Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Stars basuye Urwibutso rwa Kamonyi

Abahanzi 11 bari muri Primus Guma Guma Super Stars icyiciro cya III, baje kwifatanya n’Abanyakamonyi kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, basura umudugududu w’abapfakazi bo mu murenge wa Ngamba n’Urwibutso rwo mu Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge.

Aba bahanzi baherekejwe na bamwe mu bakozi ba BLARIRWA, basuye umudugudu w’abapfakazi ba Jenoside bo mu mudugudu wa Kazirabonde ho mu murenge wa Ngamba, babashyikiriza inkunga y’ibiribwa bifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gusura umudugudu, aba bahanzi batambagiye mu rwibutso rwa Jenoside ruri mu Kibuza ho mu murenge wa Gacurabwenge, bashyira indabo ku mva, banahatanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 yo gufasha mu kwita kuri urwo rwibutso.

Bamwe mu bahanzi bageze mu kibuza.
Bamwe mu bahanzi bageze mu kibuza.

Claude Mujyanama, Uririmba muri Dream Boys, atangaza ko gusura urwibutso n’abasizwe iheruheru na Jenoside, ari igikorwa kigaragaza ko abahanzi na bo, ari abantu basanzwe bagomba kugira umusanzu baha igihugu.

Mujyanama uzwi ku izina rya “TMC” atangaza ko biteguye gukoresha ibihangano bya bo, bubaka u Rwanda.

Abahanzi 11 bunamiye abazize Jenoside.
Abahanzi 11 bunamiye abazize Jenoside.
Bakiriwe n'Umuobozi w'akarere ka Kamonyi ushinzwe imbereho myiza y'abaturage.
Bakiriwe n’Umuobozi w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imbereho myiza y’abaturage.

Eric Senderi, yasabye abahanzi bagendanye, gutera intambwe bagakora ibihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka ya yo. yahamagariye abahanzi b’Abanyarwanda aho bari hose, ko bakwirinda kuririmba ibitanya Abanyarwanda nk’uko byagaragaye kuri bamwe mu bahanzi bo mu gihe cya Jenoside.

Uwizeye Jean Pierre ushinzwe itumanaho muri BRALIRWA, avuga ko bahisemo ko aba bahanzi bagira uruhare mu kwibuka abazize jenoside bo ku Kamonyi, kugira ngo na bo, bumve ko bagomba gutanga ubutumwa bwubaka u Rwanda.

Bose bakigera ku rwibutso bitegereza ibigize amateka yahabereye.
Bose bakigera ku rwibutso bitegereza ibigize amateka yahabereye.

Ngo kuba aba bahanzi ari urubyiruko, ni amazero y’ejo hazaza. Uwizeye aragira ati “tugize urubyiruko rufite imyumvire myiza, rwafasha mu kubaka umuryango nyarwanda uzira amakimbirane”.

Kayiganwa Albert umukozi ushinzwe urubyiruko umuco na Siporo mu karere ka Kamonyi, ashima igitekerezo n’inkunga cyo gusura urwibutso rwa Kamonyi na bamwe mu babyeyi baburiye ababo muri jenoside, abahanzi bari muri Primus Guma Guma bagize.

Bashyize indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bashyize indabo ku mva zishyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akaba asaba abahanzi nyarwanda aho bari hose kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi no gutanga ubutumwa bwubaka amahoro babunyujije mu bihangano.

Mu izina ry’Abacitse ku icumu, Mwenedata Zacharie, ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu muryango IBUKA mu karere ka Kamonyi, arashima igikorwa cyo kuzirikana abapfakazi ba Jenoside kuko basanzwe bari mu cyiciro cy’abatishoboye. Inkunga bahawe ikaba igiye kubafasha mu mibereho ya bo.

Batanze cheque y'ibihumbi 300 yo kwita ku rwibutso.
Batanze cheque y’ibihumbi 300 yo kwita ku rwibutso.

By’umwihariko, arasaba Abanyarwanda gusura abacitse ku icumu mu bihe bisanzwe batagombye gutegereza icyunamo, kuko igihe cyose baba bakeneye umuntu bungurana ibitekerezo n’ubagira inama.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka