Ubwumvikane bukeya hagati y’u Bushinwa na Philippine butuma umutekano w’amato mu nyanja Chine Méridionale, ukomeza kuba ikibazo kuko ibihugu byombi biba byitana ba mwana.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Mali bwarangiye nyuma y’imyaka icumi bwari bumaze. Ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali nyuma ya ‘Coup d’Etat’ bwashatse ko ubutumwa bwa UN muri icyo gihugu burangira, nubwo hakiri ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’ibibazo bya politiki bikomeye.
Abantu babarirwa muri 30 bo muri Komini ya Fô, mu Burengerazuba bwa Burkina Faso, bishwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare batahise bamenyekana, bakaba barabishe babasanze mu isoko.
Muri Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, bemeye guhura imbona nkubone kugira ngo bashyikirane mu buryo bwo kurangiza intambara, barwanamo kuva tariki 15 Mata 2023.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, uri muri Qatar mu nama izwi nka Doha Forum, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi ari byo bifite akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu ku Isi.
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2024.
Abantu bagera kuri Miliyoni 600 ku Mugabane w’Afurika ntibaragerwaho n’amashanyarazi, kandi uko kutagira amashanyarazi bigira uruhare mu gutuma baguma mu bukene. Mu rwego rwo kurwanya ubwo bukene Banki y’Isi yiyemeje gushora agera kuri Miliyari eshanu z’Amadolari, kugira ngo itange amashanyarazi ku bantu bagera kuri Miliyoni (…)
Muri Côte d’Ivoire, abaturage bafite ibibazo byo kutabona serivisi z’ubuvuzi, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ibura ry’abaganga n’amavuriro atemewe, nk’uko byatangajwe muri raporo iheruka ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (CNDH).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023, ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Maputo ndetse na Standard Bank, hakozwe umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga umuhanda, uherereye mu Karere k’Umujyi ahitwa KaMavota Costa do Sol na Albazine.
Ubuyobozi bw’ingabo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bwatangaje ko ingabo za Sudani y’Epfo na Kenya batangiye gukura Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe u Burundi na Uganda biteganyijwe ko bazaba bamaze gukurayo ingabo zabo mu ntangiriro za Mutarama 2024.
Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yakatiwe n’Urukiko rw’ikirenga igihano cyo gufungwa burundu ari muri gereza, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi no kwica Umukuru w’igihugu.
Muri Iran, Urukiko rwategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwishyura Amadolari Miliyari 49.7, nk’igihano n’indishyi z’akababaro, n’ikiguzi cy’ibintu byangiritse mu gitero cya ‘drone’ y’Amerika yahitanye General Qassim Soleimani w’imyaka 62, wari umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Irani zirwana hanze y’igihugu gusa.
Hunter Biden, umuhungu wa Perezida wa Amerika, Joe Biden, akurikiranywe n’Ubutabera bw’aho muri Amerika, akekwaho gukwepa imisoro abinyujije mu nzira zitandukanye.
Umuryango wa G5 Sahel ugizwe n’ibihugu bitanu birimo Mali, Burkina Faso, Mauritania, Niger ndetse na Tchad, washinzwe mu 2014 mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’ibyihebe n’iterabwoba byibasiye ibyo bihugu guhera mu myaka hafi 20 ishize, washeshwe nyuma y’uko bigaragaye ko ntacyo ukimaze, nyuma y’uko bitatu (…)
Juanita Castro, umwe muri bashiki ba Fidel na Raul Castro, ariko utarigeze akorana n’ubutegetsi bw’abo bombi, yapfuye ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangawe na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI.
Muri Amerika, umugabo utaravuzwe amazina kubera impamvu z’umutekano w’amafaranga ye ngo yabaye uwa kabiri utsindiye za Miliyoni zisaga 400 z’Amadolari mu mateka ya tombora ya ‘Mega Millions lottery’, nyuma ajyana umugore babyaranye umwana w’umukobwa mu rukiko, kuko yamennye ibanga ry’uko yatsinze muri Tombora kandi bari (…)
Umugabo n’umugore bo mu gihugu cy’U Buhinde biyiciye abana babo batatu barangije nabo bariyahura, nyuma y’uko bari bamaze igihe bahozwa ku nkeke na nyir’inzu bakodeshaga kuko bari bamufitiye umwenda.
