Rubavu: Bamwe mu bafite amavunja bavuga ko ari ay’ubukire

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honoré avuga ko bitangaje kuba mu Mujyi wa Gisenyi hari abafite amavunja bita ay’ubukire mu gihe amavunja aterwa n’umwanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo inzego zitandukanye zazengurutse imirenge zireba ibikorwa by’isuku uko bihagaze.

Bamwe mu barwaye amavunja bo mu Mujyi wa Rubavu bavuga ko ari ay'"ubukire".
Bamwe mu barwaye amavunja bo mu Mujyi wa Rubavu bavuga ko ari ay’"ubukire".

Akarere ka Rubavu gafatwa nk’umujyi ugomba gukurikira Umujyi wa Kigali mu bwiza n’isuku abakoze iri genzura basanze hari abaturage bafite umwanda n’isuku nke kugera aho barwara amavunja, yewe no mu batuye mu Mujyi wa Gisenyi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi avuga ko mu igenzura ryakozwe mu Mujyi habonetse abantu 11 bafite amavunja, nyamara ngo ikibazo si isuku nke ahubwo ni imyemerere yabo bayisanganye kuko bavuga ari amavunja y’ubukire.

Mugisha avuga ko mu bo basanganye amavunja harimo abantu bakuru kandi bayafite mu ntoki, agasaba ko abantu bahindura imyumvire ku ngaruka z’isuku nke harimo gutera amavunja, abaturage bakareka kuba nyamwigendaho ahubwo buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo nagira ikibazo amufashe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi myumvire irashaje cyane rwose, aha hakwiye ubukangurambaga burenze abo bakeka ko amavunja ari ay’ubukire bakamenya ko ari umwanda udakwiye iwacu

callixte yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka