Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi arasaba abayobozi batandukanye mu nzego z’urubyiruko bava mu turere tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali kunoza umurimo kandi bagafasha urubyiruko bahagarariye.
Visi-chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Rupiya Mathias akangurira abanyamuryango ba FPR kuba bandebereho aho bari hose, ngo ibyo bigomba no kujyana no gufasha abayobozi babo kugera ku nshingano bafite bitabira gahunda zose za Leta.
Nyuma y’aho muri Nyabarongo hagaragariye ibibazo by’impanuka ziterwa n’ubwato bwambukiranya uwo mugezi; ubuyobozi bwafashe ingamba zo guhagarika amato y’ibiti yari asanzwe akoreshwa, busaba ko hakoreshwa aya moteri kandi afite ubwishingizi, ibyambu bitaruzuza ibisabwa ntibigikoreshwa.
Ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma y’umwaka 2014-2015 yagabanutseho miliyoni 147 ibihumbi 230 n’amafaranga 623 nyuma yo kuvugururwa.
Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Kayonza bakunze kuvugwaho kutamenya amategeko y’umuhanda n’abayize ntibayakurikize iyo bari mu muhanda, ku buryo kenshi ngo bituma bagira uruhare mu mpanuka.
Abayoboke b’ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC) bahagarariye abandi mu mirenge igize Akarere ka Nyaruguru bahawe amahugurwa ku bumenyi bw’ibanze kuri politiki, kugira ngo bahagararire ishyaka ryabo ariko banasobanukiwe icyo politiki ari cyo.
Abaturage bo mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bababajwe no kubaho batumva radiyo kuko bibatera gusigara inyuma mu iterambere, ari nako bibatera ubujiji ntibamenye amakuru ku bibera mu gihugu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu nzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba basabwe kugira imitekerereze yagutse iganisha ku iterambere, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kandi bagaharanira guteza imbere imyumvire ituma ibyiza u Rwanda rugezeho bisugira ndetse bigakomeza gutera imbere ubudasubira inyuma.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku mapikipiki (Abamotari) bakorera mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi kubagenera ahantu haboneye bajya bahagarara mu gihe bategereje abagenzi (parikingi).
Abahanga mu miturire baraburira Akarere ka Ngoma gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, kugira ngo bakumire ibibazo by’ubutaka buke byaturuka mu kuba abantu bakomeza gutura banyanyagiza amazu nk’uko bikorwa ubu.
Mu rugendo rwe aherutse gukorera mu Ntara y’amajyaruguru, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine, yasuye akarere ka Rulindo, agamije kureba aho aka karere kageze kegereza abaturage ibikorwa remezo.
Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta (PSC), Habiyakare François atangaza ko uturere tw’Intara y’Amajyaruguru ubu dusigaye twemera ibyemezo n’inama zatanzwe na PSC kandi mbere barabiteraga utwatsi.
Nyuma y’ubugenzuzi bumaze iminsi bukorwa mu Karere ka Rutsiro n’itsinda ry’abagenzuzi b’imari boherejwe n’ubuyobozi bw’intara y’I burengerazuba ngo harebwe niba amafaranga y’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) yaracunzwe neza, hagaragaye amafaranga yaburiwe irengero abagize uruhare mu kuyanyereza bakaba bagiye (…)
Mu Karere ka Rwamagana hatashywe ku mugaragaro uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rutanga Megawatt 8.5, zingana na 5% by’amashanyarazi yose u Rwanda rufite. Uru ruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba rukaba ari na rwo rwa mbere rwo kuri uru rwego rwubatswe muri Afurika y’Iburasirazuba.
Hamwe mu hacukurwa amabuye yo kubaka usanga ababikora badafite imyambaro ibarinda impanuka cyangwa se ubwishingizi bwo kubunganira mu gihe bahahuriye n’impanuka ibabuza gukomeza gukora.
