Burera: Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyari kimaze amezi atandatu cyuzuye kidakora cyafunguwe

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, barishimira ko Ikigo Nderabuzima begerejwe cyatangiye kubaha serivisi z’ubuvuzi nyuma y’igihe kibarirwa mu mezi atandatu cyuzuye ariko kidakora.

Ikigo Nderabuzima cya Rugarama gifunguye imiryango nyuma y’igihe kigera ku kwezi Kigali Today ikoze inkuru igagaza uburyo kimaze amezi atandatu cyuzuye, gitwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 200, ariko kidakora kandi cyaregerejwe abaturage ngo kibahe serivisi z’ubuvuzi.

Iki Kigo Nderabuzima cya Rugarama cyari kimaze amezi atandatu cyuzuye kidakora cyatangiye kuvura abarwayi.
Iki Kigo Nderabuzima cya Rugarama cyari kimaze amezi atandatu cyuzuye kidakora cyatangiye kuvura abarwayi.

Icyo gihe abaturage badutangarije ko bayobewe impamvu icyo kigo nderabuzima kidatangira kubavura kandi mu kwezi kwa kwa 08/2014, ubwo imirimo yo kucyubaka yarangiraga, bizezwaga ko bazatangira guhabwa serivisi bidatinze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera icyo gihe bwavuze ko icyatumye ikigo nderabuzima cya Rugarama gitinda gutangira gukora ari ingengo y’imari ikigenewe yaburagara ndetse n’ibikoresho bari bemerewe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) byari bitaraboneka.

Ku wa mbere tariki 06 Mata 2015 iki kigo nderabuzima ni bwo cyatangiye guha abaturage serivisi z’ubuvuzi. Ibyo byatumye ku wa kabiri tariki 07 Mata 2015, Kigali Today isubira kugisura ngo irebe uko serivisi z’ubuvuzi ziri gutangwa.

Iyo ugeze kuri icyo kigo nderabuzima, gisize irangu ry’umweru inyuma, usanga imiryango ifunguye abarwayi baje kwivuza bari kwinjira abandi bari aho babakirira barindiriye gusuzumwa. Aba bose bigaragara ko bishimiye kuba batangiye kwivuriza hafi.

Niyihoza Sandrine wabyariye bwa mbere mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama yishimira ko begerejwe serivisi z'ubuvuzi.
Niyihoza Sandrine wabyariye bwa mbere mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama yishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi.

Ubwo twageraga muri icyo Kigo Nderabuzima twasanze hari ababyeyi babiri bo mu murenge wa Rugarama, bari baraye babyariyemo.

Niyihoza Sandrine, wabyariye bwa mbere mu kigo nderabuzima cya Rugarama, avuga ko kuba icyo kigo nderabuzima kiri hafi byamufashije cyane.

Agira ati “Nafashwe nza hano mu kigo nderabuzima, banyakiriye neza, hashinze nk’iminota 20 ngeze hano mba nibarutse umwana w’umuhungu, none ndi kubishimira Imana.”

Uzamushaka Beatrice, na we wibarukiye muri icyo kigo nderabuzima, agira ati “Ikigo nderabuzima mwarakoze kugishyira bugufi, kuko byatwihutiye kugira ngo duhite tugera ahangaha…”

Bivurizaga kure

Aba babyeyi kimwe n’abandi batangiye kwivuziza ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, bahamya ko mbere kitaratangira kubaha serivisi, bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinoni, kiri mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera.

Ku munsi wa mbere Ikigo Nderabuzima cya Rugarama gifunguye imiryango cyakiriye abarwayi babarirwa muri 50.
Ku munsi wa mbere Ikigo Nderabuzima cya Rugarama gifunguye imiryango cyakiriye abarwayi babarirwa muri 50.

Bahamya ko hari kure yabo kuburyo hari abahageraga bakoze urugendo rw’ibilometero 10.

Ibyo ngo byatumanaga abarwayi barembera mu nzira, ababyeyi bamwe bo bakabyarira mu nzira. Ariko ubu ngo bazajya bagera kwa muganga vuba, bivuze batararemba.

Ikindi ngo ni uko kwivuriza kure byatumaga hari bamwe bivuza magendu, ntibirirwe bitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mitiweri; nk’uko Nkurunziza Jean Bosco abihamya.

