Kirehe: Ibitaro bya Kirehe ngo ni intangarugero muri serivisi yakira impinja

Serivise ishinzwe kwakira abana bakivuka (néonatologie) mu Bitaro bya Kirehe irashimirwa imikorere myiza iyiranga ku rwego rw’igihugu mu kurwanya impfu za hato na hato z’abana bakivuka.

Byavuzwe mu nama yo ku wa 01 Mata 2015 ku igenamigambi ry’umwaka 2015-2016 muri gahunda y’ubuzima mu Karere ka Kirehe yahuje ubuyobozi bw’akarere, Umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health)nabahagarariye serivisi z’ubuzima mu karere ka Kirehe.

Barashima Serivisi ishinzwe abana bakivuka mu Bitaro bya Kirehe.
Barashima Serivisi ishinzwe abana bakivuka mu Bitaro bya Kirehe.

Antoinette Habinshuti, Umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda, yavuze ko serivise ya Néonatologie igeze ku ntera ishimishije bityo ku bufatanye na Partners ikaba iri kubakirwa inyubako yihariye mu kuyifasha mu mikorere myiza.

Ati“UUyu mwaka dufite gahunda nyinshi mu iterambere ry’ubuvuzi, byagaragaye ko mu bitaro bya Kirehe serivisi yita ku bana batagejeje igihe ikomeje kwitwara neza mu gihugu hose ni yo mpamvu twatangiye inyubako iyigenewe.”

Avuga ko Ibitaro bya Kirehe bishobora kuba ibitaro byongera ubumenyi. Ati“Ni icyifuzo mu karere ko ibitaro biba ibyongererwamo ubumenyi (teaching Hospital) hari ishuri i Butare risohora abanyeshuri benshi ariko baba bakeneye kugira ubumenyingiro (pratique) bakora mu bitaro hirya no hino, ni ngombwa ko ibitaro bya Kirehe bigira accreditation (icyangombwa) kugira ngo bibe teaching hospital (“ibitaro byigisha”.

Barifuza ko Kirehe yaba ibitaro byifashishwa mu kwigisha mu by'ubuzima.
Barifuza ko Kirehe yaba ibitaro byifashishwa mu kwigisha mu by’ubuzima.

Kayiranga Jean Damascene ushinzwe ubuzima muri Kirehe avuga ko mbere impfu z’abana bakivuka zavuye kuri 37% zigera kuri 17% ngo hagomba kubakwa ikigo gishinzwe serivise yo kwakira abana bakivuka cy’intangarugero mu gihugu.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko akarere kagaragaje gahunda y’ubuzima Pertners in Health nk’umufatanyabikorwa wako ibizeza gukomeza ubufatanye nk’uko bisanzwe.

Ku mikorere y’ibitaro aragira ati “Ubu imikorere yarahindutse, habayeho kugirwa inama muri serivisi zimwe na zimwe ubu ni byiza ndetse n’imyubako nshya ziruzuye ibitaro bigiye kurushaho gutanga servise nziza kuko zimwe mu nyubako byagaragaraga ko zishaje."

Gahunda ngarukamwaka itegurwa n’umushinga Inshuti m’ubuzima mu guhemba serivise z’ubuvuzi zahize izindi, serivise ya néonatologie niyo iheruka gutwara igihembo cy’indashyikirwa.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

"Impinja ntizigapfe" ,nibakomereze aho turabashimiye

Daddy Francois yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

njyewe mpamya ko ibitaro by a KIREHE aribyo bitanga service mbi kurusha ibindi bitaro biri Mu Rwanda ahubwo inzego zibishinzwe zizashake umuti w’imitangire mibi ya service muri biriya bitaro.

Falcao Jambo Munyarwanda yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka