Hari abagabo bagisuzugura umwingo ngo ni indwara y’abagore

Bamwe mu bagabo basuzugura indwara y’umwingo bakeka ko ari iy’abagore bakanga kuyivuza baragirwa inama yo kwihutira kuyivuza, kuko ari indwara mbi ishobora kubabuza gukomeza gahunda zabo mu gihe itavuwe neza.

Indwara y’umwingo isanzwe igaragara ku bagore akenshi ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ntaho bihuriye n’uko ari indwara y’abagore gusa. Kubura umunyu (iode) uhagije mu mubiri, kurya indyo ziganjemo imyumbati, isombe n’amazi atarimo umunyu uhagije ni bimwe mu bitera umwingo.

Audace Kamanzi, umwe mu bagabo umaranye umwingo imyaka umunani avuga ko iyi ndwara ikimufata yabanje kuyisuzugura akagira ngo ni ingoto yabyimbye, ariko nyuma aza gusanga ari umwingo ahitamo kubiceceka kugira ngo abandi bagabo batamuseka.

Kamanzi amaze kubagwa umwingi yatangaje ko yumva agaruye ubuzima ku buryo agiye kongera gukora.
Kamanzi amaze kubagwa umwingi yatangaje ko yumva agaruye ubuzima ku buryo agiye kongera gukora.

Muri iyo myaka yose n’ubwo nta ngaruka zikomeye yamugizeho ariko yakomeje kunanuka, akabura imbaraga zo gukora akazi ndetse akanahorana inkorora rimwe na rimwe akabura umwuka, niko kwigira inama yo kujya kwa muganga.

Agira ati “Natangiye kugira imbaraga nkeya, nkagira umuriro mwinshi mu kanwa nkumva n’ururimi rwanjye rumeze nk’urusataguritse, ndananuka nsigarana ibiro 47 kandi nari nziko nta kibazo nari mfite ubusanzwe”.

Kamanzi ni umwe mu barwayi b’umwingo bari kuvurwa n’itsinda ry’abaganga b’Abanyamerika bari mu gikorwa cyo kuvurira ku buntu mu bitaro bya Kibagabaga. Avuga ko yabayeho ubuzima bubi mu myaka umunani ku buryo nta musaruro yari agitanga kandi akanabihisha umugore we.

Umwe mu bagore bategereje kubagwa umwingo.
Umwe mu bagore bategereje kubagwa umwingo.

Atangaza ko azi abagabo benshi babana n’iyi ndwara cyane cyane ko hari umwingo ugaragara inyuma hakaba n’undi utagaragara uri imbere. Agira inama umuntu uyirwaye ikamutera isoni kubyikuramo akayivuza, kuko mu gihe umuntu akiyirwaye adashobora gutanga umusaruro.

Vianney Ruhumuriza, umunyarwanda watangije iki gikorwa cyo kuvura abaturage ku buntu, avuga ko cyatangiye bavura ibibari ku buntu mu w’2005, ariko uko byagiye bigabanuka mu baturage bagahitamo no gutangira kuvura umwingo.

Avuga ko amafaranga afasha kuvura abaturage ari ayo baba bakusanyije muri Amerika, bakaba bafite gahunda y’uko bajya baza kuvura mu Rwanda byibura kabiri mu mwaka. Barateganya ko mu cyumeru kimwe bazavura abaturage 30, mu gikorwa cyatangiye tariki 15/3/2015 kikazarangira tariki 20/3/2015.

Ruhumuriza watangije gahunda y'ubuvuzi bukorwa n'abakorerabushake ku buntu.
Ruhumuriza watangije gahunda y’ubuvuzi bukorwa n’abakorerabushake ku buntu.

Ruhumuriza yavuze ko hakwiye kubaho ubukangurambaga mu bigo nderabuzima bakigisha abantu bose ibishobora gutera umwingo.

Dr Sebatunzi Osee, umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, avuga ko iyi ndwara isanzwe ivurwa mu Rwanda ariko ugasanga abantu batitabira kuyivuza kubera ko ihenda. Yongeraho ko n’imyumvire yo kutitabira kwivuza kuri bamwe mu baturage biri mu bituma batawivuza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza,nitwa Byishimo Alexis,ntuye I Huye mfite ikibazo cyo kumva nshuha ibirenge cyane,nabazaga niba icyo kimenyetso cyaba Ari icy umwingo gusa ibindi nabonye hano ntabyo mfite nko kubyima mu ijosi,gukora,....icyo ngira nicyo gusa cyo kumva ibirenge bishya cyane cyane nijoro,murakoze

Alexis Byishimo yanditse ku itariki ya: 31-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka