Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 batishoboye barimo n’inshike 44 babaga mu mazu yashaje agiye kubagwaho bashyikirijwe ku mugaragaro amazu yabo nyuma yo kuyasana, ku bufatanye n’inkeragutabara ku nkunga ya leta binyuze mu kigega cyita ku barokotse Jenoside batishoboye (FARG).
Abaturage bari batuye ku kirwa cya Mafundugu, kimwe mu birwa byo mu kiyaga cya Kivu bibarizwa mu Karere ka Rutsiro, baratangaza ko ubuyobozi bw’akarere bwabimuye bubizeza ingurane y’imitungo yabo ariko ngo kugeza na n’ubu ntibarayibona.
Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao azasura u Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 4/02/2015.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Niyonsaba Ernest avuga ko kuba ku ishuri ry’Intwari rya Nyange hatarubakwa imva rusange nk’urwibutso rw’Intwari z’Imena zahaguye, byatewe no kutumvikana ku ngurane akarere kagombaga guha nyiri ubutaka gashaka gukoreraho icyo gikorwa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa ibyiciro by’ubudehe n’ibisabwa kugira ngo buri muryango ubashe kumenya icyiciro ugomba kubarizwamo, hari ahagaragaye ubusumbane mu gushyirwa mu byiciro, bitewe n’amikoro ya buri muryango.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ubufatanye ifitanye na Polisi mpuzamahanga (Interpol) by’umwihariko ubwo ifitanye n’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda na Kenya, buzatuma nta banyabyaha bongera kumenera muri ibi bihugu bahunga ibyaha bakoreye hakurya y’umupaka.
Lt. Gen. Karl Eikenberry wacyuye igihe mu ngabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aratangaza ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe gito gishize bikwiye kubera urugero ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere muri Afurika ndetse no ku isi yose.
Abakirisitu basengera muri katedrali (Cathedral) ya Kibungo barasabwa gutanga umusanzu wa Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo iyi katedral ivugururwe.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi biyemeje kwikubita agashyi bakajya batanga amakuru nyayo kandi bakagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’aho batuye.
Abaturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi baturanye n’irimbi rya Kanyabusange rifatwa nk’irimbi ry’Umurenge wa Bwishyura ari na wo Murenge w’Umujyi wa Kibuye, barasaba akarere kureba aho kimurira irimbi kuko ngo ryuzuye abantu bakaba bahamba hejuru imbwa zikaza zigataburura imirambo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera igaragaza ko bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo ahubwo bakabakoresha imirimo ivunanye, bigatuma abo bana bahunga bakajya kuba inzererezi.
Inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yafashe ingamba zo gushyiraho amategeko agenga uburobyi mu kiyaga cya kivu ku bihugu byombi, ndetse no kugena imiraga ikwiye gukoreshwa mu rwego rwo gukumira kwangiza umusaruro w’amafi n’ibiyakomokaho.
Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda burashimira ingabo zari zaroherejwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya centre Africa, kuko akazi ko kugarura amahoro kazijyanye zagakoze neza.
Umuhuzabikorwa wa Komite y’Abarokokeye muri Hotel ya Mille Collines muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Tatien Ndolimana Miheto yandikiye Komini ya Turin iri mu Majyaruguru y’u Butaliyani asobanura amateka ya Rusesabagina nk’umuntu ufatwa nk’ intwari yarokoye imbaga nini y’Abatutsi kubera filime “Hotel Rwanda”.
Inama yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bike cyane ku isi byageze ku ntego z’ikinyagihumbi z’Umuryango w’abibumbye (UN).
Imiryango 27 y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakaza gutuzwa mu Karere ka Rubavu ivuga ko ihangayikishijwe no kuba ababacumbikiye mu mazu babasaba kuyavamo kandi ayo bubakiwe n’akarere ataruzura.
Abikorera bo mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko bizeye ko itorero bagiye kujyamo rizabagura mu mikorere ndetse rikanagirira igihugu akamaro.
Imodoka itwara abagenzi y’ikigo RFTC ifashwe n’inkongi y’umuriro iragurumana mu gace ka Kimihurura mu mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuwa 28/01/2015.
Abaturage b’Akarere ka Nyabihu barasabwa kuzavugisha ukuri kugira ngo buri wese azashyirwe mu cyiciro cy’ubudehe kimukwiriye, kuko hari aho byagiye bigaragara ko abaturage bakurikira inyungu runaka bagatanga amakuru abashyira mu cyiciro badakwiriye.
Abanyamuryango ba Koperative “ Dufatanye” ikorera mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza irimo n’abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA baravuga ko isenyuka ry’icyuzi cya Nyamagana cyangije ibyuzi by’amafi n’imboga bari barahinze mu gishanga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé atangaza ko ibyo avugwaho ko akorana na FDLR ari ibirego bikomeye ariko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza ngo ni zo zikazashyira ukuri ahagaragara.
Abanyarwanda 69 batahuka bavuye mu buhunzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bari bamaze icyumweru mu mujyi wa Goma kubera imyigaragambyo yahaberaga ubu bageze mu Rwanda.
Gakwerere Boniface ukomoka mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama, Umudugudu wa Tare aravuga ko amaze umwaka yarahohotewe n’uwari umukoresha we witwa Hategeka Pascal ukomoka mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Mugambazi ho muri aka Karere ka Rulindo ngo amuhoye ko yari arimo amwishyuza amafaranga (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baratangaza ko hari ahakigaragara ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye zigamije kubakura mu bukene.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako buravuga ko kwigisha abana bakiri bato ubutumwa bw’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’uburyo bwo kubutanga ari nko guhinga mu murima ufite ifumbire.
Leta zunze ubumwe za Amerika ziratangaza ko zisanga ingufu za gisirikare arizo zikwiye gukoreshwa byihutirwa, hakarandurwa burundu umutwe wa FDLR.
Amakuru aturuka mu Karere ka Ngororero aravuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo muri aka karere witwa Mutoni Jean de Dieu yataye akazi ubu akaba ari ahantu hatazwi.
Ishyirahamwe ry’abahinde batuye mu Rwanda (Indian Association of Rwanda/INAR) bizihije isabukuru y’ imyaka 66 igihugu cyabo kibonye ubwigenge.
Imiryango 3722 yo mu Karere ka Gakenke yagaragayeho kuba yibanira n’amatungo yayo mu nzu kubera kutizera umutekano wayo, kuko ngo iyo araye hanze akenshi yibwa.
Abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda bari mu igenzura rya gahunda zigenewe abaturage zigamije kubihutisha mu iterambere no kubakura mu bukene basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza gukora igenzura ryimbitse ku bahabwa inkunga y’ingoboka, ngo kuko hari aho abazihabwa baba batazikwiye.