Indege ya Kompanyi ya Lufthansa yavaga mu Mujyi wa Munich mu Budage igana mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand yisanze igomba guhagarara by’igitaraganya kubera umugabo n’umugore we bari barimo kuyirwaniramo, Abapilote biyemeza guhagarara byihuse ku kibuga cy’indege cya ‘Indira Gandhi International Airport (IGI)’ mu Buhinde, (…)
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye muri Nouvelle-Zélande bahawe itegeko ryo kudakoresha za terefone kuko biri mu byasubije ireme ry’uburezi inyuma.
Mu gihe hasigaye ibyumweru bitatu gusa amatora ya Perezida wa Repubulika muri Congo-Kinshasa akaba, Umuryango w’Ubumwe bw’u Birayi (EU/UE), watangaje ko uhagaritse gahunda yo kuzaba indorerezi muri ayo matora.
Abanya-Israel 97 nibo barekuwe n’umutwe wa Hamas ndetse na Israel irekura imfungwa z’Abanye -Palestine zigera kuri 210 mu gahenge k’iminsi itandatu Israel na Hamas byari byemeje yo kuba bahagaritse intambara.
Henry Kissinger, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta ya Richard Nixon wanabaye umwe mu bantu bakomeye cyane muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu kinyejana cya 20, yitabye Imana ku myaka 100.
Abakozi 41 bari bamaze ibyumweru bisaga bibiri, bari munsi y’itaka ry’umusozi wabaridukiyeho ubwo barimo bacukura umuyoboro unyura munsi y’ubutaka muri Himalaya, batabawe bose ari bazima kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe iby’ubwikorezi mu Buhinde.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ntakitabiriye inama ya COP28 itegurwa na UN guhera mu 1995, ikaba ari inama yiga cyane cyane ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.
Amakuru yatangajwe kuri uyu wa kabiri n’urubuga motor1.com rwandika inkuru zirebana n’imodoka, rwavuze ko uruganda nyamukuru rwa Volkswagen rukora imodoka za VW mu Budage rurimo kugenda rutakaza imbaraga mu ruhando rw’abakeba, ndetse ngo rushobora no kugabanya abakozi.
Perezida mushya wa Équateur Daniel Noboa w’imyaka 35, ni we mutoya kurusha abandi ba Perezida bose bategetse icyo gihugu. Amakuru akaba avuga ko yatangiye kugirana ibibazo na Visi Perezida we Veronica Abad.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ni bwo Polisi ya Thaïlande yatangaje ko Chaturong Suksuk yishe abantu bane hamwe n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo, mbere y’uko nawe yiyambura ubuzima nk’uko byatangajwe na ‘Ouest-France’.
Muri Leta ya Missouri, mu gihe abaganga barimo gasuzuma umurwayi indwara ya kanseri yo mu rura runini, batunguwe no gusanga muri urwo rura harimo isazi nzima.
Umutwe wa Hamas wamaze kurekura abantu yafashe bugwate 24 harimo Abanya-Israel 13, Abanya Thailand 10 n’Umunya Philippine 1 nyuma y’amasezerano y’agahenge k’iminsi ine Israel yasinyanye n’umutwe wa Hamas nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yabitangaje.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC winjije mu banyamuryango bawo igihugu cya Somaliya nyuma y’imyaka hafi 11 iki gihugu gisabye kwinjira muri uyu muryango. Ni igihugu kibaye umunyamuryango wa munani wa EAC kikaba cyije nk’umuhuza hagati y’uyu muryango n’ibindi bice mu buryo bw’ubucuruzi ndetse na cyo kikazungukira mu (…)