo miliyoni ebyiri n’igice batamusabye imbabazi

Umubyeyi witwa Yuriyana Mukamana utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, yasoneye abari bamurimo miliyoni zisaga ebyiri z’imitungo bamwangirije muri Jenoside batabimusabiye imbabazi.

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo mu gihe cya Gacaca habarurwaga imitungo umuryango we wangirijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi basanze abaturanyi baragombaga kumwishyura miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400, ariko ngo nta we yigeze yishyuza, n’ubwo nta wigeze amusaba imbabazi z’uko atabibasha.

Julienne Mukamana wahisemo gusonera abari bamurimo imitungo bangije mu gihe cya Jenoside batanabimusabiye imbabazi.
Julienne Mukamana wahisemo gusonera abari bamurimo imitungo bangije mu gihe cya Jenoside batanabimusabiye imbabazi.

Avuga ko icyamuteye kutishyuza akanababarira abatamusabye imbabazi, ari ukubera ko yabonaga abamurimo imitungo ari abakene, akaba yarabonaga ntaho bayikura, guteza cyamunara iby’imfubyi cyangwa abapfakazi kugira ngo yishyurwe na byo akaba yarumvaga bitamuha amahoro mu mutima.

Agira ati “Birababaje kuba warasigaye hari undi muryango wenda w’abaguhemukiye hasigayemo imfubyi, ukagenda ukabavutsa icyakabatunze na bo, ukaba wagurisha nk’ibyabo kugira ngo wiyishyure imitungo, na bo nta ruhare babigizemo…”
Akomeza avuga ko yahisemo kubabarira, bitewe n’ibitekerezo yagize.

Ati “Naratekereje nti ‘mfashe imfubyi nkagurisha ibyazo kugira ngo banyishyure imitungo naba mbahemukiye, kandi sinahaga sinanashira n’inambu! Gusa icyiza ni ukubana n’abandi amahoro… nta n’ubwo byangarurira umugabo n’abana nabuze…”

Ngo icyo yifuza ni uko abo mu miryango yahemukiye uwe batamutinya, ahubwo bajya bamusanga bakaganira, bagashyira hamwe mu kwikura mu bibazo bahura na byo mu buzima.

Yabashije kwiyubaka

Umubyeyi Yuriyana yishimira kuba “ku bubasha bw’Imana” yarabashije kwiyubaka abikesha akazi yabonye nyuma ya Jenoside, kamubashishije kwikura mu bukene ubu akaba abona ubuzima bugenda neza.

Agira ati “Nyuma ya Jenoside nakoze mu bigo by’imfubyi bibiri. Nahembwaga amafaranga atari makeya, ngenda nyegeranya buke buke none nabashije kwigurira inzu ya miliyoni ebyiri na magana atandatu, ari na yo ntuyemo.”

Kuri ubu ari kubaka n’indi nzu ifite agaciro ka miliyoni nk’eshatu. Ati “Irasakaye, irimo inzugi, irapavomye. Ubu ndi kubaka annexe [ inzu yo mu gikari] yayo. “ Iyi ngo ayikesha akazi ko kugemura ibiribwa muri Hotel Barthos.”

Abana babiri yasigaranye ubu ngo umwe arangije muri kaminuza, undi na we yarashatse. Afite n’inka yororeye aho atuye. Ati “ibi byose mbishimira ingabo zaturokoye, ndetse n’igihugu cyakomeje kutwitaho, tukaba dufite umutekano…”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

R I P WARI UMUBYEYI MWIZA

alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Uyu Mubyeyi Jye Mwakiye Umugisha.Agaragaje Ko Ibyisi Yabishyize Inyuma.Twese Twagakwiriye Kumwigiraho Imbabazi Zikatubamo

Nkurikiyimana yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Uyu mubyeyi afite umutima wa kimuntu;ariko abamuhemukiye bazatinyuke bamusange bamusabe imbanazi,nibwo bazumva babohotse nahubundi nta mahoro bazagira mu mutima.

@@@@ yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Burya mu Rwanda haracyari imfura koko.
Imana izabiguhembera mubyeyi mwiza.

Mutimukeye yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Uyu ni umuntu muzima. Iyaba n’abo yababariye bumvaga ineza bagiriwe nabo bakamwigiraho gusana imitima y’abanyarwanda. Iby’isi birashira, ariko imitima ikiranutse yo izatugeza no mu bwami bw’ijuru.

tommy yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka