Yajyanywe i Kisangani ku gahato bamenye ko ashaka gutaha mu Rwanda
Uwahoze ari umurwanyi wa FDLR akaza kujyanwa Kanyabayonga na Kisangani yatorotse inkambi yiyizira mu Rwanda tariki 15 Werurwe 2015, kubera ko yajyanyweyo ku gahato nyuma y’uko abayobozi be bamenye ko ashaka gutaha mu Rwanda.
Maniriho Innocent ufite ipeti rya Sergent avuga ko abarwanyi ba FDLR bajyanywe i Kisangani atari ku bushake bwabo ahubwo bajyanywe ku gahato kugira ngo bakoreshwe mu mukino wa politiki.
Ibi akabihera ko abarwanyi ba FDLR bajyanywe mu nkambi hatoranyijwe abadashoboye urugamba nk’abasaza, abarashwe hamwe n’abandi bagira ubwoba kandi badashoboye kwikorera, ariko akavuga ko aho abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi i Kisangani batabayeho neza, ahubwo bashaka kwiyizira mu Rwanda bakabura uburyo.
Ati “Kisangani hari abanyarwanda 800 harimo abarwanyi ba FDLR 200, n’ubwo bagiye Kisangani twizezwa ibitangaza, ubuzima si bwiza na gato. Abana babiri bamaze kwicwa n’inzara, amazi akoreshwa ava mu bwiherero, abantu bahora barwaye Maraliya nta kiza gihari”.
Sgt Maniriho avuga ko ubuyobozi bwa MONUSCO bushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi buza kubereka filime y’ibibera mu Rwanda kugira ngo batahe, ariko Majoro Mugisha ukuriye FDLR mu nkambi akabuza abantu kuyireba kugira ngo batamenya ukuri, uretse ko we yahisemo gutoroka inkambi akiyambaza MONUSCO ikamugeza i Goma akinjira mu Rwanda.
Abajijwe icyakorwa kugira ngo abanyarwanda bashobore kumenya ukuri batahe mu Rwanda, avuga ko hacyenewe ibiganiro ku maradiyo bishishikariza abantu gutaha kuko babikurikirana ndetse na Kisangani bumva radiyo Rwanda, akemeza ko icyo kiganiro gisubiyeho cyafasha benshi.
Mu kigo cya Mutobo aho Kigali Today yamusanze, Sgt Maniriho avuga ko yicuza igihe yabaye mu mashyamba kuko abo yabwirwaga ko bapfuye yabasanze mu Rwanda bameze neza, agasaba ko n’abandi bari mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kimwe n’abari Kisangani bareka kubaho nabi kandi mu gihugu cyabo hameze neza, bagataha mu Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yarakoze kureba kure agatoroka maze akaza gufatanya natwe kubaka igihugu cyacu, abwirize nabandi baze