Gaby agiye gukora umuziki nk’umwuga wamutunga

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi yatangaje ko kuva tariki 31/03/2013 ubwo azaba amurika alubumu ye ya mbere azaba atangiye ubuzima bushya bwo gukora umuziki we ku mugaragaro mu rwego rw’umwuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 29/03/2013, yagize ati: “Kuva ku cyumweru, ngiye gutangira ku mugaragaro gukora nkanjye, umwuga wanjye. Ubundi nakoreraga cyangwa nkafasha abandi ariko azaba ari intangiriro yo kugaragara nkanjye! Ubu nibwo ngiye gutangira gukora music ku giti cyanjye!”.

Gaby na Judo Kanobana baganiriza abanyamakuru ku gikorwa cyo kumurika alubumu Ungirira neza ya Gaby.
Gaby na Judo Kanobana baganiriza abanyamakuru ku gikorwa cyo kumurika alubumu Ungirira neza ya Gaby.

Bwana Jado Kanobana nyiri Positive Production akaba ari n’umwe mu bantu bari gufasha Gaby kugira ngo igitaramo cye kizagende neza, yasobanuriye abari aho mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cya MINISPOC ko bazakora ibishoboka byose ibihangano bya Gaby bigere ku bantu bose kandi ko bazanakora n’ibitaramo binyuranye.

Bwana Jado yagize ati: “ Gaby turamushyigikiye akora ibintu byiza namwe murabizi, twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo tumufashe ariko dukeneye n’inkunga yanyu mwe abanyamakuru kugira ngo dushyire hamwe intego yihaye ayigereho...”.

Alubumu ya Kamanzi yayise “Ungirira neza” azayimurika mu gitaramo yise “More Than a Song”. Iyo alubumu iriho indirimbo 11 arizo: “Neema ya Golghota”, “Il est vivant”, “wowe Muremyi” , “Uhoraho” yakoranye na Aimé Uwimana, “Umva indirimbo”, “Amahoro” yamenyekanyeho cyane,

“You are all I need” yakoranye na Patrick Nyamitali, “Ndatangazwa” iri mu njyana y’ikinyarwnda, “Nahisemo” yakoranye na Aline Gahongayire, “Par ton sang Jésus” na “Ungirira neza” ari nayo yitiriye alubumu ye.

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi.
Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi.

Muri iki gitaramo yise “More than a Song”, Gaby azaba ari kumwe n’abahanzi Aimé Uwimana na Fortrand nk’abahanzi b’abatumirwa bakuru naho umuhanzi Apollinaire we akazaba ahari nk’umushyitsi wa Gaby mukuru.

Ubwo yabazwaga impamvu yatumiye abahanzi babiri b’Abarundi n’umwe w’Umunyarwanda gusa, Gaby yasubije ko hazaba hari n’abandi bahanzi bazamufasha harimo nka The Sisters abarizwamo, Marlene, Shukuru, Cubaka n’abandi.

Yakomeje avuga ko yifuje no gutumira benshi mu bahanzi yagiye afasha ariko ntibyamushobokera kubera impamvu zitandukanye. Gusa yongeyeho ko impamvu nyamukuru yatumye atumira abahanzi bake ari uko yifuje ko yazabona umwanya uhagije wo kuririmbira abantu kandi igitaramo cye ntikirambirane.

Gaby yagize ati: “...gukora concert mwese muri abanyagihugu ntabwo biryoha byakabaye byiza hajemo diversité. Nashatse kuzana n’abo muri Congo biranga kandi uzanye benshi ntabwo ubona umwanya wawe uhagije wo kuririmba...”.

Yongeyeho ati: “Abahanzi natumiye b’imena ni babiri Aimé na Fortrand naho Apollinaire we ntabwo azaba aje kuririmba, amaze imyaka myinshi ankurikirana mu muziki wanjye mufata nka parrain wanjye ndetse n’uw’abandi bahanzi benshi mu muziki…Azaba aje kuvuga ijambo, azanaririmba gake. Niwe mushyitsi wanjye mukuru.”.

Kamanzi Gaby yasoje ashimira abamufashije bose kugira ngo abe ageze aho ageze harimo ababyeyi be, abakuru b’amatorero, abanyamakuru n’abandi bantu bateza imbere umuziki n’abandi bose batahwemye kumufasha.

Gaby Hamwe n'abanyamkuru bari mu nama.
Gaby Hamwe n’abanyamkuru bari mu nama.

Alubumu ye izaboneka ku mafaranga 5000 mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye ndetse na nyuma yaho kwa Venant (Chez Venant), ku Inkuru Nziza, Nakummatt n’ahandi.

Igikorwa cyo kumurika alubumu ya Gaby Irene Kamanzi kizaba kuri iki cyumweru tariki 31.3.2013 muri Kigali Serena Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10 000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka