Mvuye mu gihugu kimeze nko mu ijuru –Ambasaderi Hwang
Ambasaderi wa Korea y’epfo, Soon-Taik Hwang wasezeye kuri Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2015, yamushimiye ibyagezweho n’ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice yari amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ndetse avuga ko kuba mu Rwanda bishimishije cyane.
Ambasaderi Hwang yabwiye itangazamakuru ati “Nabwiye Perezida wanyu ko mvuye mu gihugu kimeze nk’ijuru, kuko u Rwanda ari rwiza, rufite isuku; nahagiriye ubuzima bwiza pe! Mu gihe nari maze kandi, umubano w’ibihugu byombi wageze kuri byinshi muri politiki, ubutwererane, ubukungu n’ishoramari”.
Hwang wabaye Ambasaderi wa Korea y’epfo wa mbere wagize icyicaro i Kigali, yavuze ko byatumye afatanya na Leta y’u Rwanda kubaka umusingi ukomeye mu mibanire y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Hwang yasabye Perezida Kagame kuzorohereza uzamusimbura kuko ngo yizeye ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugiye gukomeza gutera imbere.
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2014, Leta ya Korea y’epfo yageneye u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 51 z’amadolari y’Amerika (akabakaba miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda) azishyurwa ku nyungu ya 0.01%, akaba yari ayo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye by’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Nyuma yaho mu kwezi k’Ukuboza kwa 2014, Korea y’epfo yahaye u Rwanda inkunga yo kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, yanganaga na miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika ahwanye n’amanyarwanda miliyari 11.
Ambasaderi Soon-Taik Hwang agiye igihugu cye cyiyemeje gutera inkunga u Rwanda mu byiciro binyuranye birimo uburezi (cyane cyane ubw’imyuga, ubumenyingiro n’ikorabahabuhanga), mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, mu miturire y’imijyi n’icyaro ndetse no mu buvuzi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turabyishimiye ko mwadufashije kugera kuri byinshi .
tumwifurije ishya n’ihirwe aho asubiye iwabo kandi tunashimira igihugu cye ko cyadufashije muri byinshi byo kubaka ubushobozi, nundi uzaza azakomerezeho