Umubyeyi witwa Nayino Genaroza acumbitse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, aho yaje gutura ahungutse ava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) agasanga umutungo we yari afite mu mujyi wa Kigali warabohojwe (waratwawe n’abandi bantu ku ngufu) kuva muw’1994.
Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Miss Akiwacu Colombe, afatanyije n’Umuryango “Unity Family” w’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa Kabiri tariki ya 03/02/2015 yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka inzu izatuzwamo abakecuru b’incike 4 basizwe iheruheru na jenoside yakorewe (…)
Minisitiri w’ingabo wungirije muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), René Nsibu, kuva tariki ya 02/02/2015 ari mu Rwanda aciye mu Karere ka Rubavu kugira ngo akurikirane ikibazo cy’abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda mu mwaka w’2013.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bararana n’amatungo mu nzu baravuga ko batayobewe ko ari bibi, ariko ngo nta kundi babigenza kugira ngo bacunge umutekano wayo.
Mu ruzinduko bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bamazemo iminsi mu Karere ka Nyaruguru basanze abagatuye hari intambwe bamaze gutera mu iterambere, gusa bavuga ko hakiri ikibazo cy’umwanda ukabije kugeza n’ubwo bamwe mu baturage bakirarana n’amatungo mu nzu.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi atangaza ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 izarangira hakozwe inyigo y’ikigo kigorora abana b’abakobwa b’inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge, kuko byagaragaye ko hari abakobwa nibura 300 buri mwaka bafatwa kubera gukoresha (…)
Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’ uburinganire mu gihugu cya Senegal, Fatou Diop, aratangaza ko ibihugu byinshi bifite icyo byakwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.
Abasore bo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze bahamya ko hari abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 18 bishoye mu ngeso z’uburaya bahabwa amafaranga ari hagati ya 200 na 500 kugira ngo babasambanye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda aratangaza ko ibyiciro by’ubudehe abaturage bari gushyirwamo iki gihe ntaho bihuriye na zimwe muri gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli (MUSA) ndetse na bourse, inguzanyo leta igenera abanyeshuri batsindiye kwiga muri kaminuza.
Imvura yaguye ahagana mu masaha y’umugoroba kuwa 01/02/2015 yibasiye Akagari ka Mutego mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke isakambura ibyumba 3 by’amashuri abanza ya Mutego hamwe n’urusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa karindwi rwavuyeho amabati agera muri 15.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu basanga ibyiciro by’ubudehe bashyirwamo bidakwiye gushingirwaho na Minisiteri zose igihe zifata ibyemezo.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bavuga ko muri iki gihe umuntu waba intwari ari uwakora ibikorwa bigirira akamaro Abanyarwanda muri rusange birimo gusigasira umutekano ndetse no gukura abantu batandukanye mu bushomeri.
Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturage gukoresha ifumbire no kubereka uko hakorwa ifumbire y’imborera ikozwe nk’ikirundo, umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2015 mu Karere ka Ngororero wibanze cyane cyane ku gukora iyo fumbire hifashishijwe ababifitemo ubumenyi hamwe n’abaturage ubwabo.
Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 01/02/2015 mu ruzinduko azasoza tariki ya 04/02/2015.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bibukijwe ko ubutwari ari ikintu cyose umuntu akoze cyagirira rubanda nyamwinshi akamaro kandi bushobora kugaragarira mu buzima bwose bw’igihugu.
Inka ihaka yari yibwe mu Karere ka Kisoro, muri Uganda igafatirwa mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yashubijwe nyirayo ku cyumweru tariki ya 01/02/2014, mu muhango wabereye mu Murenge wa Cyanika.
Abanyarwanda barakangurirwa kurangwa n’ubutwari mu byo bakora umunsi ku w’undi, kuko intwari yibukwa ari izibera Abanyarwanda bose urugero, nk’uko byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’u Rwanda, kuri iki cyumweru tariki 1/2/2015.
Umuganda wakozwe n’abaturage b’akarere ka Gasabo ku rwego rw’akarere ukabera mu murenge wa Kimihurura, aho abaturage bacukuye imirwanyasuri ahahoze hitwa Kimicanga mu Kagali ka Kamukina, wahawe agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza barasabwa kwizihiza umunsi w’intwari bagera ikirenge mu cyazo, kandi bigakorwa mu ngeri zose z’imibereho y’abantu n’iy’igihugu muri rusange.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burasaba abagura ibibanza mu mujyi wa Ngoma kwitonda bakabanza bakabaza mu biro by’ubutaka igiteganyirijwe aho bashaka kugura, kugira ngo bahagure bazi ikihateganirijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi giherutse kwemezwa.
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi yabwiye abaturage ko agaye ku mugaragaro bamwe mu bayobozi batekinika bagahimba imibare minini y’abaturage bafite ubwishingizi mu kwivuza, aho usanga iyo mibare itajyana n’amafaranga yatanzwe kugira ngo kwivuza ndetse n’imiti iboneke mu bitaro no mu bigo nderabuzima.
Abagana Kantine y’akarere batangaza ko babangamiwe no kutabona ubwiherero bakoresha igihe bibaye ngombwa kuko bufunze.
Abapolisi babiri bakorera mu Karere ka Bugesera bakoze ibikorwa by’indashyikirwa banga kwakira amafaranga bagenewe ya ruswa kugira ngo bafungure abantu cyangwa ibintu bashimiwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa polisi ku rwego rw’igihugu.
Gushyira mu bikorwa itegeko rihana abatitabiriye umuganda nibyo bizatuma abaturage b’Akagari ka Nyagatare barushaho kuwitabira.
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi arasaba abaturage kunganira Leta mu bikorwa by’iterambere binyuze mu muganda.
Minisitiri w’intebe, Murekezi Anastase yatangaje ko yanyuzwe n’ibikorwa by’amajyambere biri kugera mu Karere ka Nyamasheke birimo umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa, ashima uburyo urubyiruko ruri kwitabira gukora imyuga mu gakiriro ndetse ashima intera ibitaro bya Bushenge bigezeho mu guha serivisi nziza ababigana.
Abanyeshuri 989 bashyikirijwe impamyabumenyi zo kugororwa no kwiga imyuga nyuma y’umwaka bamaze mu kigo ngororamuco no kwigisha imyuga cya Iwawa, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31/1/2015.
Minisitiri w’umuco na siporo Joseph Habineza yashishikarije abanyeshuri biga mu kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi ko buri wese ashobora kuba intwari abiharaniye, kuko biharanirwa bitavukanwa.
Kuba intwari y’u Rwanda Fred Gisa Rwigema yaratabarukiye mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, abatuye uyu murenge bifuza ko umusozi yaguyeho wagirwa ahantu nyaburanga kuko ubitse amateka y’ubutwari.
Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma w’umuganda, Kigali Today ibagezaho uko igikoa cy’umuganda kiba cyagenze hirya no hino mu gihugu. Uyu munsi twabahitiyemo amwe mu mafoto abanyamakuru bacu baherereye mu turere dutandukanye bafashe agaragaza uko umuganda w’uyu munsi tariki 31/1/2015 witabiriwe.