Kirehe: Kutabona igiceri cya 20 bituma bavoma Akagera

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe bahisemo kuvoma amazi y’Akagera kuko badashobora kubona amafaranga 20 agurwa ijerekani y’amazi ya robine.

Abo Kigali Today yasanze ku mugezi w’Akagera bavoma bavuga ko ayo mazi ari yo bakoresha mu mirimo yose yo mu rugo.

Niyigena Emile agira ati “Aya mazi y’Akagera niyo dukoresha byose. Ubu turayanywa, tukayoga tukanayatekesha, nta kundi twabigenza ntitwakwicwa n’inzara n’inyota kandi Akagera gahari. Tuyavoma kuko tuba twabuze uko tugira none se kuri robine ko ari amafaranga 20 ku ijerekani utayabonye avoma Akagera nta kundi”.

Ayo mazi ngo barayanywa, bakayatekesha bakanayoga.
Ayo mazi ngo barayanywa, bakayatekesha bakanayoga.

Mukashema Soline nawe avuga ko amazi meza ahenze. Ati “Muri uyu murenge amazi ntabwo aboneka neza n’abonetse arahenda ijerekani igura 20 kandi siko bose bayabona abatayabonye tuza kuvoma Akagera tukinywera, ikibazo turakibona ko ari mabi ariko nta kundi byagenda”.

Rukundo Abdul Karim uyobora ikigo Nderabuzima cya Bukora cyo mu mUrenge wa Mahama avuga ko mu ndwara bavura harimo n’iziterwa n’umwanda.

Ati “indwara ziterwa n’umwanda nazo ziri mu zugarije abaturage baza kwivuza, bitwaza ko amazi ataboneka ngo ntibabona amafaranga 20 y’ijerekani. Dusanga ari imyumvire bifitiye kuko mu baturage bakize muri Kirehe n’aba Mahama barimo”.

Aya mazi n'inka niyo zishoka.
Aya mazi n’inka niyo zishoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald avuga ko kuba abaturage bavoma Akagera atari ikibazo cyo kubura amazi cyangwa amafaranga yo kuyagura.

Ati “Ni inshingano z’abayobozi kubegera tukabigisha bakavoma amazi meza kuko ntibyumvikana kuvoma Akagera kandi hari robine ngo yabuze makumyabiri. Ariya mazi yatera ingaruka zihenze kurusha uko yatanga icyo giceri, tuzashaka umwanya wihariye tubegere tubigishe”.

Yavuze ko amazi ataragera hose mu Karere ka Kirehe ariko muri Mahama ikibazo cy’amazi ngo kiragenda gikemuka. Ngo bisaba kubigisha bakareka imyumvire nk’iyo kuko ngo muri iki gihe nta muturage ukwiye kuvoma amazi nk’ariya y’akagera.

Bayavoma ntacyo bishisha.
Bayavoma ntacyo bishisha.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage cyane abo mu cyaro bararushya bisaba kubigishauko amazi meza ariyo soko y’ubuzima

sekanyana yanditse ku itariki ya: 7-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka