Mani Martin azitabira ibirori byo gutangiza « Amani Festival » i Goma

Mani Martin n’abaririmbyi be bazitabira ibirori byo gutangiza iserukiramuco « Amani Festival » bizabera i Goma muri Congo tariki 06/04/2013.

Kuri iyo tariki hazaba gusa ibirori byo byo gutangiza iserukiramuco « Amani Festival » naho iserukiramuco ryo rikazaba mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka.

Mani Martin yagize ati : « nzagenda ku wa gatanu ndi kumwe n’abaririmbyi banjye hanyuma nitumara kuririmba tuzahita tugaruka… ».

Yakomeje atubwira ko abahanzi batumiwe ari abasanzwe baririmba injyana y’umuco kandi batanga ubutumwa bw’amahoro. Yagize ati : «Hatumiwe abahanzi hirya no hino baririmba injyana nyafurika kandi batanga ubutumwa bw’mahoro nk’uko izina rya Festival ribisobanura…ni uko nanjye natumiwe … ».

Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda bake bamaze kwitabira ibikorwa bikomeye nk’iki ngiki kandi akaba ari muri bake mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga bukurura n’abanyamahanga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka