Urban Boys irataramira muri Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa gatanu, tariki 29/03/2013 Urban Boys bazajya kwishimana n’abakunzi babo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare banabamurikire ibihembo beherutse kwegukana muri Salax Awards ndetse n’amahirwe yo kuba mu bahanzi bahatanira PGGSS 3.

Igitaramo cyo kwishimana n’inshuti zabo i Butare bacyise “Urban Night Show”. Aba bahanzi bazaba baherekejwe na bagenzi babo harimo Senderi, Ama -G, Allioni, Mico, Elion Victory, Young Grace n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1000 kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Nyuma y’igitaramo nyamukuru, baziyakirira (after party) muri Club Universitaire.

Iki gitaramo bacyise “Urban Night Show”.
Iki gitaramo bacyise “Urban Night Show”.

Muri Salax Awards z’uyu mwaka, Urban Boyz yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male artist of the year), igihembo cy’itsinda ryiza ry’umwaka (Best Group of the year) n’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka (Best Video of the year) ariyo yabaye indirimbo yabo bise “Bibaye”.

Aba bahanzi begukanye ibihembo bitatu byose muri bitanu bahataniraga. Bongeye kandi no kugira amahirwe yo kuba mu bahanzi bahatanira PGGSS 3.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka