Abafite ubuzima n’ubushobozi bakwiye kwita ku barwayi ntawe bitabaho

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare burasaba abafite ubuzima n’ubushobozi kutirengagiza abarwaye kuko ntawe uzi icyo ahazaza hamuzigamiye.

Ubu butumwa bwatanzwe ubwo ku bitaro bya Kabutare byo mu Karere ka Huye bizihizaga umunsi w’abarwayi ku itariki ya 11/03/2015.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Saleh Niyonzima, avuga ko muri ibi bitaro harimo abantu batanu bamugaye burundu biturutse ku mpanuka bagize. Pascal Mutabazi, Alexis Baziriwabo, na Delphine Nibivugire ni bamwe muri bo bagize impanuka zo kwangirika ingoro z’uruti rw’umugongo, bituma bimwe mu bice by’umubiri wabo bigagara.

Mutabazi yavunitse uruti rw'umugongo ari gukina n'abanyeshuri bagenzi be.
Mutabazi yavunitse uruti rw’umugongo ari gukina n’abanyeshuri bagenzi be.

Yereka abari baje kwizihiza umunsi w’abarwayi Delphine Nibivugire, Dr. Niyonzima yagize ati “ingoro imwe y’urutirigongo rwe yaraboze, none ubu amaguru ye ntakora. Yibera kwa muganga kuko akeneye kugororwa”.

Pascal Mutabazi we yaguye yari arimo gukina n’abandi bana, avunikira mu ruti rw’umugongo none ubu ntakibasha no kwiyegura. Alexis Baziriwabo we yari yikoreye amakara maze aragwa, nuko avunikira uruti rw’umugongo mu bitugu, none na we amaboko ye n’amaguru bye ntibikora.

Abwira abarwaza ndetse n’abari baje kwizihiza umunsi w’abarwayi, Dr. Niyonzima yagize ati “ababifitiye ubushobozi bashatse bajya bagira umutima ufasha bene aba bamugaye burundu, kuko na bo ubwabo baba barigeze kuba bazima, bakaba batari bazi ko hari igihe bazabaho bakeneye ubufasha bw’abandi.”

Yunzemo ati “akenshi ntibaba babasha kwiyambika, kwiyoza, kwigaburira, kwijyana ku musarane. Usanga hari n’igihe banga kurya kugira ngo bataruhanya. Kubafasha ni nko kwifasha kuko natwe bazima tuba tutazi uko ubuzima bwacu buzaba bwifashe ejo hazaza”.

Joseph Kagabo, umujyanama wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye wari witabiriye uyu munsi w’abarwayi yunze mu rya Dr Niyonzima agira ati “ko duhaguruka tukajya ahantu kwinezeza, tugakora pick nick (tugatembera), tukishima, iyaba twabishoboraga ngo rimwe tunahaguruke, dusure abarwayi tugire n’icyo tubamarira”.

Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarari ya Butare na we ati “kwita ku barwayi ni ukwiteganyiriza kuko nawe ejo byakubaho”.

Uwakwigisha imyuga abagagaye ibice bimwe by’umubiri

Dr. Niyonzima anavuga ko n’ubwo aba bantu baba baragagaye ibice bimwe na bimwe by’umubiri wabo, bari bakwiye gufashwa bakigishwa imirimo yakorwa n’ingingo zikiri nzima.

Kugira ibyo bakora ngo byatuma biyumvamo ko hari ibyo bashoboye bityo bikabagarurira akanyamuneza kuko bareka kwiyumvamo kuba ntacyo bacyimariye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dr saleh yita kubarwayi nimbabare mbese yahisemo umwuga umukwiriye si mumagambo gusa numutima we wuzuye urukondo rw’abarwayi !iyaba na bagenzi be bajyaga bamureberaho.Allah amuturindire aracyakenewe.

claudine yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka