Kiramuruzi: Barakangurwa kwirinda indwara z’ibyorezo bakurikiza amabwiriza ya MINISANTE

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barakangurirwa kurushaho kurwanya no kwirinda indwara z’ibyoreza nka malariya na SIDA, bitabira gukoresha agakingirizo no kuryama mu nzitiramibu, hakiyongeraho no gutegura indryo yuzuye.

Ibi babikanguriwe na Minisiteri y’ubuzima MINISANTE, kuri uyu wa gatanu tariki 24/4/2015, mu gikorwa cyo gushishikariza abaturage kwirinda indwara z’ibyorezo ku bufayanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC).

Abaturage ba Kiramuruzi bari bitabiriye ubukangurambaga ari benshi.
Abaturage ba Kiramuruzi bari bitabiriye ubukangurambaga ari benshi.

Muri uyu murenge wa Kiramuruzi ari naho iki gikorwa cyaberaga, abaturage bawutuyemo ari abakuru ndetse n’abato, ubona bamaze kumenya uburyo butandukanye bwo kwirinda indwara z’ibyorezo.

Gakwaya Saidi ni umusaza ukuze, arubatse afite umugore n’abana batandatu, agira ati: Mu rugo rwanjye inzitiramibu twarazihawe kandi tuzikoresha neza uko bikwiye, ngira iyanjye n’abana nabo bakagira izabo, ubu nta marariya ishobora kugera mu rugo rwanjye kuko twamaze kuyifatira ingamaba.

Dusingize Clemence ushinzwe ubukanurambaga muri RBC, avuga ko iki gikorwa kigamije ahanini kongerera ubumenyi abaturage ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo, uburyo bwo kuzirwanya no kuzirinda hamwe no kumenya gukoresha neza ibyifashishwa mu kuzirinda birimo ikoreshwa ry’agakingirizo ndetse n’inzitiramibu.

Yagize ati “Abaturage bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo, niyo mpamvu tuba twarateguye gahunda nk’iyi y’ubukangurambaga kugira ngo tubegere, tubasange aho batuye, bityo tubongerere ubumenyi mu kwirinda izo ndwara z’ibyorezo, kuko kwigisha ari uguhozaho.”

Iyi gahunda y’ubukangurambaga mu kwirinda no kurwanya indwara z’ibyorezo, yakorwaga mu turere dutandukanye tw’Igihugu, ikaba ije itegura umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya malariya ku isi, uba tariki 25 Mata buri mwaka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka