Amwe mu mateka y’umuhanzi Sebanani wazize Jenoside

Umuhanzi Sebanani André yavukiye mu yahoze ari Komini Kigoma, Perefegitura ya Gitarama mu mwaka w’1952, ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe akomereza muri Collège Officiel de Kigali (COK) ariko aza kwirukanwa hagati, ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (HMC) ivuga ko Sebanani André yakoze kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zinyuranye harimo: “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda, “Urwenya”, “Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda”, ndetse yanabaye umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.

Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda. Azwi cyane ni "Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi", "Icyanzu cy’IMANA (Uwera)", n’izindi.

Sebanani André wazize Jenoside yari umuhanzi akaba n'umunyamakuru.
Sebanani André wazize Jenoside yari umuhanzi akaba n’umunyamakuru.

Mu 1990, Sebanani yafunzwe mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’Inkotanyi, afunguwe ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) bwariho bwanga kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso.

Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi ukundwa na benshi kubera zimwe mu ndirimbo ze nka Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha we Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye.

Sebanani yagize ibihangano by’umwimerere we kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo. Nyakwigendera ngo yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piyano, gitari, kuvuza ingoma n’ibindi.

Mu mwaka wa 1973 nibwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi”, nyuma y’aho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikundwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.

Abana ba Sebanani André.
Abana ba Sebanani André.

Sebanani ni umwe mu bahanzi baranzwe no kugira abantu inama yifashishije ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.

Nyakwigendera Sebanani André yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.

Sebanani yari umwe mu bantu banga umugayo n’umushiha, cyane ko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.

Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sebanani Andre yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979, babyarana abana bane ari bo, Sheja Eliane wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo Frida wavutse mu 1985 na Songa Aristide wavutse mu 1988.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

dukunda umuzikiwe

musafiri yanditse ku itariki ya: 23-07-2023  →  Musubize

Ngewe nkunda indirimbo ze nakwifuje KO yakabaye akiriho gx ubwo yarahari yakoze uko ukwashoboye IMAna izamuhembe

Bella yanditse ku itariki ya: 17-05-2023  →  Musubize

Uri intwari ntago uzasibangana mu mitima y’abanyarwanda.
ujye udusabira tuzagusange aho kwa jambo maze dutaramane.

clemence yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

twabuze intwari,ariko abo yasize murwamubyaye tumuhoza kumutima tumufatiraho urugero.

sebanani andre yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Merci pour l’histoire de notre grand artiste ..bamudutwaye ahubwo ariho akenewe kuko yasusurutsa benshi nko muri ibi bihe yari kujya adufasha ariko naho ari adufashiriza abacu bari kumwe.turamwibuka Imana yaramwaliriye.Abe kandi basigaye namwe tu ahozaho umutima Imana ibarinde

Alphy yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka