Kamonyi: Umwana n’umubyeyi ntibakigira ibibazo by’ubuzima kubera abajyanama b’ubuzima

Ababyeyi batwite n’abafite abana bato barashima impinduka zigaragara mu kwita ku buzima bwa bo kubera kwegerezwa abajyanama b’ubuzima.

Iyi gahunda ngo yagabanyije umubare w’abagore babyarira mu rugo n’uw’abana bakura nabi kubera imirire mibi no kurwaragurika.

Nyiranizeyimana Epiphanie, atwite inda y’amezi arindwi. Ngo kuva ku mezi atatu avuye kwipimisha bwa mbere, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa bo amusura buri kwezi, akareba uko ameze kandi akamuganiriza ku biryo bifite intungamubiri zimufasha kugira ubuzima bwiza n’umwana uri mu nda agakura neza.

Mukangarambe Verediyana we afite umwana w’umwaka n’igice. Uyu nawe ashima ubufasha bahabwa n’abajyanama b’ubuzima kuko babafasha mu kwita ku mikurire y’abana babigisha kubagaburira indyo yuzuye, ndetse hagira n’abarwara bakabaha ubuvuzi bw’ibanze.

Umujyanama w'ubuzima aha umwana ikinini cy'inzoka.
Umujyanama w’ubuzima aha umwana ikinini cy’inzoka.

Abana n’ababyeyi bitabwaho ku buryo bw’umwihariko. Mukamurera Beatrice, umujyanama ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu Mudugudu wa Nyagacaca, mu Kagari ka Ruyenzi, ngo akurikirana umugore utwite kuva amenye ko asamye kugeza umwana abyaye agize ukwezi.

Ngo umwana urengeje ukwezi amushyikiriza undi mujyanama ushinzwe ubuzima bukomatanyije bw’umwana, uwo we akamukurikirana acungana n’imikurire ye kugeza ku myaka itanu, agatanga inama ku mirire ndetse yanarwara akamuvura.

Mukamurera w’imyaka 55 avuga ko aho hatangiriye gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi, hagaragaye impinduka mibereho ya bo bombi. Mbere hariho ababyeyi babyarira mu rugo bakaba bagira ibibazo byo kuhasiga ubuzima cyangwa abana babyaye, ariko ngo mu myaka itanu amaze ari umujyanama, nta mwana cyangwa umubyeyi urapfa avuka.

Izi mpinduka kandi zigarukwaho na Mukandanga Goretti, umukozi ukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku Kigo nderabuzima cya Gihara, giherereye mu Murenge wa Runda; uvuga ko amakuru atangwa n’abajyanama b’ubuzima bifashishije ubutumwa bugufi bwa telefoni bita “Rapid SMS” atuma Minisiteri y’ubuzima imenya ibibazo biri mu buzima bw’abana n’ababyeyi, ikabikemura.

Uretse kwita ku bagore batwite n’abana bato, abajyanama b’ubuzima bahawe amahugurwa kuri gahunda zo kuringaniza urubyaro, ku buryo mu minsi iri mbere bazajya babifashamo abagore batuye mu midugudu bakoreramo.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abajyanama b’ubuzima bakomez akazi kabo keza kuko ibikorwa byabo birerekana ko byateje abantu imbere

gasore yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka