Nyabihu: N’abavutse barashaka ko Itegeko Nshinga ryahindurwa bagatora Perezida Kagame-Umuturage w’i Jenda

Bagirinshuti umusaza utuye i Jenda mu Karere ka Nyabihu, kimwe na bamwe mu baturage bo muri ako karere, aravuga ko abavutse mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho gato na bo ngo bakeneye gushimira Perezida Kagame ibyo yabakoreye n’aho abagejeje bamutora cyane ko ngo ari bwo bageze mu myaka yo gutora.

Bagirinshuti ati “Turagira ngo itegeko nshinga barihindure, Kagame atorwe n’abavutse, nongere mbivuge turashaka ko itegeko nshinga rihinduka Kagame agatorwa n’abasaza, n’abavutse muri Jenoside bakeneye kumutora kuko bagejeje igihe cyo gutora, baramukeneye, turabikeneye…”

Uyu musaza Bagirinshuti ngo n'abavutse mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo bakeneye gushimira Perezida Kagame ibyo yabagejejeho bamutora.
Uyu musaza Bagirinshuti ngo n’abavutse mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo bakeneye gushimira Perezida Kagame ibyo yabagejejeho bamutora.

Naho Kayisire Anastase, umwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyabihu, avuga ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda kuri zeru none ubu rukaba rugeze ku iterambere rirambye mu nzego zose.

Agira ati “Aho akigejeje, baramutse bamwongeye indi manda noneho yakigeza ahandi hantu heza, mbese nanjye ubwanjye ntashobora kuvuga harenze.”

Akomeza agira ati “Ku ruhande rwanjye iyaba byashobokaga ibikumwe byose bigatora, nazamutoza amaboko yombi.”

Ibi kandi bigarukwaho n’umubyeyi Kayitasirwa Pelagie ugira ati “Mutwemereye pe, akazajya kuri kandidatire y’abazatorwa akaba Perezida wa Repubulika igihe cyinshi, igihe Imana ikimutije ubuzima ku isi ntihazagire n’undi umusimbura.”

Murekatete Annualite, ku nshuro ya mbere agiye gutoraho umukuru w'igihugu ngo arifuza gutora Paul Kagame.
Murekatete Annualite, ku nshuro ya mbere agiye gutoraho umukuru w’igihugu ngo arifuza gutora Paul Kagame.

Si abakuze gusa babigarukaho kuko na Murekatete Anualite, Jenoside yabaye ari igitambambuga, kuri ubu akaba afite imyaka 22 y’amavuko, avuga ko bakeneye ko itegeko nshinga ryahindurwa Perezida Kagame akaba yakongera gutorwa.

Ati “abana b’abakobwa mbere ntibigaga ariko ubu ni bo ashyize imbere! Mbere nk’abayobozi nta gitsina gore cyakundaga kujyamo ariko ubu 30% ni abagore n’abakobwa usanga mu mashuri ari benshi.”

Abaturage bakaba bavuga ko ubu, ari ubutumwa batanga ku Nteko Nshinga Mategeko bahereye ku ho Perezida Kagame yakuye u Rwanda akaba arugejeje mu iterambere n’imibereho myiza bigatuma basanga nta wundi muyobozi rukwiriye uretse we.

Bavuga ko ubu butumwa babuha abashinzwe ibijyanye no guhindura Itegeko Nshinga babasaba kwita ku byifuzo by’abaturage muri rusange, Perezida Kagame akazongera akajya mu bakandida bakamwereka ikibari ku mutima.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka