Tariki ya 27/6/1994 ntizibagirana mu Banyabisesero kubera ubugambanyi bw’ingabo z’Abafaransa

Abarokokeye mu Bisesero batangaza ko badateze kwibagirwa uburyo ingabo z’Abafaransa zabasabye kuva mu bwihisho, ariko bamara kwigaragaza zikabasiga mu bitero by’interahamwe ari naho haguye benshi muri bo.

Nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, abatuye mu Bisesero barokotse iyo Jenoside bagaragaza ikicyizere no kuba barababariye ababiciye, ariko ngo ubugambanyi bw’ingabo z’Abafaransa nibuzabava mu mutwe vuba.

Ingabo z’Abafaransa zari muri aka gace kitwaka Komini Gishyita hari muri “Zone Turquoise) zaje kubasaba kuva mu bwihisho kugira ngo zibarinde, ariko siko byagenze kuko nyuma y’uko bamaze kugera ku muhanda interahamwe zabasamiye hejuru, ingabo z’Abafaransa zibasiga aho zitabarinze.

Mu rwibutso rwa Bisesero rumwe mu zibitse amateka akomeye ya Jenoside kubera ukuntu Abatutsi bari bahatuye bagerageje guhangana n’interahamwe, hamanitse ifoto igaragaza abaturage bo mu Bisesero bari bakiva mu bwihisho, ingabo z’Abafaransa n’interahamwe babari iruhande.

Higiro avuga ko babonaga interahamwe zishimiye kubona abatutsi bavuye mu bwihisho, mu gihe bo babazaga Abafaransa impamvu babasize.
Higiro avuga ko babonaga interahamwe zishimiye kubona abatutsi bavuye mu bwihisho, mu gihe bo babazaga Abafaransa impamvu babasize.

Boniface Higiro, ni umwe mu barokokeye aha mu Bisesero. Mu gihe cya Jenoside ubwo iyo foto yafatwaga yari afite imyaka 19 ariko abyibuka nk’aho byabaye ejo. Avuga ko iyo foto yafashwe tariki 25/6/1994 ubwo ingabo z’Abafaransa zazaga bwa mbere kubasaba kuva mu bwihisho.

Avuga ko zagarutse nyuma y’iminsi ibiri ari bwo bose bari bamaze kwirunda ku gasantere kari munsi ya Bisesero aho urwibutso ruherereye ubu. Icyo gihe baje bagera kuri 30 bazanye imodoka z’intambara (ibifaru) umunani.

Yibuka umwe mu baturage abaza Abafaransa impamvu nta kintu bakora ngo babuze interahamwe kubica, ariko Abafaransa ntibabyiteho.

Agira ati “Twarababajije tuti ‘ko mutadutabara kandi bari kutwica’ baradusubiza bati ‘nimutwereke n’umuntu n’umwe bishe’ duhita tubereka abagera ku 10 bamaze gutemwa bari gusamba ariko ntacyo bakoze”.

Higiro avuga icyo gikorwa ari cyo cyaberetse ko ingabo z’Abafaransa zari zifitanye umugambi n’interahamwe, kuko aho bari n’interahamwe zabaga ziri kwiyamira zishimiye ko Abatutsi bavuye mu bwihisho.

Ati “Igihe cyose interahamwe zabaga zicaye kuri aka gasozi zitubonye ziriyamira cyane ziti ‘abantu baracyariho noneho nimukore cyane bicike’. Abafaransa bazanye n’interahamwe tubereka abantu bacu batemye baratubwira ngo bazagaruka ariko ntibagaruka”.

Iyi ni imwe mu mafoto ishengura abanyabisesero kuko yerekana abafaransa babasaba kuva mu bwihisho bagahita babatererana.
Iyi ni imwe mu mafoto ishengura abanyabisesero kuko yerekana abafaransa babasaba kuva mu bwihisho bagahita babatererana.

Akomeza agira ati “Aho niho twatekereje ko bari bafite umugambi n’interahamwe kuko nyuma yo kwigaragaza ntibagarutse kandi niho hapfuye abantu benshi. Kuri twe dusanga ubwo ari ubugambanyi bw’ingabo z’Abafaransa kuko ntibigeze bemera, ntibanahaye agaciro abo bantu bapfuye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, umwe mu bashakashatsi ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside, atanga zimwe mu ngero zigaragaza ko bari bazi ko hari ubwicanyi bwari buri gutegurwa mu Bisesero.

Yifashishije inyandiko zitandukanye zanditswe n’umwe mu banyamakuru w’Umufaransa wari mu Rwanda muri icyo gihe cya Jenoside, Dr Bizimana avuga ko umukapiteni w’Umufaransa wari muri Komine Gishyita yabujije ingabo yari ayoboye gukumira interahamwe zashakaga kwinjira mu Bisesero.

Yifashishije kandi inyandiko y’undi Mufaransa witwa Patrick de Saint-Exupéry, yanditse ko uwari Minisitiri w’Intebe wa Leta y’u Bufaransa, Édouard Balladur na François Léotard wari Minisitiri w’ingabo basuye aka gace tariki 29/6/1994, ariko ntibagira icyo bakora n’ubwo biboneye ubwicanyi.

Umunyamakuru Saint-Exupéry yababajije icyo bateganya gukora ngo batabare abantu bicwaga maze Minisitiri Leotald aramusubiza ati “Ejo tuzajya kubatabara, ejo tuzajyayo”. Umunsi wakurikiyeho niho mu Bisesero hagabwe ibitero simusiga byahitanye benshi.

Nyuma y'imyaka 21 abafaransa batereranye Abanyabisesero, aha hantu baracyahibuka bakanibuka benshi mu bari bahari bishwe nyuma y'uwo munsi.
Nyuma y’imyaka 21 abafaransa batereranye Abanyabisesero, aha hantu baracyahibuka bakanibuka benshi mu bari bahari bishwe nyuma y’uwo munsi.

Kuri ubu mu Bisesero higanje abantu bakuru ndetse n’abana bakiri bato. Ibyo biterwa n’uko abagore n’abana batari bafite imbaraga aribo bicwe cyane, byatumye kuri ubu hari abagabo benshi barokotse bagapfakara.

Nyuma nibo bongeye kwishumbusha ariko usanga ikinyuranyo cy’imyaka hagati y’abana babo nabo ari kinini.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo u Bufaransa butasaba imbabazi ku ruhare bwagize muri Jenoside, budakwiye guha icyuho abashaka gupfobya no kugoreka amateka. Aba baturage bavuga ko bakira abazungu benshi babasura bakabemerera amafaranga ariko bakabasaba ko batavugisha ukuri ku mateka yaranze Abafaransa mu Bisesero.

Dr Bizimana kandi avuga ko abo bayobozi bari bazi ibibera mu Rwanda, kuri iki gihe ari bo usanga bashinjura Umunyarwanda ufatiwe mu Bufaransa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

N’ubwo hari ibimenyetso byinshi n’inyandiko zagiye zandikwa n’Abafaransa bari mu Rwanda, Leta y’u Bufaransa ntiremera ku mugaragaro uruhare rwayo rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birabaje,uzi guhungira kumuntu wizeye amakiriro akaba ariwe ukubamba! =>turasaba kudukorera ubuvugizi bariya bantu bagashyirizwa ubutabera mpuza mahanga bukabakurikirana, kuko ntibubahirije uburenganzira bwikiremwa muntu, murakoze.

John yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

abafransa ni abagome cyane, bari bafitanye umugambi na Leta ya Habyara yo kurimbura abatutsi kuko abakuru turabizi cyane, dukomeze gusigasira inzibutso zibitse abacu maze tunarwana n’aba bashaka ko yasibangana

ruvusha yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka