Rubavu: Abaturage ibihumbi 24 bagejejweho amazi meza
Nyuma y’igihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Imirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu batagira amazi meza, mu cyumweru cyahariwe amazi meza bagejejweho umuyoboro w’amazi wakozwe n’umushinga wa Wash na Aquavirunga batewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga wita kubana (UNICEF).
Umuyoboro washyikirijwe abaturage ufite ibirometero 34 uzageza amazi ku baturage ibihumbi 24 batari basanzwe bafite amazi meza, aho kubona amazi byabasabaga gukoresha amasaha atanu nabwo akaba atari meza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe amazi n’ingufu, Kamayirese Germaine ayashyikiriza abaturage, yabasabye kuyafata neza no kuyakoresha mu kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke, aho imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana yagaragayemo amavunja kubera abaturage bagorwaga no kubona amazi.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko abagore bari baragowe kuko bahoraga mu nzira bajya gushaka amazi kure, kuko aho batuye nta migezi y’amazi ahari bitewe n’imiterere y’aho.
Akarere ka Rubavu kari mu turere dufite amazi make kuko kari kuri 74% mu gihe ikigereranyo mu gihugu kigeze kuri 75%, ubuyobozi bwa UNICEF bukaba bushima Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka ngo abaturage bagerweho n’amazi meza.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda avuga ko kugerwaho n’amazi meza mu midugudu bizatuma abana batongera guta amashuri no kwibasirwa n’indwara ziterwa n’isuku nke, kuko amazi bagejejweho agura amafaranga make (Amafaranga 15 kuri litiro 22,5).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo avuga ko ikibazo cy’amazi mu Rwanda ubu kiboneka cyane mu turere tw’Intara y’Uburasirazuba hamwe n’Akarere ka Gicumbi, ariko hari imishinga izihutisha igikorwa cyo kuhageza amazi meza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo ku mishinga ya Wash na Aquavirunga kuko bitaye ku buzima bw’abanyarwanda.Gusa murebe uko mwagabanya no ku giciro cy’amazi ku bantu bayatunze mungo zabo (Privee) kuko amafaranga 700Fr/m3 ni menshi cyane.
kanzenze iherereye mukarere ka rubavu
natwe mumurege wa kanzenze bazayatugezeho umuregewose habamo robine 2 gasa
bazayakoreshe neza birinde ko yakwangirika kandi bashimire ubuyobozi bwiza bubitayeho