Nyaruguru: Abakozi 6 birukanwe mu kazi ndetse barimo no gukurikiranwa na Polisi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko bwahagaritse abakozi 6 bakora mu nzego zinyuranye kubera kwitwara nabi mu kazi bari bashinzwe.
Mu bahagaritswe ku kazi harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Katabarwa Richard, n’ushinzwe imiturire n’ubutaka muri uyu murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, Rumanzi Isaac, na Veterineri w’uyu murenge, Veterineri w’Umurenge wa Ngoma ndetse n’Umucungamutungo w’Umurenge wa Kivu.
Bose ngo birukanwe bazira amakosa anyuranye arimo gucunga nabi umutungo wa Leta, kwigabiza amashyamba ya Leta nta burenganzira babifitiye, gushyira mu bikorwa nabi gahunda ya Girinka baka abaturage amafaranga, kunyereza amafaranga agenewe gufasha abaturage, ndetse no kwiyandarika mu baturage bashinzwe kuyobora.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko aba bayobozi bose ngo bari barihanangirijwe inshuro nyinshi nk’uko biteganywa n’itegeko, ariko ngo bikaza kugaragara ko batisubiraho, ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubahagarika.
Ati "Twagiye tubihaniza inshuro nyinshi ndetse tukanabasaba ibisobanuro ku makosa yabaga yagaragaye ariko bigaragara ko byananiranye kwisubiraho.”
Avuga kandi ko hari n’abandi benshi akarere gateganya guhagarika barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, na bo bakaba bashinjwa amakosa arimo kwaka abaturage ruswa muri gahunda ya Girinka ndetse na gahunda za VUP.
Habitegeko kandi agira abayobozi bose inama yo kwitwara neza imbere y’abo bayobora, bakaba indakemwa kandi bagakorana umurava.
Ati "Birababaje kuba hari abakozi cyane cyane begereye abaturage, aho kugirango babafashe gutera imbere ahubwo bakaba intandaro yo kubasubiza inyuma.Umukozi nk’uwo rero ntidushobora kumwihanganira, ntabwo dushobora kureka umuntu ngo agende atobange gahunda za leta. Ubutumwa nabaha rero ni ukuba inyangamugayo, bagakorana umurava akazi kabo, nanababwira ko uzagwa mu ikosa iryo ari ryo ryose nta mbabazi na mba azagirirwa.”
Muri aba bakozi uko ari 6 bamaze guhabwa impapuro zibahagarika ku kazi, 2 ni bo bafunze, naho abandi polisi iracyabakoraho iperereza.
Iyirukanwa ry’aba bakozi rije rikurikira abandi bakozi 2 bakoraga muri serivisi y’ibikorwa remezo ku rwego rw’akarere, na bo birukanwe ku kazi mu mpera z’umwaka ushize.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo yabuze umukoro ahubwo munureke ngo abatoba gahunda za leta ? Ahubwo arazitobye burundu reka tuzarebe ko ehobundi bawe itangazamakuru rutazamwanjama pole haba ruswa we na habitegeko mbonye aho
na nyamagabe ibisi bya nyarusiza byarashize kandi ubwo uwo wa mata ntiyakagombye gusigana n’uwa kamegeli ishyamba ry’ibisi ryararangiye burundu
Nibagende kuko uru rwanda rwacu ntidushaka ibisambo byindambi bigamije kudusenyera iterambere
bavandimwe isi ntisakaye;umukoresha agukoresha amakosa insina ngufi igacibwaho ikoma.imana nabo izabagaragaza ntagahora gahanze.
Ese ba gitifu bagenzi babo barabivuga iki?
abayobozi bashyira inda imbere ntibakwiye
no Mu karere ka Gakenke ba ES b’imirenge badukiriye amashyamba baragurisha mwareba ubu nicyo gikorwa kigezweho bidakumiriwe byateza ubutayu.
alias surwumwe
no Mu karere ka Gakenke ba ES b’imirenge badukiriye amashyamba baragurisha mwareba ubu nicyo gikorwa kigezweho bidakumiriwe byateza ubutayu.
Umunsi umwe umugabo yari kumwe n’akana
muri Taxi/Coaster, nuko uwo Mugabo
yitegereza akana cyaneee, arakabaza ati
:Yewe wa mwana we, ko urya Chocolates
nyinshi ntizizagutera ibibazo??
Umwana n’ijwi rituje, asubiza wa mugabo
ati: Data yamaze kuri iyi Si imyaka ijana!?!
Umugabo agira amatsiko, niko kubaza
umwana ati: Iyo myaka se yamaze, byatewe
n’uko yaryaga Chocolates nyinshi nk’izo
urya??
Umwana ati: Oya, Ahubwo yavugaga
ibimureba! Pole sana kubirikanwe! Nibaze badusange hanze aho twakubitiwe.
ABATUVANGIRA TURABANZE!ABIZE BABISHOBOYE BABUZE AKAZI NIBENSHI.NIBARIHE IBYO BANGIJE BASIMBUZWE ABANDI
Sha,jya umenya Ibyawe,ntukajye ukoresha akanya kawe uvuga inabi ku bandi wabirukanye azi neza ko ku mitima we Atari umwere usibye Kuba hari abo angomba kurenganya akabikora,Ariko Siko bizahora.Niyikomange ku gituza ubwo yeshe umuhigo!Wowe uvuga utyo nzi ko utanabazi abo Bose ari ugupfa kuvuga gusa!