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda iremeza ko abafite impungenge ku byiciro by’ubudehe biri kuvugururwa bakwiye gushyitsa umutima hamwe kuko ngo Abanyarwanda ubwabo ari bo bazishyira mu byiciro kandi utazanyurwa akaba azaba afite urubuga rwo kubisubirishamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Karake Théogene aratangaza ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye n’Ishuri ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy) azabafasha mu guhanahana abarimu igihe kaminuza bagiye gushinga izaba yatangiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, kuru uyu wa 5 Gashyantare 2015, bwakiriye urubyiruko rw’abasore bagera kuri mirongo itatu n’umwe barangije amasomo mu Kigo Ngororamuco cya Wawa bakomoka muri ako karere maze bubasaba gukoresha ibyo bize bagaragaza ikinyuranyo hagati y’ubuzima bahozemo n’ubwo binjiyemo nyuma y’inyigisho (…)
Uwiringiyimana Aimé Sylvain ufite imyaka 28, utuye mu Murenge wa Muhima, yashyikirijwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yegukanwa n’umunyamahirwe w’ukwezi muri Tombola yiswe “Subiza utsindire ibihembo” yateguwe na Kigali Today Ltd.
Abadepite mu Nteko ishinga amategeko barasaba abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu mu Karere ka Muhanga kwiminjiramo agafu bagasanga abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe, kuko ngo iyo umuturage atibona mu muyobozi gahunda za Leta zihadindirira.
Polisi y’u Rwanda yatangiye kwiga uburyo yashyiraho ishami ryihariye rya Polisi rishinzwe kurwanya iyinjizwa mu Rwanda ry’imiti y’imyiganano n’indi ya forode, mu buryo bwo gukumira ikwirakwizwa ryayo mu Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Ambasaderi Gatete Claver arahamagarira abashoramari b’abanyamahanga kuza gukorera mu Rwanda kubera amahirwe ahari mu kongera ubukungu bw’igihugu n’abagituye.
Polisi y’igihugu yashyikirije ibihembo itorero Twizerane ryo mu Karere ka Rubavu ryatwaye umwanya wa kabiri mu ntara y’Uburengerazuba mu gukora ibihangano bishishikariza abantu gukorana na Polisi y’igihugu mu bikorwa byo kwirindira umutekano.
Kamanzi Damien bahimba “Murundi” wamamaye cyane mu mujyi wa Nyanza wahoze ari inzererezi izwi ho urugomo n’ibikorwa by’ubujura, ubu aremeza ko avuye mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa yarahindutse, ndetse atandukanye n’uwo yahoze ari we mbere.
Bamwe mu basirikare bakuru bari kwiga mu ishuri rya Nyakinama bavuga ko Akarere ka Nyamasheke kari gutera imbere ku buryo bugaragara mu kubaka no guha abaturage bako ingufu zituruka ku mashanyarazi.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Ngororero baratakambira akarere basaba ubuyobozi bwako kubarenganura kuko hari abayobozi bababuza kwivuza ku buryo bwa gakondo kandi ubundi buvuzi bwarananiwe indwara bafite bavuga ko zikomoka ku marozi.
Abanyeshuri b’abasirikari bakuru biga mu ishuri rikuru rya Girisirikari iri i Nyakinama, mu Karere ka Musanze, barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Burera gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi, kuko abayafite bakiri bake kandi ariho hari urugomero rw’amashanyarazi rutanga amashanyarazi hirya no hino mu (…)
Abarobyi barobera mu kiyaga cya Kivu basaba ubuyobozi bwabo cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha kubona ibikoresho bijyanye n’igihe bazajya bifashisha igihe bashatse kwiherera bari mu kivu, dore ko bamaramo ijoro ryose baroba amafi n’isambaza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ngabo James aratangaza ko hakozwe ivugurura mu bakozi b’akarere, bamwe bakaba bahinduriwe imyanya n’aho abandi barashyirwa mu myanya mishya.
Umubyeyi witwa Nayino Genaroza acumbitse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, aho yaje gutura ahungutse ava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) agasanga umutungo we yari afite mu mujyi wa Kigali warabohojwe (waratwawe n’abandi bantu ku ngufu) kuva muw’1994.