Impamvu zimwe na zimwe zituma umuhanzi nyarwanda azima

Mu Rwanda usanga bamwe mu bahanzi babaye ibyamamare kakahava bageraho bakazima ntibongere kuvugwa cyangwa se ugasanga urukundo bari bafitiwe mu myaka yashize rusa n’aho rusigaye ari umugani.

Uku kwibagirana usanga akenshi bamwe muri bo barabigizemo uruhare. Twagerageje kubakusanyiriza zimwe mu mpamvu zitera aba bahanzi nyarwanda kuzima nk’uko bivugwa mu mvugo y’abahanzi.

Kumva ko yageze iyo ajya: Iyo umuhanzi amaze kumenyekana ku rwego rushimishije cyangwa se kuba umu super Star nk’uko bivugwa mu mvugo y’abahanzi, usanga akenshi yirara akumva ko yageze iyo ajya bityo ugasanga aragabanya ingufu yashyiraga mu gukora ubuhanzi bwe. Ibi rero usanga bitera gusubira inyuma ndetse rimwe na rimwe kwibagirana.

Kudakorana n’abandi bahanzi: Hari abahanzi usanga ari ba nyamwigendaho bikaba bigoye kumubona mu ndirimbo cyangwa se mu gikorwa cya mugenzi we. Ibi akenshi usanga biterwa no kuba umuhanzi runaka atifuza iterambere rya mugenzi we bityo akumva ko kumufasha bizatuma atera imbere akamucaho.

Ibi rero ntibyari bikwiye kuko gukorana na mugenzi we ari ikintu cyiza cyane kibafitiye akamaro bombi. Ibi bituma wagura umubare w’abakunzi ndetse rimwe na rimwe ugasanga n’abakunzi be bahindutse abawe. Kudakorana n’abandi rero bishobora kuba imwe mu mpamvu zishobora gutuma uzima.

Kudafasha cyangwa kudakorana n’abahanzi bakizamuka: Bamwe mu bahanzi bibeshya ko kuba icyamamare bisobanura kudakorana n’abahanzi bakizamuka.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Usanga hari abahanzi bumva ko kuba uri icyamamare ugakorana n’abahanzi bataramenyekana bikwanduriza izina nyamara usanga ari bumwe mu buryo bwo gukomeza kwigarurira abakunzi ba muzika ndetse bakanakubonamo umuntu ushishikarira gufasha abandi bahanzi bityo urukundo bari bagufitiye rukarushaho kwiyongera.

Ikiruseho kandi izina ry’umuhanzi ryongera gutangira rigakurira muri ba bahanzi afasha bityo ntirizigere rizima mu mitwe y’abakunzi ba muzika.

Gusesagura amafaranga: Bamwe mu bahanzi bamaze kuba ibyamamare usanga batangira gukoresha amafaranga menshi cyane bitari mu rugero kandi ugasanga ibikorwa byabo bitabaha arenze ayo bakoresha.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda hari igihe bagera “bakiyumva” nk’uko mu mvugo zimwe na zimwe bikoreshwa bityo ugasanga ashaka kubaho mu buzima burenze ubushobozi bwe. Ibi bituma asubira inyuma mu buhanzi bwe kubera ubushobozi buke bwo kwagura ubuhanzi bwe bikageza ubwo azima burundu.

Kutagira ibihangano by’umwimerere: Abahanzi bamwe bagiye binjira muri muzika bigana ibihangano by’abandi kubera gukunda umuhanzi runaka wo hanze cyangwa se gushishura nk’uko bikunze kuvugwa mu mvugo y’abahanzi.

Ibi mu ntangiriro birabafasha kuko benshi binjira muri muzika bataramenya neza umuziki icyaricyo bityo akazamukira kuri wa muhanzi yiyumvamo. Ibi ariko biba bigomba kugera aho bigahagarara ukagira ibihangano by’umwimerere wawe.

Bamwe mu bahanzi rero ntibabyumva kubera gukomeza gukunda ubuzima bworoshye. Iyo umuhanzi agumye muri iyi nzira, abakunzi ba muzika kimwe n’abakunzi be bagera aho bagahaga ibihangano bye kuko baba bazi ko nta kindi akora usibye guhindura mu Kinyarwanda ibihangano by’abandi. Nta buhanga bakubonamo bityo bakagera aho bakakuvaho.

Kutagira udushya mu bihangano bye : Abantu mu miterere yabo bakunda ko ibintu bihora ari bishya. Umuhanzi kimwe n’abandi banyabugeni, aba akwiye kugira udushya mu bihangano bye kugira ngo akomeze ashimishe abantu. Iyo ukomeza ukora ibintu bimwe mu buhanzi bwawe, abantu bagera aho bakaguhaga kabone n’ubwo waba uri umuhanga bingana gute.

Kutagira umwihariko wawe : Ni byiza ko buri muhanzi agira umwihariko we bityo abantu bamenye kugutandukanya n’abandi bahanzi cyangwa se bagire ikintu bazajya bahora bakwibukiraho buri munsi.

