Abahanzikazi barifuza ko hagira igikorwa ngo ruswa y’igitsina ibakwa icike burundu

Bamwe mu bahanzikazi baremeza ko ruswa y’igitsina isabwa abahanzikazi kugira ngo bamenyekanishirizwe ibihangano, icyo kibazo kibabangamiye bagasaba ko hari icyakorwa kugira ngo icike.

N’ubwo abo bahanzikazi baba batifuza ko amazina yabo atangazwa, bahamya cyane ko ari ikibazo kibakomereye aho usanga umuhanzikazi wanze gutanga iyo ruswa yemera agahagarika umuziki kuko kuwukora biba bisa no kuruhira ubusa.

Umuhanzikazi Belly.
Umuhanzikazi Belly.

Bamwe mu bahamya ibi, banavuga ko byababayeho ndetse hari n’ubwo wemera ugatanga iyo ruswa ariko nabyo bikanga bikaba iby’ubusa. Bavuga ko abenshi babaka iyo ruswa ari abatunganya umuziki hamwe na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro.

Umuhanzikazi Belly wakoranye na Ama-G The Black indirimbo bise “Uransaza”, ni umwe mubasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti akaba we yaremeye ko izina rye ritangazwa.

Yavuze ko ibi bibaho kuko usanga umuhanzi wihagazeho wanze gutanga umubiri we adashobora kumenyekana, kuko ntandirimbo ye ishobora kumvikana ku ma radiyo kabone n’ubwo yaba aririmba nk’abamarayika.

Abatunganya umuziki twaganiriye kuri iki kibazo batubwiye ko bamwe mu bahanzikazi babigiramo uruhare.

Hari uwagize ati: “Hari igihe inkumi iza gukoreshaho indirimbo kandi nta mafranga izanye, ubwo se iba yumva biri bugende gute? Usibye ko hari n’abaza rwose ubona aricyo bashyize imbere”

Ibi kandi byemezwa na bamwe mu banyamakuru twaganiriye aho bavuga ko bamwe mu bahanzikazi batabyitwaramo neza.

Hari uwagize ati: “Abakobwa benshi basigaye baza mu muziki bishyize mu mutwe ko bagomba gutanga ruswa y’igitsina bikaba binagaragazwa n’imyambarire ya bamwe muri bo.

None se umusore yakubona wambaye kuriya akabura kukwaka igitsina? Ni uko nawe aba aribyo uba wamweretse”.

Bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya ko iki kibazo nikitabonerwa umuti, benshi mu babyeyi bazajya bababazwa cyane no kumva ko abana babo b’abakobwa babaye abahanzi.

Ikindi kandi basanga nibikomeza gutya, abasore batekereje kurushinga batazigera batekereza kuba bakunda abahanzikazi cyangwa se n’umukunze abe atashobora kumugira umugore kuko azaba atekereza ko ari umugore wa bose.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abatunganya umuziki b’abasambanyi mu ma studio yabo nabagarukira niba umuhanzikazi agenda nta frws afite nibyo aba ashaka, ariko se n’abakora kuri radio nabo ngo nta frws baba bazanye ngo baba bambaye ukuntu!!oya mwisubireho nimba mushaka indaya mujye mu migina,mwikwangiza abana b’u Rwanda cyane cyane ko abo bahanzikazi aba ari bato cyane bataramenya gufata ibyemezo bihamye!!!!

Emmy yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

None se ko umuntu atanga icyo afite bajye bagitanga kuko Imana yakibahereye ubuntu!! Niba ari uko nanjye ngiye gushinga studio ntangire nitamirire ku bana bahiye!!

karaha yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ibyo gutakamba ngo bakwa igitsina ni amatakirangoyi. Akeza karigura. Abo bahanzii kazi nta muziki baba bafite, byose barabikorerwa, bagatanga icyo bafte kuko nta na cash bagira.

karangwa yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka