Ruhango: Bahangayikishijwe n’inzara batewe n’amahindu

Abaturage batuye Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’inzara bagiye kumarana hafi amezi 2 batewe n’imvura irimo amahindu yaguye mu gace kabo ikangiza imyaka yose.

Imvura iheruka kugwa mu ntangiriro za Mutarama umwaka wa 2015 yibasiye imyaka y’abaturage b’Akagari ka Bweramvura irayangiza cyane cyane urutoki, kuri ubu bakaba bibaza uko bazabaho.

Umukecuru Nyirabikari Athanasie, utuye mu Mudugudu wa Gahororo, Akagari ka Bweramvura muri uyu Murenge wa Kinihira, avuga ko iyi mvura yibasiye urutoki rwe rukagwamo amahindu rwose rukangirika.

Nyirabikari ngo yibaza uko azatunga umuryango mu gihe urutoki rwabatungaga rwangiritse.
Nyirabikari ngo yibaza uko azatunga umuryango mu gihe urutoki rwabatungaga rwangiritse.

Akomeza avuga ko ubu kubona icyo atungisha umuryango we ari ihurizo rimukomereye cyane, kuko urutoki yari afite ari rwo yakeshaga imibereho y’uyu muryango.

Ubusanzwe agace gaherereyemo Umurenge wa Kinihira na Kabagali ntigakunze kwera indi myaka ariko urutoki rwo rukaba ruhihanganira, none abaturage batuye muri Bweramvura bakaba bibaza uko bazabaho nyuma y’uko rwibasiwe n’amahindu.

Uwimana Ernest, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira avuga ko icyo gihe imvura yari yangije urutoki rungana na Hegitari eshatu ndetse na hegitari esheshatu z’imyumbati.

Izi ntoki ngo zangijwe n'amahindu mu ntangiriro za Mutarama 2015.
Izi ntoki ngo zangijwe n’amahindu mu ntangiriro za Mutarama 2015.

Nk’ubuyobozi bw’umurenge ngo bakoze ubuvugizi ku Karere ka Ruhango bategereje icyo bazakora kuko nta kindi umurenge Wabasha gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Twagirimana Epimaque, avuga ko iyo habaye ikiza nk’iki bikagaragara ko abaturage bakoresheje ifumbire y’inguzanyo babakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi ikaba yabaha indi mbuto, ndetse bakanihanganisha abo bafitiye amadeni mu gihe batarishyurwa.

Akomeza avuga ko iyo bigaragara ko icyo kiza gishobora guteza inzara babakorera ubuvugizi muri minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano (MIDIMAR) ikaba yitegura kuzabafasha.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu Ruhango bahinga imyumbati, ibishyimbo, ubunyobwa n’ibijumba, umuceri mu bishanga, n’ibigori mu tubande. urutoki si ibintu byabo, byaba ari ugushakisha gusa. gusa bihangane nta kundi. Imvura itongeye kugwa nabi bazaramura duke.

kk yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ko ndeba n’urutoki ubwarwo nta musaruro rwari buzatange nkurikije aya mafoto? ndagira inama ubuyobozi bw’ibanze gutekerereza abaturage imbuto iberanye na buriya butaka. Urugero: Imyumbati njya numva ko yera neza muri kariya gace.

observator yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka