Abana 38 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Rusizi baratewe inda, abatungwa agatoki mu kubatera inda akaba ari abarezi babo akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere burimo inzego z’itandukanye batangiye igikorwa cyo kubakurikirana.
Bifashishije itorero ry’igihugu ryatangijwe mu ishuri rya bo, abana biga mu ishuri ribanza rya SOS Kayonza biyemeje kuba umusemburo w’ubutwari muri bagenzi ba bo nk’uko babyemereye umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, ubwo yabasuraga tariki 25/06/2013.
Nizeyimana Yohani, umwana w‘ahitwa mu Rugarama ho mu Karere ka Huye, ashimira umuryango Compassion kuba waramuhaye umubyeyi usimbura nyina utarabashije kuzuza inshingano zo kurera, ubundi ababyeyi baba bafite imbere y’abana babo.
Avuga ko kuregeza ipantalo biregeza n’ubwenge, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Harebamungu Mathias, yabwiraga abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari bateraniye kuri katederari ya Butare, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’uburezi gaturika.
Dr. Mathias Haberamungu, Minisitiri wa Leta w’amashuri abanza n’ayisumbuye, yasuye abanyeshuri bo mu ishuri rya E S Byimana, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013, nyuma y’uko abari bihishe inyuma y’inkongi z’umuriro baterewe muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.
Gahunda “Mubyeyi Terintambwe Initiative” igamije gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu gutuma abana badata amashuli bakiri bato binyujijwe mu bukangurambaga buzajya bukorwa n’abajyanama b’uburezi bahuguwe n’umushinga Imbuto Foundation.
Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, akarere ka Rulindo kasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Haute Ecole Provinciale de Hainaut - Condorcet cyo mu gihugu cy’u Bubiligi. Aya masezerano ajyanye n’ubuhinzi, ubworozi n’uburezi.
Umuyobozi w’ikigo cy’i Wawa, Niyongabo Nicolas, atangaza ko urubyiruko rwajyanwe i Wawa bwa mbere babaga bafatiwe mu nzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge ariko abajyanwayo ubu bazanwa n’ababyeyi kubera uburere bubi bagaragaza ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho gahunda y’uburezi kuri buri wese, abafite ubumuga barashimira iyi gahunda bakavuga ko ubu abamugaye nabo batagihezwa mu burezi.
Abafite ubumuga bwo kutumva bajya bagira ikibazo cyo kutabasha kumvikana n’abandi bantu muri rusange. Gaston Rusiha, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’abafite ubumuga, avuga ko ari yo mpamvu hari gutegurwa dictionnaire y’ibimenyetso byifashishwa n’abatavuga.
Musenyeri Kizito Bahujimhigo avuga ko umunyagihugu muzima ari ucyerera imbuto akanagikunda by’ukuri yirinda kugisahura. Uku gukunda igihugu ariko ngo bikwiye no kujyana no kwihesha agaciro.
Mu biganiro Polisi yagiranye n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye mu rwego rwa Police Week, tariki 13/06/2013, umwe mu banyeshuri biga ku ishuri ry’ababyeyi ryo mu mujyi wa Butare yavugiye imbere ya bagenzi be ko yiyemeje kureka ibiyobyabwenge.
Umujyi wa Kigali wahembye abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandikwa. Wanahembye ibigo by’amashuri byitwaye neza mu kurangwa n’isuku no gukurikiza gahunda za Minisiteri y’Uburezi.
Muri gahunda yo kurangiza burundu umubare w’abantu bakuru batazi gusoma no kwandika, mu mwaka wa 2012-2013 mu karere ka Ngoma abagera hafi ku 5000 bamaze guhabwa impamyabumenyi nyuma yo kurangiza kwigishwa gusoma no kwandika.
Umuryango wa Imbuto Foundation usanzwe wita ku bibazo by’abana n’imiryango, watangije umushinga wa ‘Mubyeyi, Tera intambwe”, ugamije gukurikirana ibibazo by’abana bata amashuri. Akarere ka Gasabo niko kabimburiye utundi, kuri uyu wa gatanu tariki 07/06/2013.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yifatanyije n’intore ziri ku rugerero mu karere ka Nyanza tariki 07/06/2013 mu muhango wo kuzishimira ibikorwa by’imirimo y’amaboko zakoze biturutse ku bushake n’ubwitange bwazo.
Urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu mu bikorwa byo ku rugerero ngo rufite amahirwe akomeye kuko ruri gutangira kwitegura kuzaba abayobozi b’igihugu mu minsi iri imbere; nk’uko byemezwa na Bakusi Alphonse ushinzwe gutoza n’ubukangurambaga mu Itorero ry’igihugu.
Amezi atanu asigaye ngo urugerero rukorwa n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rurangire, Intore zizayakorera muri za Kaminuza no mu mashuri y’imyuga; nk’uko bitangazwa n’ Umutahira w’Itorero ry’Igihugu.
Umugore witwa Nyiransabimana Foibe utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera yafashe umwanzuro wo gukorera ubushake yigisha gusoma, kubara no kwandika abaturage batari babizi mu mudugudu atuyemo kuko hari hari abantu benshi batazi gusoma no kwandika barasabitswe n’ubujiji.
Ubwo yatangizaga gahunda ya siporo rusange (sport de masse) mu bigo by’amashuri mu Karere ka Huye, ku tariki 01/06/2013, Dr. Harebamungu Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko gukoresha abanyeshuri babo siporo ari itegeko, kandi ko abatazabyitabira (…)
Abasore bane barimo umwarimu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi kuva kuwa Kane tariki 30/05/2013, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakina umukino urusimbi mu Gasentere k’ubucuruzi ka Muhondo, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.
Abana b’abakobwa 111 bo mu karere ka Rulindo bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye, birimo no kubyarira iwabo kuri ubu barimo guhabwa amasomo akubiyemo imyuga itandukanye izabafasha mu buzima bwabo.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Cheik Musa Fadhil Harerimana, arasaba abaturage bigishijwe gusoma, kwandika no kubara mu karere ka Gisagara kutihererana ubwo bumenyi kandi bukanababera intangiriro yo kwiteza imbere.
Ishuri rya Centre Scolaire Amizero riri mu karere ka Ruhango ryatashye ku mugaragaro inyubako z’amashuri harimo n’ubwiherero n’igikoni bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 142.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Ecole des Science Byimana mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye gushyira umuntu muri buri cumbi ry’abanyeshuri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro umaze iminsi wibasira inyubako z’iri shuri.
Girukubonye Daniel w’imyaka 70 ukomoka mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke yafashe icyemezo cyo kwiga gusoma no kwandika nyuma yo gukurwa mu ishuri n’umubyeyi we ubwo yari akiri umwana muto.
Abanyeshuri baturutse muri amwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Kamonyi, bitabiriye amarusha ku bihangano by’imiturire myiza yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu rwego rwo gushishikariza abatuye mu cyaro kwitabira gahunda yo gutura ku mudugudu.
Abagize akanama gahuza amakaminuza yo muri Afrika y’Iburasirazuba baremeza ko hakwiye kubaho uburyo bufasha abarangije muri izo kaminuza kugera ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyemereye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burera, inkunga y’amafaranga miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” y’abanyeshuri biga muri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi.
Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyiriyeho amabwiriza ashyiraho siporo kuri bose (sport de masse) mu bigo by’amashuri bamwe mu barezi bavuga ko iziye igihe kuko hari aho wasangaga mu mashuri abanyeshuri batagira siporo bakora.