Ibi bituma urushaho kugira umwihariko w’abagukunda ntibibe gukundwa muri rusange. Umuhanzi udafite umwihariko we usanga akunzwe muri rusange kandi ibi ntibiramba.

Kutumva impanuro uhabwa cyangwa se kudaha agaciro ibikuvugwaho : Hari abantu benshi usanga bavuga byinshi (ibyiza n’ibibi) ku bahanzi gusa buri munsi ntibiba ari ukuvugwa gusa kuko hari ubwo usanga ibyo bavuzweho biba ari ukuri.

Umuhanzi rero yari akwiriye gufata umwanya we agasuzuma ibimuvugwaho akareba niba hari ibyo yaba akwiye kubyaza umusaruro. Aha twavuga nk’ibikuvugwaho byubaka (critiques positives et constructives) kuko kenshi na kenshi abakureba nibo bakumenya kuruta uko uba ubikeka.

Kudakora ubuhanzi nk’umwuga: Ubuhanzi ni umwuga nk’iyindi, iyo bukozwe neza bushobora gutunga nyirabwo ndetse ku rwego rurenze kure uko indi myuga yatunga ba nyirayo.

Hari umuhanzi muganira wamubaza gahunda afite gukora mu mezi atatu ari imbere ugasanga ntayizi cyangwa se ukabona aragusubiza ajijinganya. Birababaje kubona umuhanzi atagira gahunda y’ibikorwa “action plan” cyangwa se inyigo y’umushinga “Business Plan” y’ubuhanzi bwe.

Ibi bituma abaho mu cyuka agakora ibitari ngombwa kandi hari hari ibiri ngombwa byakagombye kumugirira akamaro.

Kutamenya kubyaza umusaruro izina aba amaze kugira muri muzika: Umuhanzi ni umuntu ukundwa cyane bityo icyo ashatse gukora cyose akaba yakigeraho afashijwe n’abakunzi be kuko haba harimo abantu b’ingeri zose kandi bafite ibikorwa bitandukanye.

Umuhanzi umaze kubaka izina byamworohera gukorana n’amabanki ndetse n’ibindi bigo by’imari cyane kurusha ba rwiyemezamirimo basanzwe. Ashobora kwinjira mu kwamamaza, ashobora kwinjira mu gukina filime, gukora ibindi bikorwa bibyara inyungu nko kugira resitora, kwambika abageni, ikigo cy’ubucuruzi runaka n’ibindi.

Si ngombwa ko umuhanzi ategereza igihe izina rye rizazimira ngo abone gutekereza ibindi bikorwa yakinjiramo kuko iyo yatangiye kuzima bigoye ko abantu bamwibonamo cyane cyangwa se ngo bibone mu bikorwa akora.

Benshi mu bahanzi bibagirwa ko kwamamara ari ibintu bitazahoraho bityo ugasanga yibagiwe gukora ku ruhande ikintu kizamugoboka mu gihe azaba atakiri umu star.

Ibi ni ngombwa kuko kubera ukuntu aba yarabayeho mu buzima bwiza, usanga iyo atakiri umu star abaho nabi cyane kuko aba yaramenyereye kubaho mu buzima buhenze cyane mu gihe nta gikorwa kihariye yateganyije kizajya kimwinjiriza amafaranga.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Kudakorana neza n’itangazamakuru: Nubwo abahanzi benshi batabiha agaciro, gukorana n’itangazamakuru ni kimwe mu bintu by’ingenzi umuhanzi yagombye guhora azirikana. Umuhanzi ugitangira akenera itangazamakuru ngo rimuzamure.

Birababaza iyo usanga umuhanzi atagiha agaciro itangazamakuru mu gihe ibikorwa akora byose biba bikomeza gukenera itangazamakuru. Bamwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kuba ibyamamare usanga batagifata umwanya wabo uhagije wo kwegera itangazamakuru ngo bamenyekanishe ibikorwa byabo nk’uko mbere babikoraga bakiri gutangira.

Abahanzi bo hanze usanga bakoresha uko bashoboye bakaba banakora ibikorwa bitari byiza kugira ngo bagume mu itangazamakuru kuko bazi agaciro riba rifitiye umuhanzi. Aha ariko si ngombwa ko umuhanzi akora ibikorwa bibi kugira ngo avugwe kuko ibikorwa byiza bihari kandi byinshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sha itangazamakuru cyane cyane irikoresha amajwi za radio
nabanyamakuru abenshi bakora muri intertanment ntibize itangaza makuru giti,ikindi abahanzi niba bamaze gutera imbere baza kugushaka wowe munyamakuru mbese baguha akantu bakagera aho nawe uza kubashaho service nabo bariyumva noneho uri umunyamakuru ugahitamo kudakoresha indirimbo zabo cg ukavugako bapinga nuko biri

yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka