Perezida Kagame yoherereje abanya Singapore ubutumwa bw’akababaro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015 yifatanyije n’abanya Singapore mu kababaro k’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi w’iki gihugu, Lee Kuan Yew.

Lee Kuan Yew wari ufite imyaka 91, witabye Imana ku wa mbere, yabaye umuyobozi wa mbere w’igihugu cya Singapore mu gihe kingana n’imyaka 30.

Uyu muyobozi azwi ku kuba yarakuye igihugu cye ku ngoma y’abakoloni b’Abongereza, akizamura mu bukungu, aho ubu gifatwa nka kimwe mu bihugu bya mbere bifite ubukungu bukomeye ku isi.

Ubwo yakiraga abanyeshuri n’abayobozi 20 baturutse muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Kagame, yavuze ko Perezida Lee yakoze ibikorwa by’ikitegererezo kuri buri wese utuye isi.

Yagize ati “Lee Kuan Yew yari umuyobozi w’icyitegererezo ku baturage be, ndetse n’ibikorwa byiza by’impinduramatwara yagaragaje bikwiye gutera ishyari benshi.”

Perezida Kagame yoherereje abanya Singapore ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu kababaro.
Perezida Kagame yoherereje abanya Singapore ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu kababaro.

Aha abanyeshuri banaboneyeho umwanya wo kubaza umukuru w’igihugu byinshi ku iterambere ry’u Rwanda, ndetse banamubaza icyo yakoresheje kugira ngo u Rwanda rube rumaze kugera ku iterambere benshi bagereranya n’irya Singapore.

Aha Perezida Kagame yabashubije agira ati “Icyo hano dushyira imbere si uguhindura Abanyarwanda nk’abanya Singapore cyagwa Abasuwisi. Twibaza ikibazo kigira giti, ’ni iki twakora kugira ngo u Rwanda rurusheho kuba rwiza kurusha uko ruri ubu’.”

Perezida Kagame yakomeje abwira aba banyeshuri ko ubuyobozi bwe buhora bushishikajwe n’icyakomeza guhindura imibereho myiza y’abanyarwanda.

Prof. David Bradford wari uyoboye itsinda ry’aba banyeshuri, yatangarije abanyamakuru ko mu ruzinduko rw’iminsi itanu bagiriye mu Rwanda biboneye byinshi ku iterambere ryarwo.

Eugene Lipkin, umwe mu banyeshuri yatangarije Kigali Today ko we yatangajwe cyane n’ukuntu urubyiruko rw’u Rwanda rwiteza imbere n’uburyo rufashwa kwiteza imbere.

Uruzinduko rw’aba banyeshuri ruje nyuma y’uko Kaminuza ya Stanford yatumiye Perezida Kagame umwaka ushize, aho yasangije abanyeshuri bagera ku 400 b’iyi Kaminuza ubunararibonye bwe mu iterambere ndetse n’imiyoborere myiza.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka