Ruhango: Ikamyo ya Bralirwa yari yikoreye inzoga yakoze impanuka ariko nta wayiguyemo

Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz RAB 851 I-RLO516 Remorque, yageze ahitwa ku kuri 40 mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango mu gihe cya saa munani z’ijoro zo kuri uyu 22 Werurwe 2015, ikatira indi modoka yahapfiriye ifite purake RAB 597 f, irenga umuhanda iragwa.

Iyi kamyo yaguye mu muhanda rwagati.
Iyi kamyo yaguye mu muhanda rwagati.

Iyi kamyo yari yikoreye inzoga za Bralirwa, iva Kigali yerekeza Huye, abageze bwa mbere aho yakoreye impanuka bemeza ko nta muntu yahitanye.

Ibinyobwa bya Bralirwa byangiritse.
Ibinyobwa bya Bralirwa byangiritse.

Inzego z’umutekano zikaba zahise zihagera, kugira ngo zishakire inzira izindi modoka ndetse no guhangana n’abaturage bashaka kunywa inzoga zari muri iyi modoka.
Nubwo ntawahitanywe n’iyi mpanuka, bimwe mu binyobwa iyi modoka yari yikoreye, byangiritse cyane.

Polisi yahagobotse ibuza ikumira bamwe mu baturage bashakaga kunywa izi nzoga.
Polisi yahagobotse ibuza ikumira bamwe mu baturage bashakaga kunywa izi nzoga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashimira Polisi Ubwitange Ikomeje Kugaragaza Mugutabaraningoga Nubwitange Itugaragariza Nikomerezaho

Mutabazi Justin yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

kabisa,byumwihariko ndabemera cyane,uziko ahantu habereye ikintu kidasanzwe wagirango muba muhahagaze! murabambere pe! => igitekekerezo cyanjye nasabagako hakorwa course Drivers , Ingando kubashoferi bose, uziko wagirango bafite umugambi wo kumara ababagana? izi mpanuka zirikuba ziteye ubwoba, thx.

john yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

babahemukiye iyobabareka bakinywera

ronad yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka