Ruhango: Ubuhamya bw’umugore warwaye “Kujojoba” imyaka itandatu

Nyirandirabika Judith umubyeyi w’abana bane, asaba abantu kudaha akato abarwaye indwara yo Kujojoba (Fistula). Ni nyuma y’uko yayirwaye akayimarana imyaka itandatu yarahawe akato, ariko ubu akaba yarivuje agakira.

Uyu mubyeyi avuga ko yarwaye indwara yo kujojoba ubwo yajyaga kubyara umwana wa kane maze agatinda kugera kwa muganga, bityo zimwe mu nyama zo mu myanya myibarukiro zirangirika.

Ati “Inda yamfashe ndi mu rugo, ngenda n’amaguru umwana aramanuka, kuko nta bantu na mfite ngo banyihutishe ndababara cyane, nyuma nabonye abampeka bangeza ku bitaro bya Kirinda i Karongi, ngeze ku bitaro basanga umwana yumiye mu matako, bamukuruza ibyuma, barakurura cyane. Bitewe n’uko umwana bamukujemo imbaraga nyinshi ngo inyama zo mu nda ziraturika”.

Nyirandirabika asaba abantu kudaha akato abarwaye Fistula.
Nyirandirabika asaba abantu kudaha akato abarwaye Fistula.

Akomeza agira ati “Guhera icyo gihe natangiye kujojoba, inkari zaza ntizihagarare, nanywa igikoma cyigahita, buri kantu kose kagahita mu mwanya katagenewe ndwara gutyo”.

Akirwara iyi ndwara, ngo sebukwe yamuhaye akato cyane asaba umugabo we ko yamwirukana ngo kuko nta mugore umurimo, ndetse akamubaza icyo ategereje ku mugore unuka. Icyakora umugabo we ngo yaramwihanganiye kuko bakomeje kubana kugeza ubwo yivuje agakira.

Avuga ko indwara yo kujojoba yamufashe mu mwaka w’1997 akivuza ahantu hatandukanye ariko ntakire, kugeza mu mwaka w’2004 ubwo yivuzaga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bwa Kigali (CHUK) akabona gukira.

Nyirandirabika asaba abantu bose kujya bihanganira umuntu wahuye n’iyi ndwara ntibamuhe akato, kuko igihe cyose yayivuza agakira.

Indwara ya Fistula n’iki?

Dr Anicet Nzabonimpa ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga ko indwara ya Fistula cyangwa Kujojoba, ari uburwayi buterwa no gukomereka k’umubyeyi urimo kubyara agatinda ku nda cyangwa ku bise, bigatuma umutwe w’umwana uhagama mu matako ye iyo atabonye ubufasha bukwiye.

Ibi bituma inyama ziri mu matako y’umubyeyi umutwe w’umwana uzikanda cyane zigashya zigakomereka zikaba ibisebe ari naho hava indwara ya Fistula, bigatuma icyo gisebe kijojoba umusarane muto n’umuni. Akenshi mu nyama zangirika harimo uruhago rw’inkari, inda ibyara n’uruhago rw’umusarane.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko kwirinda iyi ndwara bisaba kwipimisha igihe cyose umubyeyi akimara kumenya ko atwite.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwomugabo imana izamuhemmbe kuko yanesheje ikigeragezo.

Rukia yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

yegontago,aribyikotwabatererana

damascene yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

indwara yose itinze abantu barayinuba.gusa sibyiza ko umuntu uhuye n ikibazo abantu bamutererana.nibyiza kuba twabasha kwita kubafite ibibazo nk ibyo.bagabo mugire urukundo natwe bagore tugire urukundo.uburwayi ntago buteguza

sandy yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

MBEGA UMUGABO W,INDAHEMUKA!! KU MAZINA YE NONGEYEHO YOZEFU KDI NKANAMUBWIRA NTI BRAVO NKONGERA GUSABA UBUYOBOZI KUJYA BATEGANYIRIZA NKA BARIYA BA YOZEFU AGASHIMWE MU RWEGO RWO GUSHAKA BA YOZEFU BENSHI

EMMY yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka