Abadepite bo muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside bijeje ubuvugizi imfungwa n’abagororwa badafite ibyangombwa byuzuye ngo baburanishwe, abarangije ibihano bagomba kurekurwa ndetse n’abafite ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’ifungwa ryabo.
Abadepite bo muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside baratangaza ko aho ibikorwa byo kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu buryo burambye bigeze hashimishije.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwiha gahunda y’imyaka irindwi (2010-2017) yo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta kugira ngo ibashe gutanga umusaruro ufatika mu guteza imbere Abanyarwanda.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Iterambere (UNDP) yo kuva 2007-2013 ivuga ko kwegereza ubuyobozi abaturage byagize uruhare mu guteza imbere gahunda za Leta zo gufasha abaturage kwikura mu bukene nka Gira Inka, Ubudehe, n’Umuganda.
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera hafungiye abagabo babiri bakekwaho guha abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ruswa.
Croix Rouge y’u Rwanda yatangije umushinga ugamije gufasha abatishoboye kuva mu bukene cyane cyane bikemurira bimwe mu bibazo bibangamira iterambere ryabo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rulindo baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo, mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka iyo jenoside ku nshuro ya 21.
Abanyarwanda barakangurirwa guhagurukira ikibazo cy’ingutu kijyanye n’imyubakire y’akajagari kandi abo mu mijyi bagaharanira kubaka inzu zo guturamo zigerekeranye, kuko mu gihe baba bakomeje kubaka nk’uko bikorwa ubu, byazagera igihe Abanyarwanda bakabura ubutaka bwo guturaho ndetse n’ubwo gukoreraho ibindi bikorwa birimo (…)
Mu nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yateranye tariki 18/02/2015, ikibazo cy’inyerezwa ry’amafranga ya VUP ndetse n’ay’ububiko bw’imiti nicyo cyafashe umwanya munini.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka arasaba imiryango nyarwanda itegamiye kuri leta gukora ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda aho kuvuga gusa no kunenga ibitagenda.
Musabyemariya Anne, umugore ufite abana 4 wo mu Mudugudu wa Rwumba mu Kagari ka Buvungira mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015, ashinjwa n’abaturanyi be gukuramo inda abigambiriye.
Umugabo witwa Rutembesa Alexandre w’imyaka 54 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 10.
Imvura ivanze n’umuyaga ndetse n’amahindu yaguye kuva saa saba z’amanywa ikomeza ijoro ryose tariki 17-18/02/2015 yasenye igikoni mu Murenge wa Nkotsi kigwira umugore arakomereka, inasakambura amazu kugeza ubu tutarashobora kumenya umubare.
Umuryango La benevolencia uravuga ko kwimakaza amahoro, kwigisha abanyarwanda gukora icyiza kugira ngo gitsinde ikibi no kwirinda kugira ingengabitekerezo iganisha ku kibi ari inshingano zireba buri rwego na sosiyete sivile itavuyemo.
Nyirazaninka Aline w’ imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kigugu mu Kagari ka Kigoya ho mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ku mugoroba wo ku wa 17/02/2015 yasanzwe mu nzu yapfuye amanitse mu mugozi.
Imvura ivanze n’umuyaga ndetse n’urubura yaguye mu Murenge wa Sake, Akagari ka Nkanga ho mu Karere ka Ngoma, yasize imiryango ibiri mu macumbi y’abaturanyi nyuma yo gusenyerwa amazu yabo ikangiriza andi mazu 20 n’imyaka irimo insina n’imyumbati.
Raporo yashyizwe ahagaragara na Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rusizi iragaragaza ko ingo 772 zo muri aka karere zibanye nabi ndetse zirangwa n’amakimbirane.
Abadepite bo muri komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo, n’umutungo kamere mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) barashima aho umushinga wa “Lake Victoria Water Supply and Sanitation” ushinzwe isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi ugeze, ariko bakavuga ko hari ibitarakorwa (…)
Umwana witwa Niyonemera Pélagie w’imyaka 14 y’amavuko arashakisha ababyeyi be nyuma yo guteshwa umuntu ngo wari umujyanye mu Mujyi wa Kigali kumushakira akazi.
Abagize urugaga rw’abikorera rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, barahamya ko bumva neza akamaro ko gutanga umusanzu w’umunyamuryango kuko iyo bawutanze wongera ukabagarukira mu bikorwa by’iterambere.
Imiryango 378 y’abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Kagari ka Pera, mu Murenge wa Bugarama irasaba ubuyobozi kuyirenganura ku byangombwa by’ubutaka bita ubwabo ariko bukaba bwanditse kuri MINAGRI.
Mukagahima Marguerite, umuturage wo mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rwesero ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza arashinja ubuyobozi bw’aka karere kumwangiriza imyaka no kumunyuriza umuhanda mu murima batamuteguje.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR) kiratangaza ko gifite gahunda yo kugabanya ibihombo muri leta no mu bigo byigenga, nyuma y’uko kuva cyashingwa mu 2008 kimaze guhugura ababaruramari b’umwuga bagera kuri 300.
Imibare itangwa na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iravuga ko kuva tariki ya 11/02 kugeza tariki 16/02/2015 ibiza bitandukanye byahitanye abantu 15 hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, asaba abayobozi b’uturere kurushaho kwegera abaturage, kuko kuba haragaragaye ikibazo cy’umwanda n’amavunja byerekana ko abo bayobozi bategera abaturage.
Itsinda ry’abadepite b’Abadage bashinzwe Uburasirazuba bw’Afurika batunguwe no gusanga imibanire y’Abanyarwanda n’Abanyekongo imeze neza, mu gihe bari bazi ko ibibazo by’umutekano muke byagiye bivugwa hagati y’ibihugu byombi byaba byarawangije.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko kwizihiza umunsi w’abakundana (Saint Valentin) aba ari ngombwa, ngo kuko abatuye isi bagomba kurangwa n’urukundo bityo bakarushaho kubahana.
Inteko rusange y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yateranye tariki 15/02/2015 hasuzumwe bimwe mu bibazo bijyanye n’umuryango aho hibukijwe gukora cyane mu guharanira iterambere ry’igihugu n’iry’umuryango, hanakorwa amatora ku myanya idafite abayobozi.
Abanyamuryango ba Sendika (syndicat) Ingabo, umuryango w’abahinzi borozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, barashinjanya kuba nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo byagaragaye, ndetse ngo abaterankunga bawo bakaba barahagaritse ubufasha babageneraga.
Abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bagiye gukemura ibibazo bijyanye n’isuku nke n’imirire mibi bigaragara hirya no hino mu baturage.