Abakobwa bo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze bari mu cyiciro cy’urubyiruko bavuga ko batakoresha agakingirizo kuko ari icyaha, ndetse ngo bagira impungenge ko bashobora kugakoresha kakabaheramo bakaba bapfa.
Abaturage b’Akagari ka Mukomacara mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara baravuga ko ivuriro riciriritse (poste de Santé) bagiye kwegerezwa rizabaruhura imvune bagiraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Bamwe mu batuye Akarere ka Gisagara barahamya ko gukurungira cyangwa gusiga inzu ingwa ari kimwe mu bifasha abaturage b’amikoro make kugira isuku z’inzu zabo, kuko birinda kuba banarwara imbaragasa, kandi n’aho batuye hakagira isura nziza.
Bamwe mu bakirisitu basengera mu itorero Pantekoti mu Rwanda, bakunze kwita abarokore, batuye ku Kirwa cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro batangaza ko kuboneza urubyaro ari icyaha bityo bakaba batabikozwa.
Ingo zitari nke zo mu Karere ka Kayonza ntizibarizwamo akarima k’igikoni n’ubwo bamwe mu babyeyi bo muri ako karere bemeza ko gafite akamaro kanini.
Inyubako zizakorerwamo n’ikigo Isange Rehabilitation Center cyagenewe kuvurirwamo abantu basabitswe n’ibiyobyabwenge zimaze kuzura. Iki kigo cyubatswe mu Mujyi wa Butare i Ngoma hafi y’ahari ivuriro rya Polisi.
Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rukumberi ho mu Karere ka Ngoma basanga ibyo guherekeza abagore babo muri gahunda z’igikoni cy’umudugudu bitabareba ndetse ko batanabishobora, mu gihe abagabo nabo bakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu mikurire myiza y’umwana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko ibarura ry’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi riherutse gukorwa mu mirenge igize aka karere ryerekanye ko abana 224 ari bafite iki kibazo.
Intumwa za Rubanda ziribaza impamvu ikibazo cy’isuku nke kiri kugaragara muri iyi minsi nk’ikibazo gishya gitunguranye kandi nyamara abayobozi mu nzego z’ibanze babana n’abaturage umunsi ku munsi.
Kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi mu Karere ka Rulindo ni ukuba hakiri abaturage bararana n’amatungo mu nzu imwe kubera impamvu zitandukanye.
Abatuye akarere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi baravuga ko ubujiji mu gutunganya imirire bwari bugeze kure abana babo bari bugarijwe n’indwara z’imirire mibi ariko nyuma yo kubona igikoni cy’umudugudu ntawe ukirwaza izo ndwara kubera amasomo bahakura.
Bamwe mu batuye mu Mudugudu w’Uwintobo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe no kutagira ubwiherero buhagije muri uyu mudugudu.
Mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi hari kubakwa ikigega kizafasha mu gukwirakwiza amazi muri aka kagari ndetse no mu tundi bituranye twa Kabagesera na Kagina.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwamaze kugenera inka ikamwa ababyeyi bamaze amezi atanu bibarutse abana batatu b’abakobwa, mu rwego rwo kubafasha kurera abo bana neza no kubarinda imirire mibi kuko bavutse mu muryango utishoboye.
Abagize inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Nyaruguru biyemeje guhagurukira ikibazo cy’isuku nke ikigaragara mu ngo zimwe na zimwe zo muri ako karere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusezera abahoze ari abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe cyashyikirije inkeragutaba zo mu Karere ka Gicumbi zifite ubumuga insimburangingo kuko izo bari bafite zari zimaze gusaza.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu babajwe n’uko bashyirirwaho amavomo ariko bakaba batabasha kuvoma amazi meza buri gihe kuko bayabona nka rimwe mu cyumweru.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bafite abana abagaragaje indwara ziterwa n’imirire mibi bahawe ihene 140 n’ingurube 100 mu rwego rwo kuyihashya.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT) kiratangaza ko gikeneye abantu benshi batanga amaraso yo gufashisha indembe kugira ngo kibashe kubona n’ayo mu bwoko bwa O Negatif adakunze kuboneka.
Abavuzi gakondo bagiriwe inama no gukorana mu bwuzuzanye n’abavuzi ba kizungu, kugira ngo harwanywe imfu z’abantu bapfira mu ngo n’abapfa bagejejwe kwa muganga bitewe n’imiti ya Kinyarwanda baba bafashe.
Minisitiri w’itermbere ry’umuryango Oda Gasinzirwa yasabye ababyeyi kwita ku isuku y’umwana nyuma yuko yajyaga gufungura ku mugaragaro ikigo mboneza mikurire mu murenge wa Zaza karere ka Ngoma,aho yanyuze ku mihanda yabonaga abana basa nabi.
Imibare y’ukwezi k’Ukuboza 2014 igaragaza ko mu karere ka Nyabihu hari ikibazo cy’abana bafite imirire mibi bagera kuri 370 nk’uko byemezwa n’ushinzwe ubuzima mu karere Dusenge Pierre.
Musa Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko wemeza ko akomoka i Burundi amaze amezi asaga ane mu bitaro bya Nyagatare yivuza ubushye yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Intara y’Amajyaruguru yamanutse mu turere kureba uko ikibazo cy’umwanda cyifashe ndetse no kureba ingamba zakwifashishwa mu guhangana nacyo.
Bamwe mu babyeyi bagana ibitaro bya Nyagatare barishimira ko basigaye babasha kumenya igitsina cy’umwana bazabyara hakiri kare kuko biborohera kwitegura umwana uri mu nda.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi barataka ikibazo cyo kutagira amazi meza bikaba imbogamizi mu kwita ku isuku.
Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke bavuga ko batishimira uburyo bahabwa serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Nemba bakoresheje ubwisungane mu kwivuza (MUSA), kuko bemeza ko basuzumwa nyuma bakandikirwa kujya gushaka imiti hanze kandi iba ihenze kurusha uko bayibonera kwa muganga dore ko baba (…)
Abaturiye umupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda barakangurirwa kwirinda ibishuko byabagusha mu busambanyi ndetse bakibuka gukoresha agakingirizo igihe bibaye ngombwa ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Raporo yavuye mu bitaro byo mu karere ka Muhanga mu kwezi kwa 11 igaragaza ko ku barwayi 100 basuzumishije17 bari barwaye malariya . Imirenge ya Cyeza, Rongi na Nyarusange niho malariya yiganje.