Agira ati “Nk’ubu hari abantu bari bagishaka ibyatsi! Mu Kinoni (kwa muganga) akumva ni kure, yaba yarembye agaca imiravumba n’imibirizi agasekura akaba aribyo anywa.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rugarama, Niyitegeka Elisabeth, avuga ko icyo kigo nderabuzima kije gikenewe. Kigiye kujya giha serivisi z’ubuvuzi abaturage babarirwa mu bihumbi 24, batuye mu Murenge wa Rugarama, bajyaga kwivuriza ahandi kure yabo.

Akomeza avuga ko icyo kigo nderabuzima bigaragara ko kizakira abantu benshi kuko kiri hafi y’umuhanda. Ibi akaba abivuga abihera ku kuba ku munsi wa mbere bafunguye barakiriye abisuzumisha babarirwa muri 50.

Niyitegeka yongeraho ko batangiranye ibikoresho bike ariko by’ibanze, bahawe na MINISANTE. Kuri ubu ngo bashobora kwakira abarwayi 25 barara. Abisuzumisha bo ngo bashobora no kwakira abarenga 100.

Avuga ko ariko mu kwezi kwa Gicurasi 2015, MINISANTE izabaha ibindi bikoresho noneho bagatangira gukora neza.

Ikigo Nderabuzima cya Rugarama kuri ubu gifite abaforomo 10 n’abandi babiri bakora ahasuzumirwa indwara.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Akarengane no gutonesha byo birakabije muri Burera

alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ariko ibiri muri Burera we!Inzego nizitabare kuko akarengane no gutonesha byahawe intebe mu Karere ka Burera.Nawe iyumvire:Mu gushyira abakozi mu myanya nyuma y’ivugurura bagafata abakozi babiri bari ku rwego rw’umurenge bakabasimbutsa urwego kandi na promotion horizontale itemewe ku muntu utakoze ipiganwa!Muzaze murebe uwitwa UWITONZE Angelique wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gitovu ari ku rwego rwa 6II agatoneshwa akazanwa ku karere aho yashyizwe kuri 4III nta piganwa.None iri ntabwo ari itonesha kweli?Si na promotion gusa ahubwo ni ugusimbutswa!
Aha!None se utazwi cyangwa udafite umuyobozi umuzi azavugirwa nande koko?Njye narumiwe da!Gusa inzego zibishinzwe zikwiye gukurikirana ibi bintu rwose!
Murakoze

Eric yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Iyi nkuru irashimishije cyane. Abayobozi bakomereza aho. Nabagira inama yo gukora neza kuko amakosa yo guhombya Leta yose bagomba kuyabazwa igihe ni kigera. Ikindi akarere ka Burera niba ntibeshye ni akanyuma mu gihugu mu iterambere keretse imirenge yegereye kaburimbo igaragazwa n’ubuyobozi ko hari impinduka kandi ntayo namba.

Urugero aho akarere kubatse nta muyobozi numwe uhatekereza ni mumirenge ya RWERERE, CYERU na RUSARABUYE. Aho ntabikorwa bishya nk’ivuriro, ishuli rikuru, imishinga y’iterambere, ntabukerarugendo bashobora kuhegereza kandi hari urugezi. Biteye isoni icyakora bagerageza gukora Discours nziza.

Umuhanda Nyakubahwa Prezida wa Republika ahora abaza aho ugeze ngo uri hafi bamubeshya bizageza ryari kubeshya

Murakoze mureke abanyaburera natwe twiteze imbere nkutundi turere.

mukamusoni yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ni byiza ko cyafunguye. Ariko amakosa abera mu karere ka Burera ntahandi akiri muri iki gihugu. Abayobozi bakwiye kwisubiraho mu gushyira mubikorwa ibyemejwe. Reba nku muhanda BASE-kirambo -BUTARO nYAKUBAHWA PEREZIDA YAWEMEYE ARIKO NTA GIKORWA UYU NI UMWAKA WA KANE. iKINDI HARI IMIRENGE IMWE ITAGEZWAMO ITERAMBERE BAKIBANDA I BUTARO NA RUGARAMA KURI KABURIMBO. URUGERO: RWERERE, RUSARABUYE, CYERU kandi ari ho hubatse akarere.

Ubuyobozi bukwoye kunoza igenamigambi kugirango iterambere natwe turigereho

Murakoze cane

numuhire yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

mbega akaarengane ikikicya rugarama cyari gifite umuyobozi wemejwe nibitaro byabutaro avuye mubaresponsable ba ma servicewita muhayemariya j de la paix kandi ashoboye.afite ni lettre yumuyobozi wakarere nyuma baza kumurimanganya bagiha umugore wumwe mubayobozi kukarere.kutamenywa.wewwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwwww
bavuga ruswa nibyenewabo burera irababaje.

emmyzo yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka