Anita Pendo ngo ababajwe no kubona umuziki nyarwanda udatera imbere ku rwego rushimishije

Umunyamakuru kuri Contact FM no kuri Radio One, umukinnyi wa filime, Dj akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, ababajwe cyane no kubona umuziki nyarwanda udatera imbere ngo ugere ku rwego rushimishije.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Anita Pendo yagize ati: “Iyo uza kuba musician wari gukora iki ngo umenyekane ku isi hose?...Ni ukuri binshengura umutima iyo mbona no ku rwego rwa hafi, East Africa, musicians bacu batari ku rwego rushimishije.”

Abatanze ibitekerezo byabo bahurije ku kintu cy’uko abahanzi nyarwanda aho kugira ngo bafate umwanya bakore neza ahubwo bafata umwanya batanga ruswa (giti) kugira ngo babakinire indirimbo.

Mc Anita Pendo.
Mc Anita Pendo.

Abatanze iki gitekerezo basanga mu gihe abahanzi nyarwanda bazaba batarahagarika gutanga giti nk’uko babyita mu mvugo y’abahanzi, batazigera batera imbere.

Uwitwa King Ally yagize ati: “Muzajye mubabwira bagabanye ruswa ubundi bakore... Anita yihangane akoresheje amahirwe afite yo kwitwa umunyamakuru muri Entertainment na animateur (MC) mu ma events ubundi ajye anenga abakora nabi mu ibanga, ugusabye promo ubanze wumve ibyo acuruza niwumva ari fake umubwize ukuri, tuzagushyigikira nka ADAMS.”

Ally asanga hagakwiriye abakebura abahanzi bakababwiza ukuri mu gihe bakoze nabi ndetse bakanabafasha uko bashoboye mu rwego rwo kubateza imbere.

Dj Anita Pendo.
Dj Anita Pendo.

Si uko bose babibona kuko hariho uwavuze ko kuri we abona abahanzi nyarwanda bari gutera imbere ahubwo ikibazo kikaba kuko Abanyarwanda bashaka kwigereranya n’abanyamahanga bityo ntibabone iterambere bagezeho ahubwo bakabona buri gihe ko bari inyuma.

Yagize ati: “Koko nawe w’umu radio presenter urateza urujijo mu Banyarwanda? Reka mbereke impamvu tutari kuri urwo rwego: iya 1, bara imyaka bamaze muri muzika ubare niyo natwe tumazemo hanyuma ubigereranye. Iya 2 ari nayo ikomeye: bara abantu bumva Igiswahili ubagereranye n’abavuga Ikinyarwanda nanone uzasanga twebwe dushaka kumenya cyane Igiswahili kurusha uko bo bashaka kumenya Ikinyarwanda, nabyo bituma twisanga hasi yabo.

Kuri iyo mpamvu baradukoronije ntitubakoronije. Gihamya: reba abahanzi b’abarundi bateye imbere urasanga baririmba mu giswahili (Kidumu, Farious, Lolilo) ikindi gikomeye wongere wibaze dufite ibihe bitangazamakuru byahangana nabo ku buryo twajya ku rwego rumwe?

Anita Pendo, umushyushyarugamba.
Anita Pendo, umushyushyarugamba.

Ntabwo ari uko baturusha kuririmba ahubwo ni uko bafite avance baturiye mbere bigatuma twisanga hasi yabo twaba tubarusha cyangwa baturusha. Abanyarwanda rwose bazi kuririmba ni uko bitewe n’amateka yacu twisanga inyuma gusa. ikindi ni uko nta n’umuhanuzi iwabo, cyane cyane mu banyarwanda”.

Yongeyeho ati: “Ni nko kubaka inzu ya etage (igorofa) ugashaka guhita usimbuka ukubaka igorofa rya 9 utarashyiraho n’irya kabiri ukabikora kubera ko umuturanyi wawe ageze kurya 10. Non tujyane ibintu buhoro buhoro; yego hajye habamo kwinenga kugira ngo twikosore nabyo bidufashe gutera imbere ariko tureke kwigereranya n’abandi igihe kitaragera. Ikindi tugabanye byacitse”.

Anita Pendo ari gukina mu itorero Mashirika.
Anita Pendo ari gukina mu itorero Mashirika.

Ese wowe ukurikirana umuziki nyarwanda usanga koko abahanzi nyarwanda barateye imbere? Usanga se batanga ruswa aho gukora nk’uko bamwe babibona? Cyangwa uremeranya na Anita Pendo ko bataratera imbere? Inama yawe irakenewe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahanzi nyarwanda cyane aba barimo kubyiruka ubona igituma badatera imbere ni uko bajyamo bashaka ubukire gusa kuruta Muzika...ubyumvira mu ndirimbo bahimba...usanga kenshi nta gitekerezo kirimo cyubaka cyane,,,,mbese ugasanga ubutumwa itambutsa budashamaje cyane...ikindi barashishura cyane..ntibimeneyereza ibikoresho bya Muzika...cg se nga bashake abazi kubikoresha noneho bo bahimbe...indirmbo uyumva 3 ku nshuro ya kane wayisubizamo...ukumva nta kirimo rwose mbese nta mabengeza iteye...Nyamara ukuntu BRALIRWA IBITAHO BAKAGOMBYE KUGIRA UMUZIKI UBONEYE...ikindi buri wese arabyuka ngo ndi umuhanzi...gusa bisubireho babanze bamenye no gucuranga mu kinyrwanda bikwiye babone kwihagararaho...mu muziki habanza uburyo ijwi ryawe riteye,,,ibikoresho bya muzika ..ubutumwa...ibyo iyo binoze indirimbo irabica bigacika mu bihugu byose no mu moko yose y’abantu.

Kajisho yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka