Impuguke mpuzamahanga zigiye kubwira isi ko abanyarwanda bacyifuza Perezida Kagame
Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya St Andrews mu Bwongereza ariko baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi, babwiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabakiriye, ko mu byo bagiye kubwira amahanga harimo ko abanyarwanda bacyifuza gukomeza kuyoborwa nawe, na nyuma ya manda ya kabiri izarangira muri 2017.
Iryo tsinda riyobowe na Dr Hazel Cameron, impuguke mu bumenyi bw’ibyaha ndengakamere na jenoside, akaba anayoboye Ikigo cyigisha iby’Amahoro no gukumira amakimbirane; ririmo abaturuka mu bihugu by’u Budage, Hongiriya, u Bwongereza, u Bugereki, Repubulika ya (Ceke) Czech, u Buyapani, Leta zunze ubumwe za Amerika, Austria na Noruveje (Norvege).
Dr Hazel yavuze ko mu byumweru hafi bibiri itsinda ayoboye rimaze mu Rwanda, ryaganiriye n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abatwara ibinyabiziga, abacuruzi n’abarema isoko rya Kimironko; bakaba kandi ngo barasanze igihugu kigeze ku ntambwe ikomeye mu iterambere, gifite amahoro n’umutekano birambye, ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Aho twageze hose abaturage bishimira imiyoborere myiza, nta n’umwe twabonye utishimiye ubuyobozi bw’iki gihugu; twahuye n’abaturage bifuza cyane ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeza kuyobora u Rwanda na nyuma ya 2017; ibi nibyo tugiye kuvuga mu bihugu b’iwacu”.
Akomeza agira ati “Aba banyeshuri mpuzamahanga baje bwa mbere gusura u Rwanda, bari baragaragarijwe isura mbi yarwo; aya rero ni amahirwe ngize yo kubazana, bakaba baje kwirebera no kwiyumvira kugira ngo ubwo bazasubira mu bihugu byabo, bazagaragaze isura nyayo y’u Rwanda”.
Yavuze ko ibyiza babonye kandi bumvise ku Rwanda, ibyo baganiriye na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; bazabiganiriza abaturage b’ibihugu byabo ndetse bajye banabitangaza ku mbuga nkoranyambaga za internet no mu binyamakuru byabo.
Nyuma y’ikiganiro bagiranye na Perezida wa Repubulika ku wa 24 Werurwe 2015, Dr Hazel yavuze ko abashakashatsi bazanye nawe, bashimishijwe no kubaza Umukuru w’igihugu ibyerekeranye n’uburinganire, ishoramari mu Rwanda, icyerekezo 2020, hamwe n’amahirwe y’igihugu azakigeza mu ruhando rw’ibifite ubukungu buciriritse.
Jorgen Mork, umwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya St Andrews, yavuze ko yishimiye kuzajya gutangaza impinduka mu by’umutekano u Rwanda rwagezeho; naho mugenzi we Annika Alsdorf akaba yaje kureba imishinga iteza imbere abanyarwanda, aho ngo ashyigikiye ikigo cyitwa Mobisol cy’u Budage, gikwirakwiza ibikoreshwa n’imirasire y’izuba mu Rwanda.
Mu gihe cyashize Kaminuza ya St Andrews yakomeje gushaka uburyo yatsura umubano n’iy’u Rwanda; aho kuri ubu imaze kugirana amasezerano yo kwigisha abanyarwanda amasomo yo ku rwego rw’ikirenga, ndetse no kuyihuza n’izindi kaminuza zo ku isi.
Abanyeshuri biga hirya no hino ku isi ngo baragenda barushaho kumva neza amateka y’ukuri y’u Rwanda, atandukanye n’avugwa mu bitangazamakuru by’amahanga, nk’uko Minisitiri w’uburezi, Prof Silas Lwakabamba yabishimangiye.
Dr Hazel Cameron akomeje kuzana abashakashatsi mu Rwanda nk’umuntu ngo warumenye kuva mbere y’ubukoroni kugeza ku “iterambere rikomeye rugezeho kuri ubu”; akaba aheruka kuzana abo mu bihugu bya Kyrgyzstan, Afurika y’epfo, u Bwongereza, Thailand, Suwede, u Budage, Otirishiya, u Bufaransa, Iceland, Leta zunze ubumwe za Amerika, Estonia, Repubulika ya Ceke (Czech) na Canada.
Dr Hazel ari no mu bitabye akanama kari kashinzwe gucukumbura ikibazo cya BBC, nyuma yo kugirana ikibazo na Leta y’u Rwanda, ubwo yatangazaga filime yavuzweho gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Andi mafoto yafatiwe mu biganiro iri tsinda ryagiranye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame:
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
President wacu arashoboye kdi muri inyuma muri byose even no kujya mumuhanda ngo ngaragaze ko mushyigikiye nabikora! Nakomeze adutereze u rwanda imbere nyuma yamateka mabi twaciyemo! PAUL KAGAME OYEE! Oyee oyee oyee!!!
Uyu mudamu iwabo akurikiranwe ho kuba yaragonze umuntu uli ku maguru n’imodoka akikomereza ! none ngo ...
Ibyo aba bazungu babonye, twe Abanyarwanda twabibonye kera. Perezida Kagame arashoboye. Ibikorwa bye byiza by’ingirakamaro ku isi muri rusange no ku banyarwanda by’umwihariko, birivugira.
bazadutwarire ubu butumwa maze nitwongera gutora umuyobozi wacu hatazagira abasakuza ngo mama ye,arashoboye
none se abazungu nibo baduha uburenganzira bwo konger akumutora? nibagende tuzabyivugira
abazungu ntimubazi nonese kimironko hatuye abanyarwanda bangahe ngo bavuganye nabashoferi?? baduhe amahoro icyo dushaka turacyizi naho wasanga batubeshya ngo babone aho batanga impungure tuzabyivugira Turabiyamye kuko igihugu cyacu cyirigenga OYEEEE RWANDA!!!!!!!!!
nonese ko abajya bavuga ibyo bashatse twebwe anabuzeho twakwifata bisobanuyengo kagame atiyamamaje nge sinzatora murakoze.