Kagame yahaye Orchestre Amis des Jeunes ibikoresho bya muzika

Orchestre Amis de Jeunes ikorera mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi yakoze igitaramo kidasanzwe cyo gushimira Perezida Kagame inkunga y’ibikoresho bya muzika bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni eshanu yabagejejeho mu mpera z’umwaka ushize nkuko yari yabibasezeranyije ubwo yasuraga akarere ka Rusizi muri 2010.

Amafaranga yose yakusanyijwe muri icyo gitaramo cyabaye tariki 31/03/2013 azashyigikira ubwubatsi bw’ibyumba by’uburezi bw’imyaka 12 andi ashyirwe mu kigega Agaciro Development Fund.

Mbere y’uko icyo gitaramo kidasanzwe cyahujwe n’umunsi mukuru wa Pasika gitangira, muri centre y’ubucuruzi ya Mushaka mu murenge wa Rwimbogo, abantu b’ingeri zinyuranye bari benshi cyane bategereje ko Orchestre Amis de Jeunes bigaragara ko ikunzwe cyane itangira igitaramo.

Orchestre Amis des Jeunes bashimishije abitabiriye igitaramo.
Orchestre Amis des Jeunes bashimishije abitabiriye igitaramo.

Abo twanyuragaho baganira wasangaga bavuga ku rukundo ruhebuje Perezida Kagame akunda Abanyarwanda, ku buryo kuri bo bumva ngo ari igitangaza kidasanzwe kuba yarakomeje kuzirikana icyifuzo iyo Orchestre yamugejejeho ubwo yasuraga Abanyarusizi muri 2010 kugeza ubu akaba yarakibyibuka ndetse akaba abisubije.

Umuyobozi wa Orchestre Amis de Jeunes, Kayaya Eugene, yavuze ko iyo nkunga y’umukuru w’igihugu bazaharanira kuyibyaza umusaruro ku buryo bufatika ikagirira akamaro Abanyarwanda bose binyuze mu butumwa bw’ibihangano byabo mu rwego rwo kumushyigikira mu bikorwa na gahunda nziza ageza ku Banyarwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorawa w’umurenge wa Rwimbogo, Madame Kankindi Leoncie, yavuze ko Orchestre Amis de Jeunes ifite akamaro kanini cyane muri uyu murenge n’akarere ka Rusizi kuko ubutumwa itanga mu bihangano byayo bwunganira ubuyobozi gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta.

Umunyamabanga nshingwabikorawa w'umurenge wa Rwimbogo, Madame Kankindi Leoncie, mu gitaramo cya Orchestre Amis des Jeunes.
Umunyamabanga nshingwabikorawa w’umurenge wa Rwimbogo, Madame Kankindi Leoncie, mu gitaramo cya Orchestre Amis des Jeunes.

Umujyanama rusange akaba na perezida wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nama njyanama y’akarere ka Rusizi, Ngabonziza Jean Bosco, yashimye Perezida wa Repubulika udahwema kujyanisha imvugo n’ingiro. Nawe asaba Orchestre Amis de Jeunes kudakoresha ibyo byuma mu bidafite umumaro ahubwo ibihangano byabo koko bikumvikanamo icyo Abanyarwanda bakeneye.

Orchestre Amis de Jeunes yatangiye mu mwaka wa 1978 ari itsinda ry’abantu bake biga guhimba no gucuranga, guhera muri 1985 yarakomeye ndetse itangira no gusohora indirimbo hanze nka “Umutesi”, “Rwanda Paradizo” na “Uberanye na nde” zakunzwe n’Abanyarwanda batari bake.

Kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Orchestre Amis de Jeunes yabaye nk’izimye yongera gutora agatege muri 2007 cyakora bamwe mu bayitangije bamaze kwitaba Imana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndagukunda mubyeyi wacu,witangira igihugu amanywa n’ijoro,Imana ikomeze iguhore iruhande

dsm yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Ndagukunda mubyeyi wacu,witangira igihugu amanywa n’ijoro,Imana ikomeze iguhore iruhande

dsm yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Kagame azatugeza ku iterambere ryihuse kandi rigezweho ! Imana ishimwe ko navutse ku ngoma y’imbabazi. Ubuse mba narize ? mba nivuza se ? ntuye he ? ibaze nawe urasanga dukwiye gushima Imana !!!

TWISENGERIMANA lONGIN yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Icyo nkundira umusaza wacu rwose ni uko invugo aba ariyo ngiro! Ariko buriya koko bazaretse akongera akatuyobora ko mbona agifite imbaraga? Niba amategeko abiteganya rwose bazamureke kuko, mbona ashobora kuzatugeza kuri byinshi! Ntawundi mbona uraba ready yo kuba yatugeza ku byo dushaka kugeraho! Ubundi bazamuretse akarangiza ibyo yatangiye ko yitangirije vision 2020, akabanza akusa ikivi yatangiye!!! NYamara abanyarwanda twari dukwiye gushishoza tukamenya ibyo dushaka, ibyo dukeneye naho dushaka kugana, ubundi tugahitamo uzahatugeza neza! Kandi burya umushoferi wese atwara neza imodoka amenyereye, kuko umushyahashya ashobora kuyigusha! Urugero: Reba NUR ihinduye umushoferi wa Son Excellence iherako igarama mu muhanda!! Nyamuneka mureke ushoboye akomeze adutware, tutazagwa tukananirwa kubyuka!

nkurikiye yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

umusaza wacu icyo mukundira nuko atirengagiza icyaricyo cyose gikorera mu rwagasabo , ababanyamuziki nabo ni abanyarwanda kandi bakorera abanuarwanda gusa ntibagakore gusa indirimbo zo mu makwe no mu birori ahubwo bajye bakora nizishishikarisa abanyarwanda gahunda za leta no gushishikariza urubwyiruko kwihangira imirimo nibindi ....

kanakuze yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka