Nyamagabe: Imyaka ibaye hafi ine batarahabwa amashyanyarazi kandi baratanze amafaranga

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kamiro, Akagari ka Bwama, Umurenge wa Kamegeri, Akarere ka Nyamagabe batanze amafaranga ngo begerezwe amashanyarazi barategereza baraheba, bakaba batazi irengero ry’amafaranga yabo.

Aba baturage basaba ko bakorerwa ubuvugizi bagahabwa amasharanyazi kuko hagiye gushira imyaka ine batanze umusanzu ngo bayahabwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Sylvestre Nsanzimana, umwe mu baturage batanze amafaranga yo kwegerezwa amashanyarazi aravuga ko bategereje ko bayahabwa bagaheba kandi iyo batayatanga ubu aba amaze kubabyarira andi menshi.

Yagize ati “ikibazo twagize ni uko twatanze amafaranga, tukayatanga mbere, tukayishyura ariko mu kuza guhabwa amashanyarazi, twebwe twaheze mu gihirahiro. Nk’ubu aya mafaranga umuntu iyo agira icyo aguramo, aba yarungutse.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko uyu mwaka uzashira amashanyarazi yarabagezeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko uyu mwaka uzashira amashanyarazi yarabagezeho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko impamvu yatumye abaturage batabona amashanyarazi abandi bakabona amapoto yonyine ari uko bimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutanga amashanyarazi byari bitaraboneka.

Philbert Mugisha, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye Kigali Today ko ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) bafite icyizere ko uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015 uzajya gushira abaturage bagize uruhare mu kuba bakwegerezwa amashanyarazi barayabonye kuko ari bo bazaherwaho.

Yagize ati “dufite icyizere y’uko uyu mwaka turimo kugeza mu kwa 6, abo bose cyane aho abaturage bagiye bagira uruhare, ahenshi ibikoresho bimwe byagiye bihagera ariko ugasanga ntabwo ari byose, hari ahari amapoto hatari intsinga, bazabasha kubona amashanyarazi.”

Aho bidashobotse ubuyobozi burateganya kujya buha amakuru abaturage kugira ngo badakomeza guhora mu gihirahiro. Aba baturage bagizwe n’ingo 60 bari baratanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 kuri buri rugo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka