Ubucuti no kwitura ineza ni bimwe mu byo abatanga ruswa bihisha inyuma

Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko hari abasigaye bihisha inyuma y’ubucuti bafitanye na bamwe mu bayobozi abandi bakabyitirira kubitura ineza babagiriye kugira ngo habahe ruswa, ariko rukemeza ko byose nta tandukaniro na ruswa kandi ko bihanirwa n’amategeko.

Umuco w’u Rwanda ugizwe ahanini no gusigasira ubucuti mu miryango uhereye mu bisekuruza no gusaba uwagiriwe ineza kwitura uwayimugiriye. Ariko urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko ibyo bikorwa byose biri mu bisigaye byihishwa inyuma kugira ngo ruswa itangwe nta nkurikizi.

Bamwe mu bakuze basa nk’ababishyigikira kuko bemeza ko umuco w’u Rwanda udakwiye kwitiranywa no gutanga ruswa, kuko bisanzwe ko iyo wishimiye umuntu cyangwa umukunze ushobora kumwitura, nk’uko uwitwa Christophe Mwikarago abitangaza.

Agira ati “Nk’ubu nshobora kuba nkunda umuyobozi wanjye (atanga urugero rw’umunyamabanga nshingwabikorwa) kandi na sekuru yigeze guha sogokuru inka. Nonese abayobozi ntibagomba gukundwa?”

Kanzayire asaba abaturage n'abayobozi kutihisha inyuma y'ibihango n'ubucuti ngo bishore muri ruswa.
Kanzayire asaba abaturage n’abayobozi kutihisha inyuma y’ibihango n’ubucuti ngo bishore muri ruswa.

Yunzemo ati “Icya kabiri. Tuzi ko abayobozi nta nka bagira ariko njye wenda ndazifite none nkaba ndayimuhaye kandi nta rubanza dufitanye, abaturage bati ‘si uku ruswa zitangwa’. None nkibaza nti abayobozi tubange ntitubagabire?, ese uwo muntu afatwa nk’urya ruswa cyangwa nk’ukundana!?”

Mwikarago ashaka kugaragaza ko hari ubwo abaturage bashobora kwishimira umwe mu bayobozi babo ubayobora neza bakamwitura inka, nk’uko byahozeho mu muco Nyarwanda.

Ibi ni bimwe mu bibazo byabajijwe, Kanzayire Bernadette, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, ubwo yagendereraga umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo kwakira ibibazo by’abaturage, ku wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015.

Kanzayire yatangaje ko gusigasira umuco atari bibi ariko yihanangiriza ko umuntu wese ukoresha igihango cyangwa ubucuti, kugira ngo ahabwe serivisi atari yemerewe cyangwa mu buryo butemewe azabihanirwa.

Ati “Ati ushobora kugenda kuri rwa rukundo rwanyu cyangwa rw’ababyeyi banyu ukavuga uti ‘ariko Gitifu arabimpa kuko dufitanye igihango’. Iyo ni ruswa. Nukoresha icyo gihango akaguha serivisi izaba ari ruswa”.

Yatangaje ko abayobozi bakwiye kwitondera serivisi batanga n’abantu baziha kimwe n’uko bakwiye kwitondera izo mpano, kuko hari ababyihisha inyuma bagamije kubagusha mu mutego wa ruswa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muza dukurikiranire namanyanga aba muri RADIANT ANSURANCE COMPANY ntushobora kwishurwa batakujyanye mumanza ngo arbitrage kandi nabyo bagaha aba arbitre ruswa ukumirwa

Abdoul yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka