Urubyiruko rw’abanyamahanga rurashima intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza umuco w’amahoro nyuma yo guca mu bibazo bya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, rukaba hari byinshi rwigiye ku Rwanda n’iterambere rumaze kugeraho.
Sergent Majoro Hakorumuremyi Alexis witandukanyije na FDLR nyuma y’imyaka 20 akorana nayo avuga ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR byabangamiwe na Lt Gen Mudacumura uyobora FDLR nubwo byitirwa Gen Maj Victor Rumuri.
Iyo winjiye mu mujyi wa Gisenyi uhingukira ku busitani bwubatsemo inyubako izengurutswe n’amashitingi, umwaka ukaba ushize iyo nyubako itarashobora kurangira.
Uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste aratangaza ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere kuko imbaraga zari zimaze kumubana nkeya, akaba yahaye abandi urubuga ngo nabo batange umusanzu wabo.
Abatuye mu mujyi wa Ngororero hafi y’ahari ibagiro ry’umujyi barasaba ubuyobozi bw’akarere kuryimura kuko ngo ribabangamiye. Bavuga ko umwanda uriturukamo ubateza umunuko ndetse n’ibisiga hamwe n’imbwa bihahora bishaka ibyo kurya bikaba bibateza umutekano mukeya.
Kayumba Bernard wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi w’Akarere ku mpamvu ze bwite mu gitondo cyo kuwa 8/1/2015.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ndetse n’uw’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, beguye ku mirimo yabo ku mugaragaro muri iki gitondo cya tariki 08/01/2015 nyuma yuko inama njyanama zemeye ubwegure bwabo bari bazigejejeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles arasaba urubyiruko kudasinzira kuko ari bo mbaraga z’igihugu, kuko baramutse basinziriye igihugu cyahomba bigatuma n’abasigaye babura icyerekezo.
Nyuma yo kumva abatanze ibirego binubira amaradio ya City Radio, Radio One (R1) na Radio10, ndetse n’abahagarariye ayo maradiyo; Urwego rw’abanyamakuru rushinzwe kwigenzura (RMC), rwavuze ko ngo ibirego byatanzwe atari amakosa y’abanyamakuru b’ayo maradiyo.
Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruravuga ko rufite gahunda yo kubera abandi urugero rwiza rwigirira isuku, kandi rukazakora ubukangurambaga rushishikariza abaturage kugira isuku bita ku mibiri yabo, imyambaro, aho bagenda ndetse no mu ngo zabo.
Wa mwana w’umukobwa w’imyaka 7, Mukakayigi Alice, wari watoraguwe ku muhanda mu Mujyi wa Rwamagana, tariki 07/01/2015, yaje kongera kugira amahirwe yo kubona abo mu muryango we mu ijoro rishyira uyu wa Kane, tariki 08/01/2015.
Igikorwa cyo gushyira amatara ku muhanda Kigali-Musanze-Rubavu kizarangirana n’itariki ya 10/1/2015 kikazarangira gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 7 miliyoni 997, ibihumbi 061 n’amafaranga 648 (7,997,061,648Rwf).
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 7 y’amavuko uvuga ko yitwa Alice Mukakayigi yatoraguwe ku muhanda hafi ya gare ya Rwamagana kuri uyu wa 07/01/2015, avuga ko amaze kuburana n’abo bari kumwe mu modoka baturutse muri Uganda ahitwa Gisura ya Mbere.
Caporal Harelimana Vincent w’imyaka 38 wavuye muri FDLR araburira bagenzi be kureka gukomeza kwinanangira gushyira intwaro hasi kuko ngo abona igihe kikagera bakaraswa nubwo itariki ntarengwa bari bahawe yarenze.
Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Mukamba mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba igenda yangiza ibikorwa by’iterambere Leta yabakoreye birimo kwisenyera amazu kugira ngo babone amaramuko.
Urubyiruko 239 rurimo abahungu 117 n’abakobwa 122 rukomoka mu Mirenge ya Shyorongi, Rusiga na Mbogo yo mu Karere ka Rulindo rwarahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi, kuwa gatatu tariki ya 7/1/2015.
Mukapfizi Edith w’imyaka 44 y’amavuko aravuga ko yarangaranywe n’abaganga bo mu bitaro by’akarere ka Ruhango bya Kinazi biri mu Murenge wa Kinazi bikaviramo umwana we urupfu ubwo yabyaraga.
Imibare itunzwe n’ibigo byashyizweho na Minisitere ishinzwe gucunga Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) igaragaza ko Abanyarwanda 5679 aribo bashoboye kwitandukanya n’ubuhunzi mu mwaka wa 2014 bagaruka mu Rwanda.
Imibiri y’abantu batatu mu barenga 12 barohamye muri Nyabarongo mu gice cy’akarere ka Kamonyi niyo yabonetse kuri uyu wa 06/01/2015 nyuma y’iminsi ibyo byago bibaye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuri uyu wa 06/01/2015 akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano; nk’uko umuvugizi wa Polisi y’igihugu yabitangaje.
Abaminisitiri b’Intebe bungirije b’igihugu cy’u Bubiligi, Alexander De Croo unashinzwe ubutwererane n’amahanga, na mugenzi we Didier Reunders, unashinzwe ububanyi n’amahanga; barimo gusura u Rwanda n’u Burundi bareba ibikorwa bisanzwe biterwa inkunga n’igihugu cyabo, ndetse no kumva ibyashingirwaho mu kongera umubano (…)
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Euphrem aratangaza ko ashaka kurandura ingeso ya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage amafaranga bakoreye.
Nyuma y’aho hatanzwe itariki ntarengwa yo kurambika itwaro hasi ku barwanyi ba FDLR ariko ikaba itarubahirijwe, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burahumuriza abaturagebafite ubwoba ko imirwano yo kubarwanya yazabagiraho ingaruka.
Mu bikorwa byo gushakisha abantu barohamye muri Nyabarongo mu mpanuka y’ubwato yabaye mu gitondo cya tariki 3/1/2015, hatahuwe umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ariko ntabarirwa mu barohamye mu mpanuka kuko yaturutse mu majyaruguru y’icyambu kandi ababuze ababo bakaba batamumenye.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi basaga 400 barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014 bo mu Mirenge ya Rwabicuma na Busasamana mu Karere ka Nyanza bari mu itorero ry’iminsi itatu, baravuga ko baryitezeho byinshi bizatuma bagira uruhare mu kubaka igihugu.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheihk Musa Fazil Harerimana arasaba abapolisi bashya kurangwa n’ubunyangamugayo kandi bakazakomeza kubaka izina ryiza n’isura nziza Polisi y’Igihugu ifite haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara barasaba ubuyobozi bubakuriye ko bwajya bubegera kenshi kugira ngo bubafashe mu nshingano zabo za buri munsi, kuko ngo bamwe muri bo usanga bakitinya mu gufata ibyemezo.
Bamwe mu bana bava mu miryango bakajya mu mirimo itabakwiriye mu Karere ka Ruhango baravuga ko ahanini babiterwa n’amakimbirane yo mu miryango iwabo, bagahitamo guhunga bakajya kwishakira imibereho.
Intore zo ku Rugerero rw’icyiciro cya gatatu cy’“Inkomezabigwi” zo mu Karere ka Rwamagana ziratangaza ko zigiye kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda; nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’imyitwarire irushora mu ngeso mbi, kandi bakazaharanira kubungabunga umutekano.
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu karere ka Huye bari kubakirwa kuri ubu bazataha mu mazu yubakishije amatafari ahiye. Ibi ntibyari bisanzwe kuko abagiye bubakirwa mu minsi yashize bafite amazu y’amatafari ya rukarakara.