Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, Dr Rubanzabigwi Théoneste aravuga ko mu Karere ka Nyabihu hakiri ikibazo cy’abaturage bakigaragaza umwanda haba ku myambaro, ku mubiri n’ahandi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe bacuruza ibiribwa bidapfundikiye, bikikijwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye, aho usanga abarema isoko babicaho rutumura ivumbi, bikaba bishobora guteza indwara zituruka ku mwanda.
Abarwayi bivuriza ku bitaro bya Nyagatare barinubira serivise bahabwa cyane aho bishyurira ngo babone imiti cyangwa babarisha bava mu bitaro.
Abakuru b’imidugudu 617 yo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bitangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bazi ko bazayasubizwa none kugeza n’ubu ngo ntibarayabona.
Mu Karere ka Muhanga hakomeje kugaragara abakobwa babyarira mu ngo iwabo kubera gutwita inda zitateguwe, bigatuma abana bavuka batitabwaho uko bikwiye kuko ba nyina nta bushobozi baba bafite bwo kubitaho.
Abagabo bo mu karere ka Nyamasheke bamaze kwifungisha burundu bemeza ko ntacyo bitwara umugabo ndetse ko ntacyo bihungabanya ku mibanire isanzwe iranga umugabo n’umugore.
Abagore bo mu karere ka Ngoma bitabiriye itorero biswe “mutima w’urugo” bamuritse imihigo bagomba kwesa mu mezi atandatu irimo kurwanya umwanda (amavunja aho akiri) ndetse n’imirire mibi aho ikiri hagamijwe ubuzima bwiza mu baturage.
Inama Njyanama y’akarere ka Kirehe yateranye tariki 30/12/2014 yibanze ku mikorere mibi y’itangwa rya service ikomeje kugaragara mu bitaro bya Kirehe hafatwa ingamba zo kureba impamvu zibyo bibazo bitarenze ibyumweru bibiri.
Bamwe mu bakora muri farumasi mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bahura n’imbogamizi z’abaturage baza kugura imiti kandi nta ruhushya rwa muganga bafite, bitewe n’uko nta bwisungane mu kwivuza bishyuye bakiringira kuzagana farumasi igihe barwaye.
Abarwayi bagana ikigo nderabuzima cya Kirehe bakomeje kwinubira kuvurwa batinze bamwe bikabaviramo kurara batavuwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Gihundwe na Mibirizi kugaragaza uruhare bagize mu micungire y’amafaranga y’ubwisungane mu buvuzi buzwi nka mitiweli no kwishyuza ibyo batakoze, nyuma ya raporo yakozwe n’ubugenzuzi bw’intara y’uburengerazuba ku micungire mibi y’amafaranga y’ubu bwishingizi.
N’ubwo abantu bahora bashishikarizwa kugira isuku yabo naho batuye usanga hari aho batabikora neza, ku buryo bibaviramo kurwara amavunja ugasanga umuntu ntagishobora kugenda bitewe n’uko ibirenge byose biba byarafashwe n’amavunja.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yahaye abayobozi bo mu Karere ka Gicumbi iminsi 7 bakaba barangije gukemura ikibazo cy’umwanda ari nawo ahanini ukurura kurwara amavunja.
Kamuhanda Emmanuel utuye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe avuga ko nyuma y’imyaka 10 amenye ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yiyakiriye, ubu akaba amaze kwiteza imbere muri byinshi.
Abana bo mu Murenge wa Huye bafite ikibazo cy’imirire mibi, ni ukuvuga abari mu ibara ry’umuhondo n’iritukura, bahawe Noheri bagaburirwa ibiryo birimo intungamubiri zose umubiri ukenera, ababyeyi babo bagirwa inama kuko bagomba kwitwara kugira ngo abana babo bagire ubuzima bwiza.
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yongeye kuvuga kuri serivisi mbi zihabwa abarwayi mu bitaro bya Mibirizi, aho hakomeje kuboneka ipfu z’abarwayi barimo ababyeyi bapfa babyara.
Abagabo batatu gusa bo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze nibo bitabiriye kuringaniza urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu (vasectomy). Kuba ari bake cyane ngo biterwa n’imyumvire y’abagore babo banga ko bitabira kwifungisha burundu.
Bamwe mu baturage bo mu muRenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bishimiye ikigo nderabuzima cyabegerejwe muri uyu murenge, ngo kuko bakuriweho imvune baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko mu minsi ishize indwara ya Sida yari ihangayikishije cyane kuko wasangaga ihitana umubare w’abantu batari bacye cyane cyane ku mugabane wa Afurika, gusa kuri ubu ngo ntibikiri ikibazo cyane kuko usanga bamaze no gusobanukirwa n’ububi n’uburyo bashobora kwirindamo virusi (…)
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe batewe ubwoba na malariya ikomeje gufata indi ntera muri aya mezi atatu ashize.
Urubyiruko ruri mubiruhuko rwo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi rwakanguriwe n’ikigo nderabuzima cya Gisiza kwirinda ubusambanyi n’ibiyobobyabwenge kuko biri mu byangiza ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu Karere ka Karongi n’abakuriye amazone batatu, guhera tariki 18/12/2014, bahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi atandatu bashinjwa kuba amakuru ajyanye n’uburyo bakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ngo abusanya.
Mukandayisenga Alphonsine wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma avuga ko yakize igikomere yari yaratewe n’umugabo we muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, binyuze muri gahunda yatangijwe n’umuryango ARAMA (Association for Research and Assistance mission for Africa) yitwa mvira-nkuvure (socio-therapy).
Amatsinda y’isuku mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yafashije mu kugabanya indwara zikomoka ku mwanda ugereranyije n’imyaka yashize.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangije gahunda yitwa “Gira isuku Mwana” iri gukorerwamo ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kugira isuku.
Abagore basaga 400 bahagarariye abandi barangije itorero rya ba Mutima w’Urugo bahigiye guca burundu umwanda ukigaragara mu bagize umuryango nyarwanda, ku buryo ikibazo cy’isuku nke kiba amateka.
Ibitaro bya Gihundwe, ibya Mibirizi n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Rusizi birashinjwa ubujura bwo kwishyuza amafaranga menshi ugereranyije n’ubuvuzi baba bahaye abanyamuryango b’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).
Abaturage b’akarere ka Nyagatare barakangurirwa kugana kwa mugana kabone n’ubwo nta bushobozi baba bafite kuko hari baza kwivuza barembye ndetse rimwe na rimwe hakaba abahitamo kurwarira mu ngo zabo kuko badafite ubwisungane mu kwivuza.
Umuryango ARAMA (Association for Research and Assistance Mission for Africa) watangije ikigo kizajya cyita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (gukubitwa ngo gusambanywa ku ngufu) mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kubafasha no kubagarurira icyizere.