Ngororero: Ngo nta warokotse Jenoside utarabona inzu yo kubamo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’umuryango ureberera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (IBUKA) muri aka karere, bavuga ko kugeza ubu nta warokotse Jenoside utishoboye utarubakirwa inzu yo guturamo.
Ibi biratangazwa mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ku nshuro ya 21.
Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu uherutse gutangaza ko bidakwiye ko nyuma y’igihe gishize haba hakiri abarokotse jenoside batishoboye batarubakirwa, ariko ukemeza ko hamwe na hamwe mu turere bakihagaragara.
Niyonsenga Jean d’Amour, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bose bubakiwe.
Nubwo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bose bubakiwe, kimwe no hirya no hino mu gihugu, mu Karere ka Ngororero hari amwe mu mazu yubatswe mu mwaka w’1998 akeneye gusanwa kuko yangiritse cyane.
Mu mwaka wa 2014 habaruwe amazu 300 azasanwa mu karere kose ku bufatanye bw’akarere n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG), ndetse amwe akaba yarasanwe.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Ngororero, Nyiraneza Clotilde, avuga ko mu gusana aya mazu bahera ku yangiritse kurusha ayandi, iki gikorwa kikazamara imyaka itanu. Akomeza yizeza abafite amazu yangiritse bose ko azasanwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusana inzu zabarokotse ni byiza tugomba gukora umuganda wicyo gikorwa.
VC moyor wimibereho myiza turamukunda cyanee.! yitwara neza