Nyanza: Ngo imiyoborere myiza yamukijije ihohoterwa yari amaranye imyaka irindwi

Umugore witwa Uzamushaka Julienne w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyamiseke mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza avuga ko imiyoborere myiza yamukijije ihohoterwa yari amaze imyaka irindwi akorerwa n’umugabo we.

Ku wa 20 Werurwe 2015, atanga ubuhamya, yasobanuriye abaturage bo mu Kagari ka Mubuga yashakiyemo ko yamaze imyaka irindwi ahohoterwa ngo yarabuze icyamuzanira gutuza nk’abandi bagore bahiriwe n’urushako.

Avuga ko umutwe wari umaze kumeneka kubera imyaka irindwi yamaze ahohoterwa n'umugabo we.
Avuga ko umutwe wari umaze kumeneka kubera imyaka irindwi yamaze ahohoterwa n’umugabo we.

Yagize ati “Mfite ubuhamya buvanze n’ibyishimo bubahamiriza ko nyuma y’imyaka irindwi mpohoterwa n’umugabo imiyoborere myiza y’u Rwanda yashoboye kurinkiza mu gihe nari nihebye ntazi uzandenganura aho azaturuka.”

Avuga ko umugabo we yamuzirikiraga mu rugo we akigendera ngo iyo yatahaga byabaga ari induru mu rugo rwabo kuko hakurikiragaho kumukubitira imbere y’abana.

Ngo hafi imyaka irindwi yibera muri ubwo buzima bushaririye yabwiwe n’umugore mugenzi we ko hari ibiganiro bahabwa n’umuryango APIDERBU ufatanya n’umushinga mpuzamahanga wa Action Aid mu bikorwa byo kumenyekanisha ihohoterwa aho ryaba riri hose kugira ngo rihakumirwe.

Avuga ko yatanze ubuhamya agamije gufasha abagore bagenzi be.
Avuga ko yatanze ubuhamya agamije gufasha abagore bagenzi be.

Agira ati“ Nagiyeyo nihishe ariko naje nsobanukiwe ko umugore na we afite uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa kuva ubwo natangiye kujya mwumvisha ko ntacyo tuzageraho nitutarwanya amakimbirane mu rugo rwacu.”

Mu minsi mike y’ibiganiro ngo hagati ye n’umugabo we hatangiye kuza umwuka mwiza kugeza ubwo yiyemeje kureka induru n’umwiryane yashozaga mu rugo rwabo.
Ati“Iyo hatabaho imiyoborere myiza ihamye mu Rwanda ntabwo mba naramenye uburenganzira umugore afite ndetse ko hari n’inzego zishinzwe kumurinda ihohoterwa.”

Nubwo atagize amahirwe yo gukomeza kubana n’umugabo we kubera ko yaje kwitaba Imana muri 2014 uyu mugore avuga bari bamaze imyaka 5 babanye neza ndetse n’izindi ngo zibafataho urugero.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira Imana ubuyobozi bwiza yaduhaye.

alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Turashimira Imana ubuyobozi bwiza yaduhaye.

alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka