Abagore bo mu Bihugu by’Ibiyaga Bigari barasaba Leta zabo ko uburinganire bwitabwaho no mu kazi

Ihuriro ry’abagore bo mu bihugu by’ibiyaga bigari by’u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa, COCAFEM, ngo ririshimira intambwe umugore amaze kugeraho muri aka karere ariko bagasaba za Leta z’ibihugu byabo ko uburinganire bwarushaho kwitabwaho no mu myanya ifata ibyemezo.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore ku rwego rw’ibigu byo mu Biyaga Bigari ku wa 21 Werurwe 2015, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahaga w’abagore mu bihugu by’ibiyaga bigari wabereye i Bukavu muri Congo bavuze ko guhura bituma bamwe bigira ku bandi.

Abanyarwandakazi n'Abarundikazi i Bukabu muri RDC mu kwizihiza umunsi w'umugore wo Bihugu by'Ibiyaga Bigari.
Abanyarwandakazi n’Abarundikazi i Bukabu muri RDC mu kwizihiza umunsi w’umugore wo Bihugu by’Ibiyaga Bigari.

Ibi ngi bigatuma baharanira uburenganzira bwabo doreko mu bihe byashize za Lata z’ibihugu byabo zitabahaga ijambo.

Colette Ndacyayisaba, Umurundikazi, we avuga ko bibaha imbaraga nk’abagore kugira ngo bahurize hamwe ijambo mu kurwanya ihohoterwa rikibakorerwa aho atangaza ko kugeza magingo aya abagore bagihohoterwa cyane cyane nko mu guhabwa akazi mu nzego zifata ibemezo bavuga ko badashoboye nyamara kandi ngo bashobora gukora kimwe n’abagabo.

Kanakuze Jeanne d’Arc, Umuyobozi wa Profemme Twese Hamwe akaba na Visi Presidente w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abagore bo mu Rwanda, Burundi na Congo ku ruhande rw’URwanda, COCAFEM, avuga ko kuba hari ibikorwa bahuriraho nk’abagore bo mu bihugu by’ibiyaga bigari ngo ari intambwe ikomeye bamaze gutera mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Aha Abanyarwandakazi n'Abarundikazi barebaga ibyo abagore bagenzi babo bo muri Congo bamaze kugeraho mu kwihangira imirimo.
Aha Abanyarwandakazi n’Abarundikazi barebaga ibyo abagore bagenzi babo bo muri Congo bamaze kugeraho mu kwihangira imirimo.

Akomeza avuga ko bikabafasha gukomeza kungurana ibitekerezo bakungurana ubumenyi bityo bamwe bakabasha kwigira ku byo baba baragezeho muri ibyo bihugu byose.

Naho Madeleine, Umunyekongokazi wo mu Mpuzamiryango, COFAS, avuga ko ashima uku guhura kuko ngo byabafashije kubona ibintu byinshi bibafasha kwifatira imyanzuro yo kuzamuka mu iterambere ry’umugore n’iry’igihugu muri rusange bigatuma bihesha agaciro nk’abagore.

Mu gihe Abanyarwandakazi bavuga ko bamaze gutera imbere mu buringanire, abagore bo mu bindi bihugu byo muri uyu muryango, bo barasaba inzego za Leta mu bihugu byabo kubafasha gukumira ihohoterwa bagihura na ryo rijyanye no kutabona akazi ku kigero kimwe n’abagabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka