Nyagatare: Umwe yitabye Imana batatu bajyanwa mu bitaro kubera kurya inka yipfushije

Mushimiyimana Jacqueline w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare mu Karere Nyagatare yitabye yitabye Imana naho batatu barwariye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 bariye inka yipfushije bikekwa ko yari irwaye indwara bita ubutaka.

Nakure Felecite wororera mu Mudugudu wa Mugarimu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare avuga ko ikimasa cye cyarwaye indwara batazi bagerageza kwivurira ariko biranga.

Kimaze gupfa abaturage bakaba bakiriye bikaba bikekwa ko abo bari mu bitaro ndetse na nyakwigendera ari cyo bazize.

Tumusanga aho arwariye mu bitaro bya Nyagatare, umukobwa w’imyaka 18 akaba umwuzukuru wa nyir’inka yatubwiye ko arimo koroherwa n’ubwo yaje amerewe nabi cyane.

Hari abariye ku nyama z’iyi nka ariko bakaba nta kibazo gikomeye bagize. Nyiranzanywayimana Veronique yari yasuye abo muri uyu muryango wapfushije inka, na we akaba yarariye kuri izo nyama. Avuga ko uwitabye Imana ashobora kuba yazize kurya izokeje zitarashya neza.

Dr Niyonkuru Noel, Umuganga mu Bitaro bya Nyagatare wakiriye abarwaye kubera iyo nka, avuga ko barimo koroherwa kandi hari icyizere cy’uko bakira.

Avuka ko bageze kwa muganga baruka ndetse bakanahitwa cyane ngo bigaragara ko batakaje amazi menshi ariko ubu ngo birimo kugabanuka.

N’ubwo iyi nka itigeze isuzumwa na muganga w’amatungo birakekwa ko yaba yarishwe n’indwara y’ubutaka.

Dr Ngirinshuti Fabien, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Ubworozi, avuga ko mu Murenge wa Nyagatare hagaragaye indwara y’ubutaka mu kagari ka Nyagatare ho ngo baba batangiye no kuyikingira.

Asaba abaturage kutarya inyama z’inka zipfushije kuko ngo bishobora ingaruka mbi ku buzima bwabo. Cyakora ngo bagiye kwihutira gukingira inka zo mu Kagari ka Rutaraka kugira ngo bakumire iyi ndwara.

Uretse Mushimiyimana Jacqueline w’imyaka 25 witabye Imana akigezwa mu Bitaro bya Nyagatare, umwana we w’imyaka 4 n’umwuzukuru wa nyir’inka iyo nka baracyakurikiranwa n’abaganga mu Bitaro bya Nyagatare.

Batatu barwariye mu Bitaro bya Nyagatare naho umwe yitabye Imana kubera kurya inka yipfushije.
Batatu barwariye mu Bitaro bya Nyagatare naho umwe yitabye Imana kubera kurya inka yipfushije.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, Nakure Felecite, nyir’iyo nka na we yagejejwe mu Bitaro bya Nyagatare arembye nubwo we nta nyama yariye kuko adasanzwe azirya.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Rutaraka avuga ko abarwaye kubera izo nyama z’inka yipfushije ariko bamwe bakaba barimo kwivuriza mu giturage kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza.

Uretse kuba inka irwara bisanzwe bakabona irapfuye, indwara y’ubutaka, kugeza ubu ngo nta bimenyetso byihariye byayo bivugwa.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobaturage binyagatare barya inyama zidapimye ntaveterinaire bagira?gs ni ikintugikome naleta yafasha abaturage kuko ahenshi bakunda kurya inyama zitujuje ubuziranenge.cyaneko hari nababa basuzuguye bakazirya zitemewe nimudufashe
bitazasubira .

Sindiheba juvenal yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Tuzira Kudancunga Inda Zancu

Alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka