Mu gihe abaturage b’umudugudu w’Agasongero mu kagali ka Nyagatoma umurenge wa Tabagwe akarere ka Nyagatare bavuga ko abana babo bakirwara indwara ziterwa n’isuku nke kubera gukoresha gukoresha amazi mabi, ubuyobozi bw’akagali ka Nyagatoma bubakangurira kujya bateka amazi bakoresha mu gihe batari babona ameza.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Anita Asiimwe, unakurikirana byumwihariko akarere ka Ngoma, arashima uruhare rw’abatuye aka karere mu kwesa imihigo.
Umukozi w’Ubwisungane mu Kwivuza ku rwego rw’akarere ka Ngororero ahamya ko ibyo yita uburiganya cyangwa kwibeshya mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, ari kimwe mu byagabanije igipimo cy’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka ugiye gusoza.
Nubwo Ngororero Akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa mbere mu kuboneza urubyaro mu Ntara y’iburengerazuba, kuringaniza urubyaro biracyari hasi mu baturage kuko biri ku kigero cya 40,5%. Ubwiyongere bw’abaturage buri ku kigero cya 2.6%.
Kuri uyu wa kabiri tariki 03/06/2014 ingabo z’igihugu zatangiye igikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu batishoboye bo mu karere ka Rulindo bafite ubumuga bukomeye basigiwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage basuraga akarere ka Gicumbi babwiwe ko abaturage bafite uturima tw’igikoni tubafasha guhashya imirire mibi nyuma abasenateri basuye abaturage basanga nta rugo na rumwe rufite akarima k’igikoni.
Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida,bamwe mu baturage batishoboye bo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara,bavuga ko bari kuzamura urwego rw’imibereho yabo binyuze mu kworora no guhingira hamwe ngo kuko ubukene ari imwe mu mitego igwisha abantu mu ngeso zikwirakwiza ubu ubwandu.
Nubwo bivugwa ko imitangire ya service mu bitaro bya Nyagatare itagenda neza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko imitangire ya service muri ibyo bitaro ikiri hasi bitewe cyane cyane n’umubare mucye w’abaganga.
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bari kubakirwa Ikigo Nderabuzima bari baremerewe n’ubuyobozi bw’ako karere mu myaka ishize, ku buryo mu gihe cy’amezi abiri ari imbere kizaba cyuzuye.
Akarere ka Musanze gafatanyije n’umuryango VSO bafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi cy’abafite ubumuga (Disability Resource Center) kizafasha abafite ubumuga n’abandi bantu kumenya amakuru no gutegura imishinga yabo no kwandisha amashyirahamwe yabo mu Kigo gishinzwe amakoperative.
Abagabo 28 batuye mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero bamaze kuyoboka gahunda yo kwifungisha mu kuringaniza urubyaro barakangurira bagenzi babo kudaharira icyo gikorwa abagore gusa kuko n’abagabo ntacyo bibatwara.
Impugucye mu buzima zikora muri Minisiteri n’ibikorwa bishinzwe ubuzima mu bihugu 18 byo ku mugabane w’Afurika n’Amerika bari mu karere ka Rubavu biga uburyo bwo kwihutisha gutanga amakuru afasha inzego gufata ibyemezo mu guteza imbere ubuzima.
Gufungura indyo yuzuye ntibigombera ubushobozi kuko igizwe n’ibiribwa buri wese abasha kubona bimworoheye ariko nanone ntiyagerwaho mu gihe ibiribwa bidateguranywe isuku; nk’uko byagarutsweho ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku isuku no kurwanya imirire mibi mu karere ka Nyagatare.
Mu rwego rwo gukangurira abaturage b’umurenge wa Musambira kwirinda indwara ya Malaria imaze iminsi igaragara ku barwayi bivuriza ku bitaro bya Remera Rukoma no ku mavuriro yo mu karere ka kamonyi, Akarere ka Kamonyi gafatanyije n’umuryango imbuto Foundation, bifashishije abakinnyi b’Urunana mu gutanga ubutumwa bwo (...)
Ubwo mu karere ka Nyamasheke batangizaga ukwezi kwahariwe umuryango, tariki ya 22 Gicurasi 2014, biyemeje ko nyuma ya Kamena 2014 ngo nta mwana uzongera kurwara bwaki babikesheje kugira isuku no kugira imirire iboneye mu muryango.
Mu gihe habura igihe gito ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 urangire, akarere ka Kayonza kageze ku gipimo cya 70,7 % mu bwitabire, mu gihe uwo mwaka ugitangira kari gafite intego yo kugeza ubwitabire ku gipimo cya 100 %.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara muri bamwe mu bana bo muri ako karere kidaterwa n’ubukene ngo ahubwo biterwa n’imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu bajyeyi batita ku bana babo.
Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi ugiye kurangiza umwaka w’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2013-2014 uri ku mwanya wa nyuma na 53 % by’ubwitabire ku baturage muri urwo rwego, mu gihe mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi iryo janisha riri ku rwego rushimishije.
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’ishoramari ry’urubyiruko mu bikorwa by’ubuzima bw’imyororokere, urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwasabwe kwigira rugatera imbere rukanamenya gufata ibyemezo bituma rudashobora kugwa mu bishuko bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo.
Abaforomo n’ababyaza bo mu karere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo bagihura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kuba bakiri bake bigatera gukora amasaha menshi ndetse n’umushahara udahagije ugereranyije n’imiterere y’isoko, ngo bazakomeza guharanira kwitanga mu kazi kabo kugira ngo ubuzima bw’abarwayi (...)
Nyuma y’amezi agera kuri atanu ikigo nderabuzima cya Nyamirama gihurijwe hamwe n’ivuriro (Clininique) ry’ikigo cya SOS gikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, abivuriza muri icyo kigo nderabuzima ngo bishimiye uko serivisi bahabwa zisigaye zihutishwa kuko nta mu rwayi ukimara iminota 20 atarabonana na muganga.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, arashimira akarere ka Rutsiro kubera intambwe ishimishije kamaze gutera mu kurwanya imirire mibi, ariko asaba ko imibare mike ikigaragara muri ako karere na yo yavanwaho, kugira ngo abana nka bamwe mu bakunze kwibasirwa n’ingaruka z’imirire mibi bitabweho (...)
Mu mwaka ushize wa 2013, abana b’abakobwa bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bari mu ikigero cy’imyaka 16 na 19 bagera kuri 426 barimo abanyeshuri 34 n’abandi batiga babyaye batarakwiza imyaka yemewe yo kuba bashinga ingo zabo aba bana bagiye baterwa inda n’abagabo babashukisha ibintu.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Murunda n’akarere ka Rutsiro muri rusange barishimira ko muri ibyo bitaro bimwe rukumbi mu karere kose huzuye inyubako nshya n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ibizamini, ibyo bikazagira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri ibyo bitaro.
Mu gihe abaturage b’utugali twa Rugarama ya 2 mu murenge wa Musheli n’aka Bwera mu murenge wa Matimba bakoresha amazi yo mu kizenga (valley dam)kiri mu mudugudu wa Karuca basaba kwegerezwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bwo buvuga ko ihuriro One Family rizakemura iki kibazo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko mu gihe habura ukwezi n’igice kugira ngo umwaka wa 2013-2014 urangire, abaturage bagera kuri 81.5% ari bo gusa babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari na bwo bubahesha uburenganzira bwo kubona serivise z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko kuri ubu abaturage bo muri ako karere bamaze kugezwaho amazi meza babarirwa ku igipimo cya 85%, ni ukuvuga abagera ku bihumbi 288 mu baturage ibihumbi 336 batuye akarere ka Burera.
Abaturage batuye muri sentere ya Ruhuha no mu nkengero zayo mu karere ka Bugesera, bavuga ko isuku nke ituruka ku kuba ibagiro ryo muri uyu mujyi ryarangiritse iteye inkeke abarya inyama z’amatungo aba yaribagiwemo.
Ubwo yatangizaga inama y’iminsi 2 ihuje abayobozi b’ibitaro n’abashinzwe imiyoborere mu bitaro byose bigize igihugu bahuriye mu bitaro bya Nyagatare, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze atangiza, Dr. Anita Asiimwe, yasabye abakora mu buvuzi kwita ku isuku.
Mu gihe ibitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi biteganywa kuba ibitaro by’intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’ibi bitaro buravuga ko bugifite ibikoresho bidahagije n’ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo imihanda idatunganye ndetse no kutagira amacumbi y’abaganga.